Perezida Trump agiye gusinya iteka rigendanye n’imikorere y’imbuga nkoranyambaga
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Perezida Donald Trump, agiye gusinya iteka rigendanye n’imbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’uko avuze ko ashobora kuzifunga kubera ko ngo zibogama.
Uku kutumvikana kubayeho nyuma y’uko bwa mbere Twitter ihinyuje ibyo Trump yandika kuri uru rubuga inshuro ebyiri zose.
Ntiharamenyekana ibigize iryo teka rya Trump risinywa kuri uyu wa Kane ndetse ntibirasobanuka uburyo bw’ubugenzuzi azakoresha mu gihe nta mategeko abigenga yemejwe n’Inteko Nshinga Amategeko.
Perezida Trump ntafite ubushobozi bwo gufunga imbuga nkoranyambaga ndetse no kuzigenzura bigomba kugenwa n’inteko. Icyakora biravugwa ko ateganya gushyiraho itsinda ryo gusuzuma ibivugwa ko izi mbuga zaba zibangamira ibitekerezo by’abagendera ku mahame ya kera.
Mbere y’uko Trump yerekeza muri Leta ya Florida mu gikorwa cyo kohereza icyogajuru cyakozwe na SpaceX, cyigijwe inyuma, yari yongeye gushinja Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga kubogama.
Yanavuze kandi ko imbuga nkoranyambaga zigiye kugenzurwa bikomeye cyangwa akazifunga. Azishinja gushaka gucecekesha ishyaka ry’Aba- Républicain n’amahame yaryo ya kera kandi atazemera ko ibyo bibaho.
Trump mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yanditse kuri Twitter ko ‘irimo kuzitira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’.
Ati “Ikigo kinini cy’ikoranabuhanga kirimo gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacyo ngo kiburizemo amatora ya 2020. Ibyo biramutse bibaye, ntitwaba tugifite ubwisanzure bwacu bwo gutanga ibitekerezo. Sinzemera ko bibaho”.
Umuyobozi wa Twitter Jack Dorsey, yasubije ibyo Trump ayinenga byo guhinyuza ibyo yandika, agira ati “Tuzakomeza kugaragaza ibinyoma cyangwa amakuru ashidikanywaho ajyanye n’amatora ku Isi yose”.
Ibindi bigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika birimo Apple, Google, Facebook na Amazon, birashinjwa imikorere mibi ndetse no kunyuranya n’amahame agenga ubuzima bwite bw’ababikoresha.