AmakuruIyobokamanaUncategorized

Papa Francis yahaye Karidinali Kambanda umwanya ukomeye muri Kiliziya Gatulika ku Isi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yagize Arikiyepisikopi Antoine Karidinali Kambanda umwe mu bagize Kongere y’iyogezabutumwa ku Isi.

Iyi Kongere y’iyogezamubutumwa imaze imyaka igera muri 400 ishyizweho na Kiliziya Gaturika, ni yo inyuzwamo ubutumwa bwo kugeza amahame n’indangagaciro bya Kiliziya Gatulika ku Isi.

Arikiyepisikopi Antoine Karidinali Kambanda ahawe izi nshingano na Papa Francis nyuma y’igihe gito yambitswe umwambaro w’Ubukaridinari mu muhango wabereye i Roma kwa Papa.

Arikiyepisikopi Antoine Karidinali Kambanda wavuye i Roma asomye misa mu Kinyarwanda yanitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’abari baturutse mu bihugu binyuranye i Burayi, aherutse kwakirwa mu gitambo cya misa cyo gushimira Imana ko yahaye u Rwanda Umukaridinali.

Iki gitambo cyanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame cyaturiwe muri Kigali Arena cyanavugiwemo amagambo yo gushimira intambwe y’umubano mwiza ukomeje kuba hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame washimiye Papa Francis kuba yarahaye u Rwanda iyi ngabire yo kugira Umukaridinali, yagarutse ku mubano wakunze kuranga Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatulika, avuga ko nubwo hagiye hazamo ibitari byiza ariko ubu icyo abantu bakwiye gushyira imbere ari ugukomeza guteza imbere umubano.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko ubundi iyo Umunyarwanda ahawe umwanya ukomeye nk’uyu, aba ari ishema ku gihugu ndetse n’Abanyarwanda bose ubundi bakamufasha kuzuzuza inshingano yahawe.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *