Blog

  • RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere

    RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere

    Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zasoje inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, biyemeza kongerera imbaraga umutekano wo ku mupaka no guteza imbere ituze mu Karere.

    Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze, yabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, umubano mwiza n’icyizere hagati y’ingabo z’ ibihugu byombi.

    Mu minsi itatu y’ibiganiro, intumwa z’impande zombi zasuzumye ibyemezo byafashwe mu nama ya gatandatu yabaye kuva ku ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2025 i Kabale muri Uganda, zinarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigeze.

    Ibiganiro byibanze ku ngamba zo gucunga umutekano ku mupaka no gukemura ibibazo birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi butemewe, ubujura bw’amatungo, kwinjiza no gusohora inzoga zitemewe, uburiganya no kwiyitirira abandi, n’ibindi.

    Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye bukomeye bukomeza kubaho, binyuze mu biganiro bihoraho no mu bikorwa bihuriweho, bigamije kongerera imbaraga umutekano ku mupaka no guteza imbere ituze mu karere.

    Abitabiriye inama kandi bagaragaje akamaro ko kwagura ibikorwa by’izi nama, hagashyirwamo uruhare rw’abaturage binyuze muri gahunda z’imikoranire y’ingabo n’abaturage (CIMIC), gahunda zo kurengera ibidukikije, ndetse n’imyitozo ihuriweho y’ingabo.

    Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimye umwuka mwiza, ubunyamwuga n’icyizere byaranze ibiganiro.

    Yagaragaje ko ibiganiro byubaka byashimangiye ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kubungabunga amahoro, umutekano n’icyizere ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

    Yanashimangiye ko abayobozi b’ingabo bazakomeza gukorana bya hafi, guhanahana amakuru no gukemura ibibazo bishya bishobora kuvuka.

    Ku ruhande rwa UPDF, Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Paul Muhanguzi, yavuze ko biyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama, no gukomeza gukemura ibibazo bishya bivuka ku mupaka.

    Yashimiye kandi ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku buyobozi n’ubufasha bukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

    Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimye umwuka mwiza, ubunyamwuga n’icyizere byaranze ibiganiro

    Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri muri UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi, yavuze ko biyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama

    RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere

    Inama ihuza RDF na UPDF yabaye ku nshuro ya karindwi yabereye i Musanze, yahuje abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda

  • Andrew wahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza yafunzwe

    Andrew wahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza yafunzwe

    Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi Andrew Mountbatten-Windsor wahoze ari Igikomangoma, ukekwaho gukoresha nabi ububasha yari afite.

    Andrew wujuje imyaka 66 y’amavuko uyu munsi ni umwana wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza, akaba murumuna w’Umwami w’iki gihugu, Charles III.

    Uyu mugabo yirukanywe ibwami nyuma y’aho aketsweho gukorana na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi. Ni icyemezo cyaharuye inzira yo kumukurikirana mu butabera.

    Polisi ikorera mu karere ka Thames Valley yasobanuye ko yafatiye Andrew mu gace ka Norfolk mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, mu gihe ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha ububasha yari afite.

    Yasobanuye ko Andrew afunzwe mu gihe urugo rwe ruri muri Norfolk n’ururi Berkshire ziri gusakwa, bijyanye n’iri perereza ryatangiye nyuma yo gukora ubusesenguzi bwimbitse ku myitwarire y’uyu mugabo.

    Umusesenguzi mu bikorwa by’umutekano, Danny Shaw, yatangarije BBC ko iyo umuntu atawe muri yombi muri ubu buryo, afungwa by’agateganyo igihe kiri hagati y’amasaha 12 na 24, akamenyeshwa ibyaha akurikiranyweho cyangwa se ntabimenyeshwe mu gihe iperereza rizakomeza.

    Kuri Andrew, Shaw adashobora gufungwa amasaha arenze 96 kandi ko na byo byaba bishingiye ku cyemezo cya Polisi cyangwa se urukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

    Shaw yasobanuye ko Andrew afungirwa muri kasho ifite ibyangombwa by’ibanze birimo igitanda n’ubwiherero, aho ategerereza abapolisi bamuhata ibibazo. Ntabona ko afatwa nk’umuntu wihariye kuko atakiri Igikomangoma.

  • U Burusiya bwahakanye guha Abanyakenya ’visa’ ngo baburwanirire muri Ukraine

    U Burusiya bwahakanye guha Abanyakenya ’visa’ ngo baburwanirire muri Ukraine

    Ambasade y’u Burusiya muri Kenya yatangaje ko itigeze iha Abanya-Kenya ’visa’ kugira ngo bajye kwifatanya n’Abarusiya mu ntambara yo muri Ukraine, isobanura ko abatanze aya makuru bari mu bukangurambaga bushingiye ku kinyoma.

    Raporo ihuriweho y’urwego rwa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha (DCI) n’urw’ubutasi (NIS) igaragaza ko Abanyakenya barenga 1000 bari kurwanira u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

    Iyi raporo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 18 Gashyantare 2026, igaragaza ko bamwe mu bakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka n’urushinzwe umurimo, bafashije Abanyakenya kunyura ku kibuga cy’indege nta nkomyi.

    Abakozi bo kuri za ambasade zirimo iy’u Burusiya i Nairobi n’iya Kenya i Moscow bagize uruhare mu guha ’visa’ aba Banya-Kenya no kubafasha kuva mu gihugu mbere yo kwinjizwa mu gisirikare kugira ngo bategurirwe urugamba, nk’uko raporo ikomeza ibivuga.

    Ivuga ko Abanyakenya bajyanywe i Moscow, basezeranyijwe akazi keza gahemba Amashilingi 350.000, agahimbazamusyi kagera ku Mashilingi miliyoni 1,2 n’ubwenegihugu bw’u Burusiya, ariko ko bakigerayo, bahise boherezwa mu bigo bya gisirikare, bahabwa imyitozo y’igihe gito.

    Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, Ambasade y’u Burusiya yatangaje ko amakuru yose avuga ko yagize uruhare mu gufasha Abanyakenya kujya i Moscow bagakomereza ku rugamba, ari ibinyoma bibi cyane kandi bigamije kuyobya abantu.

    Yagize iti “Nta gihe muri iki kibazo cya Ukraine, Ambasade iraha Abanya-Kenya visa kugira ngo bajye mu Burusiya, bafite intego yo kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare byihariye.”

    Iyi Ambasade yasobanuye ko ku Banya-Kenya bari i Moscow, byari amahitamo yabo kwinjira mu gisirikare cy’u Burusiya kubera ko amategeko y’iki gihugu yemerera umunyamahanga kujya mu gisirikare ku bushake.

    Iti “Bigomba kumvikana ko itegeko ry’u Burusiya ritabuza abanyamahanga kwinjira ku bushake mu gisirikare cyabwo, mu gihe baba bari mu Burusiya mu buryo bwemewe n’amategeko, banahisemo kugira uruhare mu kurwanya na Ukraine igendera ku matwara y’Abanazi, ishyigikiwe na NATO.”

    Hari Abanyakenya bageze ku rugamba, bafatwa n’ingabo za Ukraine. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, aherutse gutangaza ko abenegihugu 27 bafashwe ari bo bamaze gucyurwa.

    Minisitiri Mudavadi yagaragaje ko ikibazo cy’Abanya-Kenya bajyanwa mu ntambara yo muri Ukraine ari cyo gitotsi cyabaye mu mateka y’umubano mwiza w’igihugu cyabo n’u Burusiya, ateguza ko hazaba ibiganiro bigamije kugikemura binyuze mu mavugurura mu itangwa ry’akazi.

    Abanyakenya n’abandi Banyafurika benshi bavuga ko bisanze mu ntambara yo muri Ukraine bitunguranye

  • Abanyarwanda baba mu Burayi bagiye kuganira ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

    Abanyarwanda baba mu Burayi bagiye kuganira ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yateguye ibiganiro bizayihuza n’Abanyarwanda baba mu Burayi bigaruka ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

    Ni ibiganiro biteganyijwe kuzaba ku wa 21 Gashyantare 2026, bikazabera i Paris mu Bufaransa. Bizahuriramo n’Abanyarwanda biganjemo abakiri bato bavukiye mu mahanga cyangwa abavuye mu Rwanda bakiri bato ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.

    Ibi biganiro kandi bizitabirwa n’abahagarariye imiryango y’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

    Igikorwa cyateguwe nk’ahantu ho gusangira no guhana ibitekerezo, no gusangira amakuru, kikaba kizatanga amahirwe yo gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda mu guharanira ubumwe, guhangana n’ibibazo byagiye bigaragara mu myaka yatambutse no kugaragariza ababa mu mahanga amahirwe ashobora gutuma bakomeza gukorana bya hafi n’igihugu cyabo.

    Ni ibiganiro kandi bifatwa nk’umwanya mwiza wo guha buri wese urubuga rwo kugaragaza uburyo abayeho, isano afitanye n’u Rwanda n’uburyo ababa mu mahanga bakomeza gukomera ku muco n’indangagaciro by’u Rwanda mu Burayi.

    Ibiganirwaho kandi harimo uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umuco, uruhare rw’amahuriro atandukanye mu gukomeza ubumwe, uruhare rw’umuryango mu gutanga amakuru ya nyayo n’ibindi.

    Ni igikorwa kizatangirwamo imbwirwaruhame zitandukanye, ibiganiro bizahuriramo inzobere zitandukanye, ubuhamya n’ibindi.

    Byitezweho gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho kunga ubumwe, indangagaciro z’u Rwanda, kwigisha urubyiruko umuco wo gushyigikirana, kubahana no kudaheranwa.

  • Saint Valentin: Amateka, inkomoko n’uko yabaye umunsi mpuzamahanga w’urukundo

    Saint Valentin: Amateka, inkomoko n’uko yabaye umunsi mpuzamahanga w’urukundo

    Buri mwaka ku wa 14 Gashyantare, isi yose yizihiza Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin. Ni umunsi urangwa no guhana impano, koherezanya amakarita y’urukundo, indabo, ndetse no kugaragaza amarangamutima ku mugaragaro. Ariko se uyu munsi waturutse he? Ese ni umuco wa kera cyangwa ni igitekerezo cyavutse vuba aha?

    Amateka agaragaza ko inkomoko ya Saint Valentin ishingiye ku muhango wa gikirisitu n’umuco wa kera w’Abaromani. Mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yezu Kristu, mu Bwami bw’Abaroma bwari buyobowe n’Umwami w’abami Claudius II, bivugwa ko hari umupadiri witwaga Valentin (cyangwa Valentine). Uyu mupadiri ngo yakundaga gufasha abakundana bashaka kurushinga mu ibanga, kuko uwo mwami yabuzaga abasore kurongora, yemeza ko abasirikare batubatse babasha kurwana neza kurusha abafite imiryango.

    Valentin ntiyemeranyaga n’icyo cyemezo, akomeza gushyingira abakundana rwihishwa. Amaherezo yarafashwe, arafungwa, maze ku wa 14 Gashyantare yicwa azira ukwemera kwe no gushyigikira urukundo. Nyuma y’urupfu rwe, Kiliziya Gatolika yamushyize mu rwego rw’abatagatifu, ari ho haturutse izina “Saint Valentine.” Uyu munsi rero watangiye wizihizwa mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana ubutumwa bw’urukundo no kwitanga.

    Hari n’indi nkomoko ijyanye n’umunsi w’Abaromani witwaga Lupercalia, wizihizwaga hagati muri Gashyantare, ugamije kwizihiza uburumbuke n’itangira ry’impeshyi. Mu rwego rwo guhindura uwo muhango wa gipagani, Kiliziya yashyizeho umunsi wa Saint Valentin ku itariki ya 14 Gashyantare, iwushyira mu murongo wa gikirisitu.

    Mu kinyejana cya 14, umwanditsi w’Umwongereza Geoffrey Chaucer ni umwe mu batumye Saint Valentin itangira gufatwa nk’umunsi w’urukundo. Mu bisigo bye, yagaragaje ko ku wa 14 Gashyantare ari bwo inyoni zitangira gushaka abo zibana, bituma uwo munsi ufitwa n’amarangamutima y’urukundo. Kuva icyo gihe, mu Burayi hose hatangiye umuco wo koherezanya amabaruwa n’amakarita agaragaza urukundo.

