AmakuruMuri AfurikaUbuzima

Rwanda: AHAIC 2025 inkingi yo kwishakamo ibisubizo k’ ubuzima n’ ubuvuzi bwo muri Afurika

Inama Mpuzamahanga y’umuryango nyafurika w’ubuzima (Africa Health Agenda International Conference – AHAIC 2025), yahurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 56 ngo bashake umuti w’ibibazo by’indwara zandura n’izitandura zugarije Afurika.

Urubyiruko rwitabiriye AHAIC 2025, Ruvuga biteguye gukora ibishoboka byose ngo bongere ikoranabuhanga rya AI m’ ubuvuzi

AHAIC ni ihuriro rikuru ryateguwe na Amref Health Africa, rikaba inama nini y’ubuzima n’iterambere muri Afurika, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri.

Mu Rwanda kuva tariki ya 2 Werurwe kugeza taiki 5 Werurwe 2025, inama mpuzamahanaga y’umuryango nyafurika w’ubuzima AHAIC, iteguwe ku bufatanye n’Umuryango Amref Health Africa, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, Ishami rya OMS muri Afurika (WHO Regional Office for Africa), ndetse n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), hazaba hashakwa ibisubizo by’ibibazo birimo ibyorezo by’indwara zandura n’izitandura, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buzima, ndetse n’icyuho mu gutera inkunga ubuzima mu buryo burambye.

Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi wa minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yasobanuye uko hari ibikorwa by’ubuzima byakomwe mu nkokora kubera byaterwaga inkunga na USAID, aha twavuga ibirebana n’ubuzima bw’ababyeyi, abana, gukumira malaria, ndetse n’amahugurwa y’abaganga ubu byahagaritswe, ariko ko hari ikiri gukorwa kandi ko iyi nama nayo yitezweho umusaruro ufatika.

Umuyobozi wa minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana.

Dr. Nsanzimana Sabin Ati. “Nubwo ari ikibazo, twari twariteguye. Twatangiye guhindura uburyo dukoramo, tukuzuza icyuho gihari, ndetse tunashaka ibisubizo bifite igiciro gito ariko byihuse.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwitanga mu rwego rw’ubuzima kandi ko inkunga yatangwaga na USAID atariyo yo yonyine yagenderwagaho.

Dar Sabin Ati. “Turimo gushaka ubundi buryo ndetse n’inkunga, kandi ibikorwa by’ingenzi bizakomeza gukorwa, kuko ingorane nshya duhura na zo ntizatuma abanyarwanda badahabwa serivise bashaka.”

Mu rwego rwo kurengera ahazaza h’ubuzima muri Afurika, Dr. Claudia Shilumani, ushinzwe imikoranire n’ubufatanye muri Africa CDC, yasabye ko Afurika yagira ubushobozi bwayo bwihagije ntankunga ikenera.

Dr. Claudia Shilumani Ati. “Nidushyira imbere kwigenga nk’Afurika, tukimenyereza ubwigenge mu rwego rw’ubuzima byose bizagira umurongo, Ibi bivuze kwiteza imbere, gukora, no gukwirakwiza inkingo, imiti, n’indi tekinoloji y’ubuvuzi twebwe ubwacu, ndetse no gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tubone abaganga n’abakozi b’ubuzima b’inzobere ba hano muri Afurika,”

Dr. Chikwe Ihekweazu, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya OMS muri Afurika, na we yashimangiye akamaro ko gukorana ndetse no kwibanda ku bisubizo by’imbere mu bihugu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya OMS muri Afurika, Dr. Chikwe Ihekweazu

Dr. Chikwe Ihekweazu Ati. “Tuzakorana na minisiteri z’ubuzima kugira ngo tumenye ahari icyuho cyatewe no kugabanuka kw’inkunga za USAID, maze nitumenya aho ibibazo biri, dufatanye n’izo minisiteri kubona ibisubizo byihuse no gushyigikira guverinoma.”

Yasoje agira Ati. “Tugomba kwibanda ku mbaraga zacu bwite ariko tunagumye gufungura amarembo y’ubufatanye kandi Intego yacu ni ukugira ahazaza harambye,”

ryateguwe na Amref Health Africa, rikaba inama nini y’ubuzima n’iterambere muri Afurika, iterana buri myaka ibiri. Yashyizweho na ba nyir’ukuyigenera ari bo Abanyafurika,

Inama Mpuzamahanga y umuryango nyafurika w’ubuzima (AHAIC), yagizwe urubuga rufatika rwo gutegura ejo hazaza h’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Umwanditsi: Imena

Loading