Perezida Kagame yahumurije abatunguwe n’ingendo zongeye gusubikwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda bari bateguye gusubukura imirimo kuri uyu wa 01 Kamena 2020 abizeza ko bihangana iminsi ibiri hagasuzumwa uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze.
Umukuru w’Igihugu abitangaje nyuma y’uko Abanyarwanda bakora ubwikorezi no gutwara abantu bari biteguye ko kuri uyu wa mbere batangira ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali, ariko bikaza guhinduka ku munota wa nyuma.
Perezida Kagame yavuze ko gusubukura imwe mu mirimo kuri iyi tariki byari byateganyijwe mu nama ya Guverinoma iheruka, kandi hagombaga kubanza gusuzumwa niba uko ibintu byari byatekerejwe guhinduka byahindutse koko.
Agira ati, “Hari ibyumvikanye nabi gato ariko ntabwo ari ikintu kinini, kuko n’abantu bari batangiye kwitegura ariko ntabwo ibintu bihinduka ku itariki gusa ahubwo bigendera ku byabaye kugeza kuri iyo tariki, iyo hajemo ibindi bishya bishobora gutuma ibintu bihinduka”.
Ati “Birumvikana abantu bamaze iminsi bafungiwe ahantu kumva ko baza gusohoka bakajya gukora ibyo mu buzima busanzwe, ya tariki yagera bati ba uretse bashobora no kuguhitana mu nzira bagenda, ariko mu buzima turimo turihangana kugira ngo dusuzume aho ibintu bigeze kugira ngo turebe uko ibintu byahinduka”.
Perezida wa Repubulika avuga ko kuri uyu wa 02 Kamena 2020 hateganyijwe inama ya Guverinoma iza kurebera hamwe ibindi bishobora guhinduka ho gato ariko ko ibintu biza kugenda neza ku buryo abantu bakwiye kwihangana kugira ngo bisuzumwe neza.
Agira ati, “Ni iminsi ibiri gusa abantu babe bihanganye bafunge umwuka yenda ejo bazahumeka neza, abo byahungabanyijeho gato batwihanganire, ibyo tugerageza gukora ni ukugira ngo turebe uko twahangana n’iki cyorezo dushaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe”.
Umukuru w’Igihugu avuga ko hashobora kuba hari ibyaturutse mu mahanga cyangwa byinjiye mu gihugu bigateza ibibazo kubera imigendere n’imigenderanire n’urujya n’uruza rwo hanze, ari na yo mpamvu hagomba kubanza kwigwa neza uko bikemuka aho kongera gukurura ibibazo bisa nk’aho byari biri gukemuka.
Agira ati, “Turakora ibishoboka byose haba ku bayobozi no ku baturage bacu, turakomeza kwihangana no gukora ibishoboka byose dukorera hamwe ndizera ko ntacyatunanira, imiterere y’igihugu cyacu ituma hari ibiduteza ibindi bibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rwitwararitse ngo ruhangane na Coronavirus ariko kubera ko imibereho yarwo ifite aho ihuriye no kwambukiranya imipaka hakorwa ingendo zishingiye ku bucuruzi ari kimwe mu byatumye hari ibyinjiye mu Rwanda bitari byitezwe ari na yo mpamvu habaye kubanza gusuzuma neza ngo ibibazo bitiyongera.
Abakora ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali bari biteguye kuzisubukura ndetse n’abatwara abagenzi ariko bihagaze. Abatwara abantu kuri moto na bo bari biteguye, ariko bigaharikwa n’itangazo ryavuye muri biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020 ryavugaga ko ibyari byatenyijwe bisubikwa kubera isuzuma ndetse n’isesengura ryakozwe ku cyorezo cya Coronavirus.
Src:Kigalitoday