Papa ariteguriye kugirira uruzinduko mu Akarere ka Afrika y’Amajyefo
Papa Francis arateganya kugirira uruzinduko mu bihugu bya Mozambike, Madagascar n’Ikirwa cya Maurice mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Ibi n’ibitangazwa n’Ibiro ntaramakuru AFP aho bisubiramo ibyatangajwe n’ibiro bya Papa i Vaticano.
Umukuru w’igihugu cya Mozambike, Filipe Nyusi, yari yatumiye Papa Francis mu gihe yari mu rugendo i Vaticani mu mwaka ushize wa 2018.
Mu kumusubiza , yavuze asa n’uwiganirira ko azitabira ubwo butumire ati “ni mba nkiri muzima”.
Mu mwaka wa 2015, Papa Francis yagiriye uruzinduko mu bihugu bya Kenya, Uganda na Republika ya Afrika yo hagati (Republique Centre Africaine).
Mu mwaka wa 2017, yari yagize uruzinduko mu gihugu cya Misiri, mu mpera z’uku kwezi naho akaba yitezwe muri Maroc.