AmakuruImibereho myizaImyidagaduro

RDIA2 Itegurwa Na 1000 Hills Events Yabaye Igisubizo Kubafite Ubumuga Bifuza Kwerekana Impano Zabo

Mu Gikorwa cyo guhemba ibigo byahize ibindi no kugaragaza impano z’abafite ubumuga, “Rwanda Disability Inclusion Arts Festival and Award” cyabaga kurunsho yacyo ya kabiri kuruyu wa 29 Ugushyingo 2024, hagaragayemo impano zidasanzwe z’abafite ubumuga, ndetse bitera imbaraga n’abandi batigiraraga ikizere cyuko nabo bashoboye kandi arabantu nk’ abanda.

RDIA2024 (Rwanda Inclusion Arts Festival and Award) n’ibihembo bitegurwa na sosiyete yitwa ‘Thousand Hills Events’ imaze kuba ikimenyabose mu Gutanga Ibihembo ku bigo bito, ibiciriritse n’ibinini mu rwego rwo kubatera ingabo mubitugu no kubashimira kubyiza bageza kubanyarwanda n’abandi muri rusange, hamwe kandi n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD).

Umwe mubahawe ibihembo ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko abafite ubumuga bagomba kwitinyuka kandi bagaranira kugera ku iterambere rirambye nk’abandi.

Ati. “Nkange narizi ariko haraho najyaga kwaka serivise runaka bakanyakiriza ibiceri baziko nje kubasabiriza, kuba nahawe igihembo uyu munsi nuko ntacitse integer nkora ku ntego zange kandi ntirinda ibicantege ndetse n’abavugaga ko abafite ubumuga badashoboye, icyo nabwira ababyeyi babyara abana basanga bafite ubumuga bakabahisa ntago aribyo kuko kuba umwana afite ubumuga ntibivuzeko adashoboye, (Disability is not Inability).

Uwamahoro Angelique, akora ibijyanye n’insimburangingo, akaba yatangaje ko mu minsi irimbere bizaba byoroheye abafite ubumuga bw’ingingo kubona insimburangingo nkuko mbere byari bimeze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko abafite ubumuga bakwiye kureka gutega amaboko ngo babahe ahubwo nabo ko bagombo kwikorera

Ndayisaba Emmanuel Ati .“Ubutumwa twaha abafite ubumuga ni ukumenya ko iterambere ryabo n’iryIgihugu muri rusange bagomba kurigiramo uruhare .Nta muntu wafasha undi ngo amufashe kuva avuka kugeza igihe asoreza ubuzima bwo kuri iyi Isi. Ikiza ni uko umuntu yakwigisha kwirobera ifi aho ujye umurobera.”

Umuyobozi wa 1000 Hills Event, Bwana Offdox Nathan, yashimiye ubwitabire bw’abaje muruku kwiyerekana bizwi nka (Talent Show), ndetse n’abahawe Ibihembo byuko babaye indashyikirwa.

Nathan asobanura agashya karanze Ibi birori bibaye Ku nshuro ya 2 yagize Ati. “Ubwa mbere dutanga Ibi bihembo ntago kugaragaza Impano byarimo Ariko kuriyi nshuro twabyongeyemo Kugirango Abafite Ubumuga bareke kwitinya Nabo bumveko bashoboye Kandi babigaragarize n’abandi, ni mwurwo rwego twongeyemo uburyo Bwa festival binyuze mu bugeni (Art) ndetse na fashion.”

Ntago byari bimenyerewe ko haba fashion y’abafite Ubumuga kuko abenshi babaga bitinya Niyo numvaga ko bifitemo iyo mpano, benshi mubari Hano muribi birori batahanye isomo ry’uko ntawugomba kwisuzugira bitewe Nuko amaze.

Nathan Offdox, Umuyobozi wa 1000 Hills Events

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading