Blog

  • Ibisigaratongo by’Ibiti: Uko Bihinduka Ubugeni, Umutungo n’Ishema ry’Abahanzi b’Abanyarwanda

    Ibisigaratongo by’Ibiti: Uko Bihinduka Ubugeni, Umutungo n’Ishema ry’Abahanzi b’Abanyarwanda

    Mu Rwanda rwo muri iki gihe, ibisigaratongo by’ibiti nk’imizi, ibisigazwa by’ibiti byatemwe, n’ibice by’ibiti byangiritse nk’imyanda idafite akamaro. Ahubwo, byahindutse isoko ikomeye y’ubugeni, iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku bwenge n’ubuhanzi. Binyuze mu buhanga n’ubuhanga bw’abanyabugeni, ibisigaratongo bisigaye bikorwamo intebe, ameza n’imitako yo mu nzu ifite agaciro gakomeye ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.

    Ibyo bikoresho bikozwe mu bisigaratongo bikundwa cyane kubera imiterere yihariye yabyo. Bitandukanye n’imbaho zisanzwe, ibisigaratongo bifite imirongo, imyenge n’imizi bigoramye biha buri gikorwa isura idasanzwe. Ibi bituma buri ntebe cyangwa ameza biba umwimerere, bikaba igihangano cyihariye kitagira ikindi gihwanye na cyo.

    Bimwe mu bikoresho bakora mu bisagaratongo

    Munyemana Albert, umunyabugeni utuye i Kimisange,mu karere ka Kicukiro ni umwe mu bagaragaza neza ko ibisigaratongo bishobora guhinduka umutungo n’ishema. Uyu munyabugeni azwi cyane ku buhanga bwe mu guhindura ibisigaratongo by’ibiti mo ibikoresho byiza kandi bikomeye birimo ameza, intebe n’imitako yo kurimbisha inzu. Imirimo ye irangwa n’ubwitonzi, guhuza umuco nyarwanda n’imiterere ya kijyambere, ndetse no kubaha imiterere kamere y’igiti adahinduye cyane umwimerere wacyo.

    Munyemana Albert umunyabugeni

    Kubera ubugeni akorana ubuhanga n’ubwiza budasanzwe, Munyemana Albert akunze kubona ibihembo byinshi n’ishimwe mu imurikabikorwa ry’ubugeni n’ubukorikori butandukanye. Abasura ibikorwa bye bagaragaza ko ibyo akora bitari ibikoresho byo mu nzu gusa, ahubwo ari ibihangano bifite ubutumwa, bigaragaza ko kurengera ibidukikije bishobora kujyana n’iterambere ry’ubukungu.

    Uretse ubugeni, gukoresha ibisigaratongo bifite akamaro kanini ku bidukikije. Bigabanya gutema ibiti bishya, bigafasha mu kurengera amashyamba no kugabanya imyanda. Ibi bihura n’intego z’igihugu zo guteza imbere iterambere rirambye no kubungabunga umutungo kamere.

    Abicaye Ku bisigaratongo

    Ku rubyiruko n’abandi banyabukorikori, urugero rwa Munyemana Albert rwerekana ko ubugeni bushobora kuba isoko y’akazi n’iterambere. Abenshi baramwigiraho, biga uko bafata ibisigaratongo bikaba igitekerezo cy’ubucuruzi gishingiye ku bwenge, umuco n’ubuhanga.

    Nubwo hari imbogamizi zirimo kubona ibikoresho bihagije n’amasoko ahoraho, abahanzi bakora mu bisigaratongo by’ibiti bafite icyizere ko uru rwego ruzakomeza gutera imbere. Ibisigaratongo, byahoze bifatwa nk’imyanda, ubu bihindutse isoko y’ubugeni, ubukungu n’ishema ry’u Rwanda.

    By:Florence Uwamaliya

  • Uruhara: Impamvu, Ingaruka n’Uburyo Rwakwirindwa

    Uruhara: Impamvu, Ingaruka n’Uburyo Rwakwirindwa

    Uruhara ni ikibazo cy’ubuzima n’ubwiza gihangayikishije abantu benshi, cyane cyane abagore, aho umusatsi utangira kugabanuka cyangwa ukavaho burundu mu bice bimwe by’umutwe. Nubwo bamwe babifata nk’ikibazo cy’ubwiza gusa, Uruhara rufite ingaruka zikomeye ku mitekerereze, icyizere umuntu yifitiye n’imibanire ye n’abandi.

    Impamvu zitera Uruhara ziratandukanye. Zishobora kuba iza genetique, aho umuntu abiragwa mu muryango, cyane cyane uruhara ruzwi nka alopecia androgenetic. Hari kandi uruuhara ruterwa n’ihindagurika ry’imisemburo, cyane cyane ku bagore batwite, ababyaye, cyangwa abageze mu gihe cy’ihinduka ry’imiterere y’umubiri (menopause). Indi mpamvu ikomeye ni stress, indwara zimwe na zimwe zo ku mutwe, kubura intungamubiri zihagije, gukoresha imiti imwe n’imwe, ndetse n’imyitwarire mibi mu kwita ku musatsi.

    Gukoresha imisatsi ikomeretsa umutwe cyane, gutunganya umusatsi ukoresheje ubushyuhe bwinshi (nk’icyuma n’amavuta ashyushye), gukoresha imiti ikaze ihindura ibara ry’umusatsi, nko gusukura no gusuka cyane, nabyo bishobora kwangiza imizi y’umusatsi bigatera Uruhara.

    Kwirinda ruhara bisaba kwita ku buzima bw’umubiri muri rusange. Kurya indyo yuzuye irimo proteyine, vitamini (A, B, C, D), zinc na fer bifasha imizi y’umusatsi gukomera. Kunywa amazi ahagije no kugabanya stress nabyo bifite akamaro kanini.

    Ku rwego rwo kwita ku musatsi, ni byiza kwirinda kuwukomeza cyane, guhitamo imisatsi itarekura umutwe, no kugabanya gukoresha imiti ikaze. Kwisuzumisha kwa muganga w’indwara z’uruhu (dermatologist) ni ingenzi igihe umuntu atangiye kubona ibimenyetso bya ruhara, kuko kuvurwa hakiri kare bitanga umusaruro mwiza.

    Mu gihe hari ruhara rutewe n’indwara, kuvurwa hakoreshejwe inama z’abaganga n’imiti yemewe ni ingenzi kurusha kugerageza imiti ya gakondo idasobanutse. Gutanga ubumenyi ku ruhara no kuruvura bifasha guca imyumvire mibi, bikanatanga icyizere ku barurwaye.

    By:Florence Uwamaliya

  • U Rwanda rwareze Ubwongereza ku masezerano y’abimukira ‘rwishyuza’ amafaranga yasigaye

    U Rwanda rwareze Ubwongereza ku masezerano y’abimukira ‘rwishyuza’ amafaranga yasigaye

    Leta y’u Rwanda yareze leta y’Ubwongereza mu rukiko mpuzamahanga nkemurampaka rwo mu Buholandi, bijyanye n’amasezerano ku bimukira ibihugu byombi byari byagiranye mu 2022.

    Umwaka ushize leta nshya y’Ubwongereza ikuriwe n’ishyaka rya Labour yahagaritse ayo masezerano kandi itangaza ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

    Nta byinshi byatangajwe ku miterere y’ikirego cy’u Rwanda, ariko inyandiko y’urwo rukiko rwa PCA (Permanent Court of Arbitration), rukorera i La Haye mu Buholandi, ivuga ko leta y’u Rwanda yatangije icyo kirego ku itariki ya 24 Ugushyingo (11) mu 2025.

    Inkuru ya The New Times ivuga ko ikirego cya leta y’u Rwanda gishingiye ku ishyirwa mu ngiro z’ibyo ibihugu byombi byari byiyemeje muri ayo masezerano.

    The New Times isubiramo amagambo ya Michael Butera, umujyanama mukuru mu bya tekinike wa minisitiri w’ubutabera y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rwabanje kunyura mu biganiro byo mu rwego rwa dipolomasi mbere yo kwiyambaza urukiko.

    Butera agira ati: “U Rwanda rwabanje kugerageza gusobanura aho ruhagaze no kwiga ku nzira zakoreshwa nyuma, rugaragaza ko rufite ubushake bwo kuganira, harimo no ku gusoza ayo masezerano mu buryo bwiza…

    “Kubera ko bitagejeje ku kumva ibintu kimwe, twakoresheje inzira yo gucyemura amakimbirane iteganyijwe mu nyandiko mu masezerano.”

    Inkuru ya the New Times ikomeza ivuga ko u Rwanda n’Ubwongereza bari baremeranyije ko hari amafaranga rwagombaga guhabwa ajyanye no kwitegura kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza.

    Ivuga ko icyiciro kimwe muri ayo kijyanye na miliyoni 50 z’amapawundi (angana na miliyari 99 FRW) yagombaga kurihwa u Rwanda, ayo akaba yararenze igihe cyo kwishyurirwa muri Mata (4) mu 2025.

    Ikindi cyiciro cy’andi nk’ayo ivuga ko agomba gutangwa muri Mata uyu mwaka, kugeza ubu ayo yose akaba ataratangwa.

    Umwaka ushize, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda “guheba bucece” amafaranga yari asigaye kwishyurwa.

    Mu itangazo icyo gihe, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

    Mbere yuko Ubwongereza buva muri ayo masezerano, bwari bumaze kwishyura leta y’u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi (arenga miliyari 470 FRW) mu kwitegura kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza. Yasheshwe nta muntu n’umwe woherejwe muri iyo gahunda.

    Leta y’Ubwongereza yatangaje ko idateganya kwishyuza leta y’u Rwanda ayo mafaranga yari yaramaze kuyiha.

    Priti Patel na Vincent Biruta barimo gushyira umukono ku masezerano ku bimukira hagati y'Ubwongereza n'u Rwanda, i Kigali ku itariki ya 14 Mata (4) mu 2022.
    Amasezerano ku bimukira yari yashizweho umukono i Kigali muri Mata (4) mu 2022, hagati y’uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel n’uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta

    Nubwo ubutegetsi buriho ubu mu Bwongereza atari bwo bwagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda, Butera yavuze ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko ibyo gusesa amasezerano bitareba ibyo leta yiyemeje byari bikiri mu masezerano mbere yuko aseswa.

    Ayo masezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko yari yashyizweho umukono i Kigali muri Mata (4) mu 2022 hagati ya leta y’u Rwanda na leta y’Ubwongereza, icyo gihe ishyaka rya Conservative ni ryo ryari riri ku butegetsi.

    Nyuma yuko ishyaka rya Labour rigeze ku butegetsi mu 2024, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yatangaje ko ayo masezerano ku bimukira “yarapfuye”, asohoza isezerano iryo shyaka ryari ryaratanze mu kwiyamamaza.

    Inyandiko iri ku rubuga rw’urukiko ivuga ko urubanza “rutegerejwe” gutangira ndetse ko n’igihe ruzamara “gitegerejwe”.

    Uru rukiko rwa PCA rwashinzwe mu mwaka wa 1899, nk’inzira yo gucyemura amakimbirane yavuka hagati y’ibihugu.

  • Intambara n’Ihungabana ry’Ibidukikije: Igiciro Kitagaragara Cy’Intambara

    Intambara n’Ihungabana ry’Ibidukikije: Igiciro Kitagaragara Cy’Intambara

    Mu bihe by’intambara, amaso y’isi akenshi ahangwa ku mibare y’abahitanywe n’imirwano, abasenyewe n’inzu, n’ibikorwaremezo byangiritse. Ariko hari ikindi giciro gikomeye kandi kigaragara bucece: ihungabana ry’ibidukikije. Amashusho agaragara yerekana ahasenyutse bikomeye ,ubutaka bwahindutse ivumbi, amashyamba yasenyutse n’imigezi yangiritse bigaragaza uko intambara ihindura kamere y’ahari ubuzima.

    Ibisasu, imiringoti n’imashini ziremereye za gisirikare bihindura imiterere y’ubutaka. Ubutaka burashwanyuka, bukuzura imyanda ya gisirikare irimo ibyuma biremereye n’imiti yangiza, bigatuma butakaza ubushobozi bwo guhinga. Impuguke zigaragaza ko ubutaka bwahuye n’intambara bushobora kumara imyaka myinshi butagishoboye gutanga umusaruro, bigateza inzara n’ubukene ku baturage babuturiye.

    Iyo imigezi, amasoko n’imiyoboro y’amazi byangijwe n’ibisasu, amazi yo kunywa ahumanywa n’ibikomoka ku bisasu, peteroli n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibi bituma indwara zituruka ku mazi mabi ziyongera cyane, cyane cyane ku bana n’abageze mu zabukuru. Amazi yanduye kandi yica ibinyabuzima byo mu mazi, bigasenya urusobe rw’ibinyabuzima (ecosystem).

    Mu gihe cy’imirwano, amashyamba n’ibimera biratemwa cyangwa bigatwikwa hagamijwe kubaka ibirindiro bya gisirikare cyangwa gukingira ingabo. Ibi bituma habaho gutakaza ibinyabuzima byinshi, kugabanuka kw’ubushobozi bw’ibimera bwo kubika imyuka ihumanya (carbon sinks), bityo bigatuma ihindagurika ry’ikirere rirushaho kwiyongera.

    Imyotsi ituruka ku bisasu, gutwikwa kw’inzu n’inganda byohereza mu kirere imyuka yangiza ubuzima. Ibi byongera umwuka uhumanye, bigatuma indwara z’ubuhumekero ziyongera kandi bigatera ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere ku rwego rw’isi.

    Nubwo intambara irangira, ibikomere by’ibidukikije byo bikomeza kubaho igihe kirekire. Impuguke zisaba ko kurengera ibidukikije byashyirwa mu biganiro by’amahoro no mu migambi yo kongera kubaka ibihugu byahuye n’intambara. Kurinda ibidukikije ni ugutabara ubuzima bw’abantu no gushyiraho umusingi w’amahoro arambye.

    By:Florence Uwamaliya

  • Inkoramutima ya Trump mu guhashya abimukira yitezwe kuva i Minneapolis

    Inkoramutima ya Trump mu guhashya abimukira yitezwe kuva i Minneapolis

    Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe abinjira mu gihugu yitezwe kuva mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota, mu gishobora kuba impinduka mu mvugo y’ibiro bya perezida w’Amerika (White House) nyuma y’irasa ryaviriyemo urupfu Umunyamerika wa kabiri wishwe n’abashinzwe umutekano bo ku rwego rw’igihugu ryabaye mu mpera y’icyumweru gishize.

    Mu gihe komanda Gregory Bovino ushinzwe irondo ryo ku mipaka hamwe na bamwe mu bashinzwe abinjira mu gihugu bavuye muri uyu mujyi, umutegetsi wo hejuru ushinzwe imipaka, Tom Homan, azatangira kuyobora ibikorwa bibera muri Minneapolis, nyuma yuko iraswa rya Alex Pretti ryo ku wa gatandatu ryongereye ubushyamirane.

    Icyemezo cya Perezida Donald Trump gishobora guca amarenga y’ubushake bw’ubutegetsi bwe bwo kureka umuvuno wo guhangana cyane ku ruhande rwa leta, mu gikorwa cyabwo cyo ku rwego rw’igihugu cyo guhashya abinjira mu gihugu.

    Nubwo iyo mpinduka yatangajwe, uburyo bwo ku mbuga za interineti bwo gukurikirana ibikorwa byo gusaka abinjira mu gihugu bugaragaza ko ibyo bikorwa by’ubutegetsi n’ubundi byakomeje.

    Bovino ni we wari uhagarariye icyo gikorwa (operation) ubwo Pretti – indorerezi yabonywe irimo gufata amashusho abashinzwe umutekano – yajyaga mu bushyamirane bwamuviriyemo kuraswa amasasu menshi ku muhanda w’i Minneapolis.

    Uwo komanda w’ibikorwa byo kugenzura imipaka yahuhuye uko ibintu byari bimeze nyuma y’iryo raswa, ubwo yavugaga ko Pretti yari afite umugambi wo “gutsembatsemba” abashinzwe umutekano.

    Minisiteri y’umutekano mu gihugu (DHS) yavuze ko abo bashinzwe umutekano barashe mu buryo bwo kwirwanaho nyuma yuko Pretti, bavuga ko yari afite imbunda nto, yari yanze amagerageza yo kumwambura intwaro kuri uwo wa gatandatu.

    Ababibonye biba, abategetsi baho hamwe n’umuryango w’uwo wishwe, bahinyuje ibyo, bavuga ko Pretti yari afite telefone mu kiganza, ko itari intwaro.

  • U Bufaransa: Abadepite batoye itegeko ribuza abafite munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga

    U Bufaransa: Abadepite batoye itegeko ribuza abafite munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga

    Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 Mutarama 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye itegeko ribuza abafite imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Umushinga w’iri tegeko wateguwe n’abadepite bo mu ishyaka ‘Renaissance’ hagamijwe kurinda ubuzima bw’abana, ingimbi n’abangavu. Washyigikiwe na Guverinoma na Perezida Emmanuel Macron.

    Umudepite Laure Miller uri mu bateguye uyu mushinga, yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zari nziza ariko abantu bazikoresha nabi, zikagira ingaruka kuri sosiyete yose.

    Ati “Izi mbunga zatwijeje ko zizahuza abantu, zarabatandukanyije. Zatwijeje kuduha amakuru, zarayatwimye. Zatwijeje kudushimisha, ariko zishyira abantu mu muhezo.”

    Mu Ukuboza 2025, Perezida Macron yatangaje ko bidakwiye ko abana bashyirwa mu maboko y’ababangiza bagamije inyungu zabo ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko iri tegeko riramutse ritowe ryakemura iki kibazo.

    Mu itorwa ryawo, abadepite 130 ni bo bawushyigikiye, abandi 21 barawanga. Ubwiganze busesuye bw’abawutoye bwatumye wemerwa, igisigaye kikaba ari uko uzasuzumirwa muri Sena.

    Iri tegeko niryemezwa bidasubirwaho, urwego rushinzwe kugenzura imiyoboro y’itumanaho n’itangazamakuru ruzakora urutonde rw’imbuga zishobora kwangiza abana kugira ngo abari munsi y’imyaka 15 ntibazongere kuzikoresha.

    U Bufaransa ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi gishobora kwemeza bidasubirwaho itegeko rigena imyaka y’ubukure y’abagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Abadepite bemeje ko imbuga nkoranyambaga zangiza abana bari munsi y’imyaka 15, batora itegeko ribabuza kuzikoresha

  • Mozambique: Ibiza byibasiye abaturage ibihumbi 700, inzu zirenga 70

    Mozambique: Ibiza byibasiye abaturage ibihumbi 700, inzu zirenga 70

    Igihugu cya Mozambique kiri mu bihe bikomeye nyuma y’ibiza byibasiye ibice bitandukanye byacyo, bigateza igihombo kinini ku baturage n’ibikorwaremezo. Imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu byumweru bishize yatumye imigezi yuzura, amazi ararengera, inzu zirenga 700 zirangirika cyangwa zirasenyuka burundu, mu gihe abaturage benshi basigaye badafite aho bakinga umusaya.

    Raporo z’ibanze zigaragaza ko ibi biza byibasiye cyane intara zo mu majyaruguru n’izo hagati mu gihugu, aho imirima yangiritse, amatungo akarengerwa n’amazi, bityo ubukungu bw’imiryango myinshi bukarushaho gushegeshwa. Abaturage bavuga ko bahuye n’akaga gakomeye, aho bamwe bahatiwe guhunga mu masaha ya nijoro kugira ngo barokore ubuzima bwabo.

    Inzego z’ubuyobozi bwa Mozambique zatangaje ko abantu ibihumbi 700 bagizweho ingaruka mu buryo butandukanye, barimo ababuze amazu, abakeneye ubufasha bwihutirwa n’abugarijwe n’indwara ziterwa n’amazi mabi n’isuku nke. Abana n’abagore batwite bari mu byugarijwe cyane, cyane cyane mu nkambi z’agateganyo zashyiriweho kwakira abimuwe.

    Imiryango mpuzamahanga itabara imbabare n’inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gutabara, zitanga ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi bw’ibanze. Gusa, hakomeje kugaragara icyuho kinini cy’ubufasha, bitewe n’uko umubare w’abakeneye inkunga urenze ubushobozi buriho.

    Abasesenguzi bavuga ko ibi biza bifitanye isano n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho imvura igenda yiyongera mu buryo budasanzwe, igasenya ibikorwaremezo bidakomeye. Basaba ko hajyaho ingamba zirambye zo gukumira no kwitegura ibiza, zirimo gutunganya imigezi, kubaka amazu ajyanye n’ibihe no kongera ubumenyi bw’abaturage ku kwirinda ingaruka z’ibiza.

    Mu gihe Mozambique ikomeje guhangana n’ingaruka z’ibi biza, haracyakenewe ubufatanye bw’igihugu n’amahanga kugira ngo abaturage basubizwe icyizere n’ubuzima busanzwe, ndetse no gukumira ko aya mahano yakongera kwibasira igihugu mu bihe biri imbere.

    By:Florence Uwamaliya

  • Imwe mu imishinga igamije kumaraho akajagari muri Kigali

    Imwe mu imishinga igamije kumaraho akajagari muri Kigali

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko 40.1% by’abawutuye bari mu myubakire y’akajagari, icyakora kakaba kagenda kagabanuka buhoro buhoro, kuko mu 2012 abatuye mu kajagari bari 62%.

    Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), akabakangurira gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo akajagari mu myubakire gacike burundu muri uyu mujyi.

    Icyakora Meya Dusengiyumva yavuze ko hari umushinga mugari uyu mujyi ufite, wo kubaka inzu nyinshi hakurikijwe igishushanyo mbonera, bityo abatuye nabi babone aho batura heza.

    Yagize ati “Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatugaragarije ko dukeneye inzu ibihumbi 187 kugeza mu 2029, kugira ngo tubashe gucubya ikibazo cy’abantu bakeneye amacumbi aciriritse, hanakemurwe icyo kibazo cy’akajagari. Ni ukuvuga inzu nshya ziyongera ku zisanzwe hagamijwe ko abatuye umujyi baba ahantu heza. Ibi rero birerekana ko hari amahirwe menshi kuri mwebwe nk’ishyirahamwe ry’abubatsi bo mu Rwanda”.

    Yungamo ati “Ku rundi ruhande, muri 2024 hari abantu ibihumbi 80 badusabye ibyangombwa byo kubaka, ni abantu bafite amafaranga bashaka kubaka. Ni isoko rero rigenda ryaguka, tukabasaba ko mwashyiramo ubunyamwuga kandi mugakorana neza n’abo mwubakira, mubabwira ko ari ngombwa ko bagera ku cyubakwa aho kubirekera abakozi gusa, kuko iyo habayemo amakosa akenshi ushaka uwo ubaza ukamubura”.

    Perezida wa AEBTP, Munyakazi Sadate, avuga ko mu myubakire hakunda kubaho ikibazo cy’abapatana akazi ariko ntibagere aho gakorerwa, bityo ko ari ibyo kwamagana.

    Ati “Abayobozi batanga icyangombwa cyo kubaka hariho n’umwubatsi w’umwuga ugomba gukurikirana ibikorwa, ariko bajya mu igenzura bakamubura. Ibyo biterwa n’uko uwo mwubatsi aba yaragaragaye mu nyandiko gusa mu gusaba ibyangombwa, ariko mu by’ukuri we na nyiri icyubakwa babiziranyeho ko atazabikora. Iyo habaye ikosa rero bitugiraho ingaruka twese nk’abubatsi”.

    Yungamo ati “Ni yo mpamvu rero abo bahagararira ibikorwa by’ibyiciro runaka by’ubwubatsi bagombye kuba muri iri huriro ryacu. Icyo ibi bizafasha ni uko mu gihe abayobozi bagiye mu isuzuma, bakatubwira natwe tukajyana, nituhagera wa mwubatsi uri mu mpapuro ntituhamusange tuzamuha ibihano. Muri ibi dushobora kutongera kumushyira ku rutonde rw’abubatsi bemewe mu mwaka ukurikiyeho, dushobora kumuhanisha kumuca amafaranga n’ibindi”.

    Akomeza avuga ko ibi nibishyirwa mu bikorwa, bizagabanya amakosa avugwa mu myubakire, bityo uru rwego ruhanzwe amaso na benshi rugatanga serivisi inoze.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko urwego rw’ubwubatsi rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, ari yo mpamvu rugomba gushyikirwa.

    Ati “Imibare dufite ni uko 7% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu waturutse mu rwego rw’ubwubatsi, urumva ko ari uruhare runini cyane bityo ko ari ngombwa kongeramo imbaraga. Ni yo mpamvu tugomba kongera imikoranire hagati ya Leta n’abikorera cyane cyane abari mu rwego rw’ubwubatsi, kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora, ndetse tunavaneho imbogamizi zaba ziri kuri buri ruhande”.

    Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda ryatangiye gukora mu 1997.

  • Rising Above Hard Times: Mental Strength in Difficult Moments

    Rising Above Hard Times: Mental Strength in Difficult Moments

    Life is full of challenges, and everyone faces difficult moments at some point. Whether it is financial struggle, unemployment, academic pressure, personal loss, or uncertainty about the future, hard times can test our emotional and mental strength. However, it is during these moments that true character is built.

    Mental strength is the ability to remain calm, hopeful, and focused even when circumstances seem overwhelming. It begins with accepting reality without giving up. Instead of asking, “Why is this happening to me?” we should ask, “What can I learn from this experience?” This simple shift in mindset helps transform pain into personal growth.

    One powerful way to build mental strength is by developing positive habits. Reading motivational content, exercising, practicing gratitude, and surrounding yourself with supportive people can greatly improve emotional resilience. Small daily actions create a strong foundation that helps individuals face challenges with confidence and determination.

    Another key factor is self-belief. When we believe in our ability to overcome obstacles, we gain the courage to keep moving forward. History is filled with people who rose from hardship to greatness because they refused to quit. Their journeys remind us that setbacks are not the end but rather stepping stones toward success.

    Hard times also teach patience and discipline. Success does not happen overnight, and meaningful change requires consistency. Every small effort counts, and every step forward matters. Even when progress seems slow, persistence leads to positive results.

    In conclusion, rising above hard times requires mental strength, hope, and determination. Challenges are not meant to break us but to shape us into stronger individuals. By staying focused, believing in ourselves, and maintaining a positive mindset, we can overcome difficulties and create a brighter future.

    By:Yves Gasirikare

  • The Importance of Being Creative

    The Importance of Being Creative

    Creativity is the ability to think in original ways, develop new ideas, and find unique solutions to problems. It is a valuable skill that helps people express themselves, grow personally, and contribute positively to society. Creativity is not limited to artists, musicians, or writers; it exists in everyone and can be developed through practice and curiosity.

    Being creative allows individuals to explore their imagination and turn ordinary ideas into something meaningful. Creative thinking helps people solve challenges in innovative ways, making life easier and more interesting. For example, students use creativity to understand lessons better, entrepreneurs use it to build new businesses, and workers use it to improve productivity and efficiency. Creativity encourages flexibility and helps people adapt to change in a fast-moving world.

    In today’s modern society, creativity plays a major role in innovation and development. Many of the technologies, services, and products we use today began as creative ideas. Organizations and employers value creative individuals because they bring fresh perspectives and new approaches. Creative thinking promotes teamwork, problem-solving, and leadership skills, which are essential for success.

    Creativity also supports mental and emotional well-being. Engaging in creative activities such as drawing, writing, music, or crafting helps reduce stress and anxiety. These activities allow people to express their emotions freely and find joy in self-expression. Creativity can also boost confidence, motivation, and self-esteem.

    Developing creativity requires an open mind and willingness to learn. People can improve their creativity by reading, observing nature, exploring new cultures, and trying new activities. Making mistakes should not be feared, as they are part of the learning process and often lead to better ideas.

    In conclusion, being creative is a powerful tool that enhances personal growth, problem-solving, and happiness. By embracing creativity, individuals can unlock their potential and contribute to building a better and more innovative world.

    By:Yves Gasirikare