AmakuruPolitikiUncategorized

Perezida Kagame yasabye abarimo abacamanza kutavugirwamo no kwita ku mutekano w’abanyarwanda

Perezida wa Repubulika yasabye Abacamanza ndetse n’abayobozi ba gisirikare gufatatana uburemere indahiro barahiriye imbere ye ndetse no kunoza inshingano zabo hagendewe ku cyerekezo igihugu kiri kwerekezamo.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 18 Mata 2019,nibwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa mu myanya ,umuhango wabereye ahakorera inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Abarahiye ni Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga barimo  Rukundakuvuga François Regis na Hitiyaremye Alphonse hamwe na Tugireyezu Vénantie, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire.

Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi na Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kuba Umudepite usimbura Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu ntangiriro za Werurwe.

Perezida wa Repubulika yabwiye abarahiye ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye ndetse bagafatana uburemere imirimo bashinzwe n’ibisabwa kugira ngo bayuzuze.

Yagize ati “Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo agaciro ukwiriye.Uwo murimo bakawukorana ubushishozi,umurava n’aho bibaye ngombwa ubwitange.Buri wese uri hano azi aho tuvuye naho tugana,ndibwira ko icyifuzo cyacu ari ugukoraneza,ari ukwihuta tugaha umwanya ibyo byose dushinzwe kandi dukora.”

Perezida Kagame yasabye Abacamanza kubaha amabwiriza agenga akazi kabo ndetse bakirinda kuvugirwamo.

Yagize ati “Ku bacamanza, hari amahame y’umwuga yo murayazi kuturusha.Ayo mahame akwiriye kuba agenderwaho.Mu minsi ishize hari intambwe yagiye iterwa muri uwo mwuga ishimishije.

Niyo tuba twumva dukora neza,iteka usanga hari byinshi bidutegereje tugomba kunoza,ndifuza ko ariko byumvikana no mu bacamanza.Hari ubutabera,ubudakemwa,kudasumbanya abantu imbere y’mategeko,guca imanza mu gihe gikwiriye mu mucyo ndetse no kutavugirwamo.Ibi nibyo bizaha icyizere abanyarwanda bose n’abandi batuye u Rwanda harimo n’abanyamahanga baba bafite ibyo bakora hano mu gihugu cyacu.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo dukora byose biba biherekejwe n’umutekano ariyo mpamvu yasabye Abanyarwanda kurushaho kwicungira umutekano batabihariye gusa inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw’umwihariko,anemera gutanga ubufasha igihe cyose bukenewe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *