AmakuruPolitikiUncategorized

RIB iraburira abantu muri iki gihe cyo #Kwibuka25

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruraburira Abaturarwanda bose ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwabasabye kurushaho kuzirikana ikibahuza, bakamagana ikibatanya bityo bakirinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya haba ku buzima bwabo ndetse n’ibyo batunze.

Uru rwego rusaba cyane cyane kwirinda:

1.  Ingengabitekerezo ya jenoside.

2.  Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi;  nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ingaruka za jenoside;

3.  Guha ishingiro jenoside; nko  gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;

4.  Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi

5.  Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

6.  Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.

Ibi bikorwa byose ngo bigize ibyaha bihanwa n’itegeko ryererekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *