RDC: Abantu barenga 20 baburiwe irengero mu gitero cyagabwe na ADF

Abantu barenga 20 bashimuswe ndetse inzu zirenga 30 ziratwikwa, mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu gace ka Lumamisa, muri Ituri.

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama, mu rukerera.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, abaturage bagerageje kuzimya inkongi zari zibasiye inzu zabo, ariko biba iby’ubusa.

Sosiyete sivile muri kariya gace yavuze ko ingabo za FARDC zaje gutabara zisubiza inyuma abo barwanyi, ariko bari bamaze kwangiza byinshi, birimo inzu zatwitswe.

Uretse ibyo, ngo banashimuse abantu benshi babajyana ahantu hatazwi.

Umutwe wa ADF ukomeje guteza umutekano muke muri Ituri, nubwo hakomeje ibikorwa byo kuwuhashya bigirwamo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iza Uganda, UPDF.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, iheruka kuvuga ko guhera mu 2021, ADF yishe abaturage 1300.

Ibyo byatumye abaturage bakora imyigaragambyo ikomeye, bashinja Ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, ko ntacyo zibamariye bityo zikwiye gutaha.

Ingabo za FARDC ntizirabasha guhagarika umutwe wa ADF

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *