PSF: Kwibuka31 abahoze ari abacuruzi bazize jenoside yakorewe abatusti
Ku gicamutsi cyo kuwa 25 Mata 2025 nibwo Urugaga rw’ Abikora mu Rwanda PSF, rwifatanyije n’abanyarwanda bose Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashimangirwa yuko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi bibigo bitandukanye, abakozi n’abanyamuryango ba PSF ndetse na Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda wari n’ umushyitsi mukuru.
Mukiganiro cyatanzwe na Abimana Mathias, uhagrariye PSF mu ntara y’ Iburasirazuba cyagarutse kuburyo abakarwanyije ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo aribo bayikwirakwije.

Mathias Ati. “namaze imyaka irenga 25 ndi umwarimu ariko ikibabaje nuko mu gihe cya jenoside abarimu, abanyepolitike n’ amadini aribo babaye imbarutso yo gukwirakwiza ivangura mu bantu.”
Yakomeje agira Ati. “Twebwe ubu aho twavuye turahazi ntago twifuza gusubirayo niyo mpamvu dusenyera umugozi umwe n’ubuyobozi bwacu butagendera ku macakubiri n’ ivangura moko kuko ibyo ntaho byatugeze.”
Munyakazi Sadatte watanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo, yibukije abitabiriye uyu muhango ko byose bafite ubu babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe na nyakubahwa perezida Paul Kagame.
Sadatte Munyakazi Ati. “Jenoside yabaye ngeze mu 6 primary icyo gihe narimfite imyaka 12, birangira mama na papa ndetse n’ abavandimwe babishe harokoka nge na murumuna wange, nisanga aringe usigaye uhagararye umuryango, nibwo nakoze amahitamo yarakomeye nsubira kwiga, kuko iyo wagendaga baguha urupapuro rwanditseho ko uri ipfubyi ya jenoside nta babyeyi ufite.”
Sadatte akomeza agira Ati. “Byari ibihe bigoye kugirango wigane, uturane n’abaguhigaga ariko ndashima Leta y’ ubumwe yo yabashije kwiunga abanyarwanda bose ubu tukaba dutuye mu gihugu gifite umutekano cyitarangwa n’amoko cyangwa amacakubiri niyo mpamvu tuzahora Kwibuka Twiyubaka.”
Minisitri w’ Ubucuruzi n Inganda, Prudence Sebahizi yavuzeko ubuhamya bwa sadatte yabukuyeho isomo ry’ubuzima buri munyarwanda wese ya kwigiraho

Yakomeje agira Ati. “Nkuko kandi Mathias yabivuzeko ingengabitekerezo ya jenoside yinjirira mu uburezi, iyobokamana na politike niyo mpamvu natwe tuba tugomba gutora abayobozi beza kuko umuyobozi burya aba ashobora ku kuyobya kuko aba afite ububasha.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byiza bikorwa n’abantu kandi ko n’ibibi nabyo bikorwa n’abantu.
Ati. “Aho ngaho rero niho tugomba kuba urumuri, tukabikora tutitaye ko hari abanda batureberaho.”
Minisitiri Prudence Sebahizi yasoje agira Ati. “Ubu turi mu gihe tuzi neza ko kubaka igihugu bikorwa natwe banyiracyo nta muntu uzava hanze ngo aje kutwubakira u Rwanda, bityo imbaraga zacu, ibitekerezo byacu nibyo bitugira abo turibo kandi bikaduhesha agaciro ku ruhando mpuzamahanga kuburyo kwitwa umunyarwanda biba ishema aho kuba ikimwaro.”
Perezida wa Ibuka yashimiye ubufatanye bwa PSF mu bikorwa byo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


Umwanditsi wo ku IMENA