Perezida Trump yashakishije amajwi bwa nyuma
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze igikorwa cya nyuma cyo gushakisha amajwi yo gushyigikira ishyaka ry’abarepubulikani akomokamo, habura umunsi umwe ngo amatora rusange – abonwa nka kamarampaka ku butegetsi bwe – atangire.
Bwana Trump yagize ati:
“Buri kintu cyose twagezeho kugeza ubu gishobora kuba cyaburizwamo ejo [ku wa kabiri]”.
Aya matora rusange abaye harangiye kimwe cya kabiri cya manda ye y’imyaka ine, kandi ibizayavamo ni byo bizagena uburyo azategeka mu myaka ibiri iri imbere.
Byitezwe ko yitabirwa ku kigero cyo hejuru.
Imyanya 435 ni yo ihatanirwa mu nteko ishingamategeko n’imyanya 35 mu myanya 100 muri sena – inzego ebyiri zigize kongere y’Amerika. Hari no gutorwa ba guverineri muri leta 36 kuri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu minsi ya vuba ishize, Perezida Trump yakajije imvugo ye ku bibazo bitandukanya Abanyamerika mu rwego rwo guha ingufu uruhande rwe.
Barack Obama – witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka ry’abademokarate – yavuze ko aya matora ari yo “azagena imiterere y’igihugu cyacu”.
Uyu wahoze ari perezida w’Amerika, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko aya matora “ashobora kuba ari yo y’ingenzi cyane abayeho mu bihe byacu”.
Ni iki kiri guhatanirwa?
Aya matora rusange ni yo azagena ishyaka rizaba riyoboye imitwe yombi – inteko ishingamategeko na sena – igize kongere y’Amerika ari na yo ishyiraho amategeko y’Amerika.
Abarepubulikani nibaramuka bashoboye gukomeza kuyobora iyo mitwe yombi, bashobora gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zabo n’iza Perezida Trump.
Ariko abademokarate nibaramuka bashoboye kwigarurira umutwe umwe cyangwa imitwe yombi ya kongere, bashobora kubangamira cyangwa bakaburizamo imigambi ya Bwana Trump.
Amakusanyabitekerezo agaragaza ko abademokarate bashobora gutsindira imyanya 23 bacyeneye ngo bigarurire inteko ishingamategeko, ko ndetse bashobora no gutsindira indi myanya 15 cyangwa irenga.
Ariko byitezwe ko abademokarate bashobora kuburaho imyanya ibiri bacyeneye kugira ngo bigarurire sena.