    Mu kinyejana cya 18 n’icya 19, cyane cyane mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Saint Valentin yatangiye gufata isura y’ubucuruzi. Amakarita yanditse mu nganda, impano, shokora n’indabo byatangiye kugurishwa ku bwinshi. Uko imyaka yagiye ishira, uyu munsi warushijeho gukwirakwira ku isi hose, ugera no muri Afurika.

    Mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, Saint Valentin yatangiye kwamamara mu myaka ya vuba, cyane cyane bitewe n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Uyu munsi usigaye wizihizwa n’abashakanye, abakundana, inshuti ndetse n’imiryango, aho abantu bagaragaza urukundo mu buryo butandukanye.

    Nubwo hari abawufata nk’umunsi w’ubucuruzi gusa, hari n’abawubonamo amahirwe yo kongera gusubiza ku murongo umubano wabo, gusaba imbabazi no kongera kwiyemeza gukundana. Abahanga mu by’imibanire bavuga ko urukundo rudakwiye kwizihizwa umunsi umwe gusa, ahubwo ko Saint Valentin ari urwibutso rwo gusigasira no kubaka umubano buri munsi.

    Mu mizi yawo, Saint Valentin si umunsi w’indabo n’impano gusa, ahubwo ni umunsi ufite amateka y’igitambo n’ubutwari, wavutse mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwo gukundana no kurushinga. Ni umunsi wibutsa abantu ko urukundo ari inkingi y’ubuzima bw’umuryango n’imibanire myiza.

    Ku wa 14 Gashyantare 2026, abazizihiza Saint Valentin bazaba bakurikiza umuco umaze ibinyejana byinshi, ariko ubutumwa bwawo bukomeza kuba bumwe: gukundana, kwiyubaha no kwitangira abo dukunda.

    By: Florence Uwamaliya

  • Umunsi Mpuzamahanga wa Radio: Agaciro k’Ijwi mu Iterambere ry’Abaturage

    Umunsi Mpuzamahanga wa Radio: Agaciro k’Ijwi mu Iterambere ry’Abaturage

    Buri mwaka ku wa 13 Gashyantare, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Radio, wizihizwa mu rwego rwo kugaragaza uruhare rukomeye radio igira mu gutanga amakuru no guhuza abantu. Uyu munsi washyizweho na UNESCO mu 2011, nyuma wemezwa n’Inteko Rusange ya United Nations mu 2012.

    Tariki ya 13 Gashyantare yatoranyijwe mu kwibuka itangizwa rya radiyo y’Umuryango w’Abibumbye mu 1946. Kuva icyo gihe, radio yabaye igikoresho gikomeye mu itumanaho, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho internet n’ibindi bitangazamakuru bitaragera hose.

    Radio ifite umwihariko wo kugera ku bantu benshi mu buryo bworoshye kandi budahenze. Radiyo nto n’amabateri birahagije kugira ngo umuryango ubashe kumva amakuru, ibiganiro n’indirimbo. Mu bihe by’ibiza, intambara cyangwa ibyorezo, radio iba isoko y’amakuru yihuse kandi yizewe, igafasha abaturage gufata ibyemezo bikwiye.

    Mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, radio yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’uburinganire. Ibiganiro mpaka n’ibiganiro by’abaturage bifasha abantu gutanga ibitekerezo byabo no kumenya gahunda za Leta. Radio kandi ifasha mu kwimakaza amahoro n’ubwiyunge, kuko itanga urubuga rwo kuganira no gusobanukirwa.

    Buri mwaka, uyu munsi wizihizwa hagendewe ku nsanganyamatsiko yihariye igaruka ku ruhare rwa radio mu gukemura ibibazo byugarije isi, birimo ihindagurika ry’ibihe, amahoro cyangwa iterambere rirambye. Ibi bituma ibigo by’itangazamakuru n’imiryango itandukanye bategura ibiganiro n’ibikorwa byo kwibutsa akamaro ka radio.

    Nubwo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, radio ikomeje kwihinduranya n’ibihe binyuze kuri internet na podcasts. Ariko igikomeza kuyitandukanya n’ibindi bitangazamakuru ni uko ishobora kugera no ku batuye mu bice bya kure cyane.

    Umunsi Mpuzamahanga wa Radio ni umwanya wo gushimira abanyamakuru n’abakora kuri radio bakomeza gutanga amakuru yizewe no guharanira ukuri. Ni umunsi wo kuzirikana ko ijwi rya radio rikomeza kuba urumuri n’icyizere ku batuye isi.

    By: Florence Uwamaliya

  • Umurongo w’Equator: Icyerekezo cy’Isi no Kubungabunga Biodiversity

    Umurongo w’Equator: Icyerekezo cy’Isi no Kubungabunga Biodiversity

    Umurongo w’Equator ni umurongo w’ikirere uhuza isi ku gipimo cya latitude 0°, ugabanya isi mu bice bibiri: hemisphere ya ruguru n’iya ruguru. Nubwo utagaragara ku butaka mu buryo bw’umurongo nyawo, ingaruka zawo ku isi ziragaragara mu mikorere y’ikirere, ubutaka, amazi n’ubuzima bw’ibinyabuzima.

    Amateka agaragaza ko abaturage bo ku Isi bari bazi aho igice cy’isi kiri, ariko uwavumbuye umurongo w’Equator mu buryo bw’inyandiko n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga ni umushakashatsi w’Umufaransa Charles Marie de La Condamine, mu myaka ya 1735–1744. Yakoze urugendo rurerure rugera muri Ekwador kugira ngo apime latitude y’isi, akoresheje ibikoresho byo gupima ubutaka n’ubushyuhe bw’ikirere.

    Uru rugendo rwe rwari rugamije gusobanura neza uko isi ifite igipimo kimwe kandi neza mu buryo bw’imibare, kandi byafashije kumenya neza umurongo w’Equator. Pedro Vicente Maldonado, umushakashatsi w’Umunyaburayi wakoranye na La Condamine, nawe yagize uruhare runini mu gupima neza aho umurongo wambukiramo mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.

    Uyu murongo unyura mu bihugu birenga icumi ku Isi, buri kimwe gifite imiterere yihariye:

    • Muri Amerika y’Epfo: Ekwador, Kolombi, na
    • Brazil.
    • Muri Afurika: Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Congo, Uganda, Kenya, na Somalia.
    • Muri Aziya n’ikirwa cya Indonesia: Ahantu hatandukanye mu nyanja n’ikirwa, harimo Sumatra, Borneo, na Sulawesi.

    Aho uca hose, umurongo w’Equator uteza imbere ubushyuhe buhoraho n’imvura igwa kenshi, bigatanga ubutaka bukungahaye ku bimera n’inyamaswa. Ahantu umurongo unyura hategura amashyamba ya forest topical ni migezi n’ibiyaga

    Umurongo w’Equator ugena ubushyuhe n’ikirere mu buryo bukomeye:

    • Ubushyuhe buhoraho: Aho uca hose, ubushyuhe buhoraho buri hagati ya 25°C na 30°C kandi , bukora nk’imbaraga zo gukura imvura bityo kw’ibimera nabyo bikabasha gukura neza.
    • Uko izuba rikora ku murongo w’Equator bituma habaho imvura igwa kenshi, bigateza imbere amashyamba ubutaka butunganyije neza n’imigezi yuzuye amazi.

    Umurongo w’Equator kandi ugenzura uburyo umuyaga n’ibicu bigenzura ikirere mu turere twinshi. Ibi bituma habaho ihindagurika ry’ibihe rishimangira amazi, ubushyuhe n’imikurire y’ibimera, bityo ugatanga uruhare runini ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima ku isi.

    Aho uca hose, umurongo w’Equator uteza imbere ubushyuhe buhoraho n’imvura igwa kenshi, bigatanga ubutaka bukungahaye ku bimera n’inyamaswa. Ahantu umurongo unyura hategura amashyamba ya forest topical  ni migezi n’ibiyaga.

    Umurongo w’Equator ugena ubushyuhe n’ikirere mu buryo bukomeye:

    • Ubushyuhe buhoraho: Aho uca hose, ubushyuhe buhoraho buri hagati ya 25°C na 30°C kandi , bukora nk’imbaraga zo gukura imvura bityo kw’ibimera nabyo bikabasha gukura neza.
    • Uko izuba rikora ku murongo w’Equator bituma habaho imvura igwa kenshi, bigateza imbere amashyamba ubutaka butunganyije neza n’imigezi yuzuye amazi.

    Umurongo w’Equator kandi ugenzura uburyo umuyaga n’ibicu bigenzura ikirere mu turere twinshi. Ibi bituma habaho ihindagurika ry’ibihe rishimangira amazi, ubushyuhe n’imikurire y’ibimera, bityo ugatanga uruhare runini ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima ku isi.

    Umurongo w’Equator ni nk’inkingi y’ubuzima ku Isi, ufite amateka akomeye y’ubushakashatsi n’ubuvumbuzi. Ahantu uca hose hategura amashyamba akungahaye n’ubutaka bwiza, bitanga ibiribwa, amazi n’ubuzima ku nyamaswa n’abantu. Uruhare rwe ku bushyuhe n’imvura bituma Isi igira ibidukikije byiza kandi bihumeka, bigasaba ko hamenyekana neza n’uburyo bwo kubungabunga ibi bisonga kamere by’Isi.

    By: Florence Uwamaliya

  • Romantic Night Hub ku nshuro ya kabiri: Urukundo rufite intego ni rwo shingiro ry’umuryango

    Romantic Night Hub ku nshuro ya kabiri: Urukundo rufite intego ni rwo shingiro ry’umuryango

    Mu gihe habura iminsi mike ngo isi yose yizihize Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin, i Kigali hateguwe ibirori bya Romantic Night Hub ku nshuro ya kabiri, bigamije gufasha abakundana kwizihiza uwo munsi mu byishimo no mu buryo bwubaka.

    Mu kiganiro Minani Jean Baptiste uzwi nka Mr Romantic, ari na we wateguye ibi birori, yagize ati: “Iryo joro rizaba umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abakundana, aho imitima yabo izabasha kwishimana no gusangira amarangamutima mu buryo bwiza.” Yongeyeho ko uwo mugoroba uzarangwa n’indirimbo z’urukundo, ubutumwa butandukanye bubaka, ndetse n’ibiganiro bizafasha abaryitabira kurushaho gusobanukirwa n’agaciro k’urukundo rufite intego.

    Romantic Night Hub izaba ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, ikazaba ari ijoro ribanziriza Saint Valentin. Nk’uko Minani abivuga, intego si ukwishimisha gusa, ahubwo ni ukuzamura imyumvire ku rukundo rwubaka. Ati: “Turashaka gutoza urubyiruko n’abakundana bose gukundana mu buryo butari ubwo gushukwa n’amarangamutima y’igihe gito, ahubwo bushingiye ku ntego n’indangagaciro.”

    Mr Romantic avuga ko igitekerezo cyo gutegura uyu mugoroba cyaturutse ku buhamya bwe bwite, aho ababyeyi be batandukanye afite imyaka 15. Yagaragaje ko kubura urukundo rwubakiye ku ntego bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muryango, zirimo abana bata ishuri, ubusinzi cyangwa ubusambanyi. Yemeza ko iyo amarangamutima yangiritse, n’ubukungu bw’umuryango bushobora guhungabana.

    Agaragaza kandi ko imibare y’ingo zisaba gatanya buri mwaka, zibarirwa mu bihumbi, igaragaza ko hakenewe ibiganiro n’ubujyanama ku rukundo n’imibanire myiza. Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa Gabriella Events bwafatanyije na we mu gutegura iri joro, bushyigikira igitekerezo cyo kubaka urukundo rufite icyerekezo.

    Muri uwo mugoroba, abitabiriye bazagira umwanya wo kuganirizwa n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye ku bijyanye n’imibanire n’amarangamutima, hibandwa ku “positive mindset” mu rukundo. Hazanaba kandi itapi y’umutuku, gufata amafoto, n’ibindi bikorwa byo gusangira ibyishimo.

    Romantic Night Hub izaba ku wa 15 Gashyantare 2026, ibere kuri Gabriella Events i Kimironko hafi y’ahahoze Gereza. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw), harimo n’icyo kunywa.

    By:Imena

  • Bruce Melodie yagaragaje uko izina rya Perezida Kagame ryatumye umuziki we wamamara

    Bruce Melodie yagaragaje uko izina rya Perezida Kagame ryatumye umuziki we wamamara

    Bruce Melodie uri mu batanze ikiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yashimiye Perezida Kagame wubatse izina ryiza ku Isi hose, ibituma aho Umunyarwanda ageze hose aterwa ishema no guturuka mu Rwanda ayobora.

    Ibi uyu muhanzi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026. Ni umwe mu batanze ikiganiro ku bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20.

    Ati “Ndabashimira. Mwarakoze kumenyekana, njye njya ngenda, nagize amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi witwa Shaggy, njya muri Amerika kuyimenyekanisha, buri kiganiro najyagamo bambazaga bati uvahe, nkababwira u Rwanda, bamwe ugasanga batabyumva vuba, ariko navuga izina ryanyu bikihuta. Twabaririyeho umunyenga turabakunda cyane kandi mukomeze mudushyigikire.”

    Bruce Melodie yahamirije abitabiriye iyi nama ko umuziki witaweho wakwinjiriza Igihugu akayabo ndetse ukagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

    Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko umuziki ari umurimo kandi ugabura neza nubwo ari uruganda rwatangiye nyuma. Yavuze ko uko gutangira nyuma byumvikana kuko Igihugu cyabanje kwiyubaka mbere yo kwidagadura.

    Nubwo uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki waba isoko y’ubushobozi, yahishuye ko byatangiye abantu benshi batabyumva anitangaho urugero.

    Ati “Nabaha urugero nturuka mu muryango ukijijwe [usengera] muri ‘ADEPR Busanza’. Umunsi mbwira abo mu rugo ko ngiye kuba umuhanzi barabanje baransengera. Twari duturanye n’umuntu uturuka muri Uganda, ambwira ko kugira ngo ngaragare nk’umuhanzi nzashyiraho ‘Dreads’. Nzishyizeho umubyeyi wanjye yaravuze ati “reba uko abazimu bamugize.”

    Nubwo abahanzi batangiye umuziki abantu benshi batabyumva, Bruce Melodie yagaragaje ko ubu ari akazi gatunze abagakora ndetse kakaninjiriza n’igihugu.

    Nubwo umuziki utanga umusaruro muri ubu buryo, Bruce Melodie yagaragaje ko batanyuzwe kuko bifuza ko byibuze wakwiharira 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Bruce Melodie yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko abahanzi bitabwaho, ati “Nitwe ngagi, twinjiza mu madovize kandi umuziki ugenda bidasabye viza kuko nta mupaka ugira. Ni igice cyitaweho kikongerwa mu bukerarugendo, cyakurura ba mukerarugendo benshi, turabasezeranya ko tuzabikora neza.”

    Bruce Melodie yagaragaje ko ubuhanzi ari n’ikintu cyafasha mu kumenyekanisha Igihugu.

    Yagaragaje ko bitewe n’uburyo umuziki uhenda, kandi ugatanga ibyishimo ku bawukunda, abawukora bakoroherezwa kubona ibikorwaremezo atanga ingero kuri BK Arena na Stade Amahoro.

  • Umuyobozi ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe

    Umuyobozi ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe

    Abashinzwe iperereza batangaje ko umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, Lieutenant General Vladimir Alexeyev, yajyanywe kwa muganga nyuma yo kurasirwa i Moscow mu gitero kuri uyu wa Gatanu.

    Ibiro by’Umushinjacyaha w’i Moscow byatangaje ko Alexeyev, yarashwe inshuro nyinshi n’umuntu utaramenyekana ubwo yari mu nyubako yo guturamo iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Moscow.

    Alexeyev ni Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya, rizwi ku izina rya ‘Main Intelligence Directorate’.

    Umuyobozi we, Igor Kostyukov, ni we uyoboye itsinda ry’u Burusiya mu biganiro na Ukraine i Abu Dhabi ku bijyanye n’umutekano n’amasezerano y’amahoro.

    Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, abayobozi bakuru benshi b’ingabo z’u Burusiya bamaze kwicwa, Moscow ikabishyira kuri Kyiv ndetse mu bihe bimwe ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwagiye bwemera ko ari bo babigizemo uruhare.

    Guhera mu Kuboza 2024, abandi bayobozi batatu bafite ipeti rya Lieutenant General nk’irya Alexeyev biciwe i Moscow no hafi yayo, mu bitero bibiri byagabwe ku ngo zabo.

    Ni ibi bitero byarakaje cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burusiya, bibaza impamvu abayobozi bakuru batabona uburinzi buhagije.