AmakuruImyidagaduro

Pallaso Yashyize Umucyo Kumakimbirane Yabaye Hagati Ye na wa Mukerarugendo Kino Yves

Umuhanzi Pallaso Mu Ijwi Rikarishye Cyane Yasubije Umunyamahanga umaze Igihe kirekire azenguruka Afurika ari ku kagare ka amapine 3 (tricycle bike), umaze kuba ikimenya bose kuri youtube nka Kino Yves.

Ubwo twari turimo kwizihiza umwaka mushya wa 2024 uyu mucyerarugendo w’umufaransa Yves yarageze mu Gihugu cya Uganda, muri video yacaracaye ku mbugankoranyambaga ubwo Yves yararyamye muri Hotel akaba ari nayo Hotel umuhanzi uyoboye koperative y’ abahanzi muri Uganda Pallaso (King of the East) yarimo akoreramo igitaramo nuko kubera ibyishimo byinshi urusaku rwaje kuba indengakamera, ibyo bikaba byarabangamiye uyu mucyerarugendo maze arabyuka ajya gusaba ko bamuha agahenge.

Agihinguka yagiye avugira hejuru ariko abo yabwiraga banze ku mwumva aho batangira guterana amagambo biratinda, bimwe mu byumvikanye muriyo video, Umuhanzi Pallaso yabwiye Yves ko bari mu gihugu cyabo bagomba gukora ibyo bashaka kuko iyo bagiye hanze bakora ibyo abo hanze bashaka yungamo uti, “Ugiye I Roma Akora Ibyo Abaroma Bakora”, (when you go to Roma you do what Roman’s Do), Yves Amusubiza yamubajije niba ari hejuru y’amategeko kuko we nk’umuntu yarari kubangamira uburenganzira bwe, maze Pallaso Amusubiza avuga uti, Ntago turi abacakara babazungu ukundi twaribohoye nyubaha nkubaha kandi twebwe hano turi kwishima niko mu muco wacu bimeze.

Nyuma yibyo byose rero, Ubwo Umuhanzi Yago Pon Dat ufite youtube channel ikunzwe na beshi Yago Tv Show aho ubu yanafunguye Ishami muri Uganda, aganira na Pallaso yamubajije ukop yiyumva nyuma yuko comment nyinshi zagiye zimugarukaho ngo yakoze amakosa abandi nabo bakamushima pallaso yagize Ati. “Uriya mugabo ni umuyoutuber yashaka ko ibiganiro bye birebwa no kuza muri hotel twari turimo yarafite impamvu ze kuko yaraziko ashobora kuhakura content kuko abamureba bose babona ko agenda mu byaro yerekana uko abantu babayeho ibyo kandi akabikora mu nyungu ze aho nta muntu ufite inyungu mu bintu akora”.

Douglas Mayanja Niyo Mazina ya Pallaso yahawe n’ababyeyi akaba umuvandimwe wa Joseph Mayanja akaba azwi nka Dr Jose Chameleone hamwe na Weasel wo mu Itsinda Goodlife ryahozemo nyakwigendera Moze Radio na nyakwigendera Aka 47.

Ivomo Yago Tv Show UG.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading