RDF yasimbuje ingabo zo mu Ishami ry’iby’indege zari muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bo mu Ishami ryayo ry’iby’indege zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iri tsinda ry’ingabo rigizwe n’abagera ku 162 barimo abapilote, abenjeniyeri mu by’indege n’abakozi bazasimbura bagenzi babo basoje inshingano bari bahawe muri UNMISS.

Icyiciro cya mbere cy’aboherejwe muri Sudani y’Epfo cyahagurutse mu Mujyi wa Kigali cyerekeza mu wa Juba ahagana saa Kumi n’Ebyiri ndetse bagenzi babo nabo bagarutse mu gihugu cyabo.

Ubwo yaganirizaga abagiye mu butumwa bw’amahoro ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Col Louis Kanobayire, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura no gushyira umutima ku ntego bafite yo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Muzahore murangwa n’indangagaciro za RDF, muzakorere hamwe kandi murinde isura nziza y’u Rwanda mukora inshingano zanyu ku rwego rushimishije.’’

Inshingano z’ingenzi zahawe ingabo zo mu Ishami ry’iby’indege zirimo kugenzura umutekano wo mu kirere, gutanga ubutabazi n’ubufasha mu buvuzi, gutwara ingabo mu gihe ziri gusimburana, gutwara abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imitwaro yabo ndetse n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Iby’Indege mu Rwanda, Rwanda Aviation Unit 8 (RAU), Lt Col Christophe Semuhungu yavuze ko inshingano zari zahawe ingabo zivuye mu butumwa bw’amahoro zakoze amezi 12 aho kuba 14 kubera ingamba zafashwe mu kugabanya ihinduranya ry’ingabo mu bihe bya COVID-19.

Ati “Mu mezi 14 ashize, RAU 8 yakoze inshingano yari ishinzwe kandi nta kibazo kibayeho.’’

Ishami ry’u Rwanda rikora mu bijyanye n’iby’Indege rifite ibirindiro bikuru mu Mujyi wa Juba n’ibindi biri mu Mujyi wa Malakal.

Ingabo z’u Rwanda zifite batayo eshatu, muri zo ishami ry’iby’indege rifite kajugujugu esheshatu zitanga ubufasha mu butumwa bwa UNMISS muri Sudani y’Epfo.

RDF ijya mu bikorwa byo kugarura amahoro ifite umuhate yaba uwo ikomora mu mateka yo kwihangana n’indangagaciro zayo nk’urwego, byiyongera ku kuba yemera agaciro kabyo nka rimwe mu mahame umunani yo kurinda abasivili yemerejwe i Kigali.

Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu. RDF ifite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo za RDF 5342 ziri muri AMISOM, MINUSCA, UNAMID, UNISFA na UNMISS.

Ingabo z’u Rwanda zo mu Ishami ry’iby’indege zoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro zashimwe ubunyangamugayo bwaziranze mu mezi zamaze muri Sudani y’Epfo

Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro zahanuwe uburyo zikwiye kwitwara no guhesha u Rwanda ishema

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *