AmakuruibidukikijeImibereho myizaUbuhinziUbukungu

Rubavu: Minisitri Dr Cyubahiro Mark Yasabye Abaturage Gutera Ibiti Bibabyarira Umusaruro

Mu ntara y’ Iburengerazuba mu Karere Ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero hatewe ibiti 5400, ubwo hatangizwaga gahunda yiswe “Ibiti 5 Ku Rugo ndetse na gahunda y’imirima nangarugero ku buhinzi bw’imbuto”.

Ni umuhango wabaye kuruyu wa kane Tariki 24 Ukwakira 2024, watangijwe kumugaragaro na minisitri mushya wahawe inshingano zo kuyobora ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe.

Ministiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yabwiye abaturage bo mu Karere Ka Rubavu ko bagomba gusimbuza ibiti bidafite akamaro bagatera ibiti by’imbuto

Min Dr. Cybahiro Mark Bagabe Ati. “umuntu ufite ibiti by’avoka afite amafaranga kuko n’igiti gishobora kuvangwa n’ibindi bihingwa kuburyo mu gihe utegereje ko cyera ushobora guhingamo ibindi kandi bikera neza, ukaba usaruye ibihingwa bitandukanye kandi ahantu hamwe”.

Minisitri kandi yijeje abaturage ko bazabona imbuto z’ibiti bya avoka kugirango bakomeze kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe Ati. “Ndasaba Umuyobozi wa Minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, ko babashakira imbuto z’ibiti bakazazibaha maze mukazisimbuza ibitabafitiye umusaruro mugatera ibibafitiye inyungu.

Umuturage wa hano mu Karere Ka Rubavu wateye ibiti bya avoka yitanzeho urugero avuga ko mu mwaka ashobora kwinjiza amafaranga agera muri miliyoni imwe n’ ibihumbi Magana ane 1,400,000Frw.

Sibomana Athanase Ati. “Iyo ibiti bimaze gukura utangira gusarura gusa kuko nkange ubu mfite ingemwe 220 ariko mu mwaka umwe ntago nshobora kujya munsi ya miliyoni imwe n’igice 1.5frw, gusa icyo nabwira bagenzi bange nuko ngwee ubuso mfite ari buto ariko afute ubuso bunini ayo mafaranga ninjiza yayarenza ku mwaka.

Ibiti byatewe byose hamwe ni 5400 naho ibindi 3600 biterwa mu bigo by’ amashuri.

Gahunda yo gutera ibiti izakorwa mu turere 4 tugize intara y’Iburengerazuba arityo Nyamasheke, Rubavu, Ngororero na Rutsiro, ariko by’umwihariko mu Karere Ka Rubavu ibiti bizaterwa Mumirenge 4 ariyo Rubavu, Nyamyumba, Gisenyi na Rugerero.

Ibiti bizaterwa byose hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba ni 4,37,350

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading