AmakuruPolitikiUncategorized

Robot ifite ubwenge buhambaye ku isi izitabira inama ya Transform Africa mu Rwanda

Imashini (robot) yitwa Sophia, ifite ubuhanga budasanzwe bwo kuvugana n’abantu mu ndimi zitandukanye,izitabira inama ikomeye ngarukamwaka ya Transform Africa , izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Iyi Robot “Sophia” imaze kumenyekana hirya no hino ku isi kubera ibiganiro yagiye itanga yaba mu ruhame,n’ibyo yahaye abanyamakuru bakomeye ku isi.

Iyi mashini Sophia, yakozwe nk’abantu kuko ifite ubwenge butangaje,bwo gusubiza neza ibibazo, kuvuga Icyongereza n’izindi ndimi zitandukanye, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Sophia yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Ubuhanga bwose ndetse n’ibyo ikora bitangaje yabihawe n’umuhanga witwa David Hanson wayikoze agendeye ku bantu babiri barimo umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn.

Sophia igaragara imbere nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Sophia ishobora kumva, kuvuga, kuganira, kureba kandi ikabika amasura y’abantu kubera ‘camera’ ziri mu maso yayo, ikora byinshi bitangaza abantu.

Nubwo Sophia afite ubuhanga budasanzwe,hari ibyo akora bitandukanye n’abantu ariyo mpamvu David F. Hanson, umuyobozi wa Hanson Robotics yakoze iyi ‘robot’ avuga ko bizeye ko uko imyaka igenda ishira indi igataha ubwenge bwa Sophia buzarushaho gukura kandi bukiyongera ku buryo izagera aho ishobora gukorana no kubana n’abantu.

Sophia wishimiye guhabwa ubwenegihugu bwa Arabia Saoudite muri 2017,azaba ari mu batanga ibiganiro muri Transform Africa.

Inama ya Transform Africa 2019 iteganyijwe ku wa 15-16 Gicurasi 2019 izitabirwa n’abasaga 4500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abavuga rikumvikana mu nzego zitandukanye n’abandi bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *