Blog

  • Umugabo yarasiwe hafi y’urugo rwa Perezida Donald Trump

    Umugabo yarasiwe hafi y’urugo rwa Perezida Donald Trump

    Uwo uri mu kaziga ni Austin T Martin of Cameron warashwe

    Umugabo witwaje intwaro yarasiwe muri metero nke z’ahantu hafatwa nko kuvogera urugo rwa Perezida Donald Trump ahitwa Mar-a-Lago muri leta ya Florida nk’uko byemejwe n’inzego z’iperereza.

    Amakuru ya BBC avuga ko uwo mugabo yari yitwaje intwaro, n’amavuta (petrol) ubwo yahagarikwaga, nyuma akaraswa n’abashinzwe iperereza nk’uko Umuyobozi wa Polisi wungirije yabivuze.

    Icyo gikorwa cyabaye mu masaha mu gitondo muri America (06h30) kuri iki cyumweru mu gihe Perezida Trump we ari i Washington DC.

    Uyu warashwe amazina ye yamenyekanye akaba yitwa Austin T Martin of Cameron, ukomoka muri Caroline ya Ruguru (North Carolina), nk’uko byatangajwe na CBS.

    Abo mu muryango we bari batangaje ko babuze umuntu mu masaha ya kare ku Cyumweru.

    Ibyo kuba uyu muntu ari mu babuze bashakishwa byakuweho na Polisi nyuma yo kumenya ko ari we warashwe. Hari gukorwa iperereza ngo bamenye niba imbunda yari afite yarayiguze ari mu nzira ava muri Caroline ya Ruguru (North Carolina) to Florida, according to CBS.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Iperereza, Anthony Guglielmi yagize ati “Inzego z’iperereza zamurasheho nyuma yo kubona ko yinjiye mu buryo butemewe mu ntera y’umutekano ya Mar-a-Lago (ku rugo rwa Perezida Donald Trump).”

    Yavuze ko abashinzwe umutekano bamuboye afite intwaro n’ijerekani ya petrol.

    Ukuriye Polisi mu gace ka Palm Beach, Ric Bradshaw we yongeyeho ko  uriya mugabo yarashwe nyuma yo kwanga kubahiriza amabwiriza yahawe.

    Yagize ati “Amagambo yonyine yabwiwe ni ugushyira hasi ibyo afite, bivuze akajerekani ka gas, n’imbunda.”

    Ric Bradshaw avuga ko igihe yashyiraga akajerekani hasi yahise afata imbunda mu buryo bwo kwitegura kurasa. Ati “Abashinzwe umutekano bahise bamurasa bakuraho uwari uteje akaga.”

    Muri icyo gikorwa ngo abashinzwe umutekano bari bafite camera kandi muri bo ntawakomeretse.

  • Abatuye i New York babujijwe kuva mu ngo kubera urubura rukabije

    Abatuye i New York babujijwe kuva mu ngo kubera urubura rukabije

    Meya w’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zohran Mamdani yategetse abatuye uyu mujyi kutava mu ngo zabo, uretse gusa igihe bafite gahunda zihutirwa, mu kwirinda ingaruka bashobora kugirwaho n’urubura rwinshi rwaguye.

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo Umujyi wa New York washyize hanze ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026.

    Meya Zohran Mamdani yavuze ko ibiraro n’imihanda migari bigomba gufungwa kuva ku Cyumweru Saa 21:00, kugeza kuri uyu wa Mbere Saa 12:00, ku isaha yo muri Amerika.

    Ati “Umujyi wa New York ntabwo wigeze uhura n’imvura n’urubura biri kuri uru rwego mu myaka 10 ishize. Turasaba abatuye New York bose kwirinda ingendo zitari ngombwa.”

    Iki cyemezo cyo kuguma mu rugo ntabwo kireba abakozi bakora imirimo ya ngombwa, cyangwa abandi bashobora gukora ingendo kubera impamvu zihutirwa.

    Ubuyobozi bwa New York butangaje iki cyemezo mu gihe Leta nyinshi zo muri Amerika zikomeje kwibasirwa n’urubura rudasanzwe. Biteganyijwe ko uru rubura n’umuyaga ukomeye bishobora gutera ibura ry’umuriro hirya no hino mu gihugu.

    Abatuye i New York babujijwe kuva mu ngo kubera urubura rukabije


  • RRA yatanze arenga miliyari 1 Frw ishimira abasora

    RRA yatanze arenga miliyari 1 Frw ishimira abasora

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) сyatanze ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) ringana na 1.327.986.092 Frw, ku baguzi ba nyuma 157.029.

    Iri shimwe ringana na 10% bya TVA bishyuye kuri fagitire za EBM basabye mu mezi ya Ukwakira, Ugushyingo na Ukuboza 2025.

    Abahawe iri shimwe barimo abaguzi 157.020 kuri fagitire basabye mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize, hakiyongeraho icyenda bahawe 7.091.931 Frw z’ishimwe kuri fagitire basabye mu gihembwe cy’amezi ya Nyakanga, Kanama na Nzeri 2025.

    Ishimwe ryatanzwe ni ryo riri hejuru ritangiwe rimwe kuva iyi gahunda yatangira. Amafaranga yose amaze gutangwa yahise arenga miliyari 3,7 Frw, ku baguzi ba nyuma 370.147.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yagize ati “Kuva twatangira iyi gahunda, abayitabiriye bakomeje kubona inyungu zifatika. Uretse iri shimwe, iyi gahunda ifite uruhare rukomeye mu kwiyubakira igihugu no kwimakaza iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora.”

    “Nk’abaguzi 157.029 bahawe ishimwe uyu munsi bagize uruhare mu gukusanya miliyari zisaga 13 Frw, ukaba ari umusanzu wagiye mu guteza imbere igihugu cyacu.”

    Kuva iyi gahunda y’Ishimwe kuri TVA yatangira, abaguzi ba nyuma basaga 700.000 bamaze kwiyandikisha.

    Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

    Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

    Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA. Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.

    Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.

    Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

    Iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiliya agomba kubimenyesha RRA, agatanga amakuru arimo izina na TIN by’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze.

    Icyo gihe umuguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

    Abaguzi basaba fagitire ya EBM bahabwa ishimwe kuri TVA yatanzwe

  • Greenland yanze inkunga ya Trump y’ubwato bukora nk’ibitaro

    Greenland yanze inkunga ya Trump y’ubwato bukora nk’ibitaro

    Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen, yateye utwatsi inkunga y’ubwato bukora nk’ibitaro, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yifuzaga koherereza abo kuri iki kirwa.

    Ku wa 21 Gashyantare 2026 ni bwo Trump yavuze ko azoherereza abo muri Greenland ubwato bufite ibitaro kugira ngo bufashe abantu yavuze ko barwaye kandi badafite ababitaho.

    Greenland ni ikirwa giherereye mu Majyaruguru y’Isi, ikaba mu Burasirazuba bwa Canada no mu Burengerazuba bwa Iceland, ikabarizwa mu nyanja za Arctique na Atlantique y’Amajyaruguru.

    Ni cyo kirwa kinini ku Isi kuko gifite ubuso bwa kilometerokare miliyoni 2.17, kikaba ubutaka bwa Danemark.

    Ni kenshi Donald Trump, yumvikanye avuga ko aka gace azakongera ku butaka bw’igihugu ayoboye ku mpamvu z’umutekano.

    Trump yavugaga ko bitewe n’aho Greenland iri, u Burusiya n’u Bushinwa bihora birekerereje bishaka kuyigenzura, ibyabangamira inyungu za Amerika mu mutekano wayo igihe itahagenzura.

    Uwo mwuka mubi watumye inkunga ya Trump itakirwa neza Minisitiri Jens-Frederik Nielsen, abinyujije kuri Facebook yasubije ko bihagije.

    Ati “Murakoze, ariko ntabyo dukeneye. Igitekerezo cya Perezida Trump cyo kohereza ubwato hano muri Greenland twarakibonye ariko dufite gahunda zifasha mu gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage.”

    Minisitiri w’Ingabo wa Danemark, Troels Lund Poulsen na we yavuze ko iki kirwa kidakeneye ubufasha kitasabye buturutse kwa Donald Trump, yakomeje avuga ko abaturage babona ubuvuzi yaba ku kirwa cya Greenland cyangwa se no muri Danemark.

    Greenland yanze inkunga ya Trump y’ubwato bukora nk’ibitaro

  • AABNet n’Abafatanyabikorwa Batangije Igitabo Gishya ku Kurengera no Guteza Imbere Amoko y’Inyamaswa zo muri Afurika

    AABNet n’Abafatanyabikorwa Batangije Igitabo Gishya ku Kurengera no Guteza Imbere Amoko y’Inyamaswa zo muri Afurika

    Ku wa 23 Gashyantare 2026 i Nairobi muri Kenya, Ihuriro Nyafurika ry’Abahanga mu Kororora Inyamaswa (AABNet) ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Mbuzi n’Inka (ILRI), Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Miterere n’Imyororokere y’Inyamaswa zo mu Turere Dushyushye (CTLGH), hamwe n’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Umutungo w’Inyamaswa (AU-IBAR), batangije ku mugaragaro igitabo gikubiyemo ubushakashatsi bw’imyaka myinshi ku moko y’inyamaswa zo muri Afurika n’ingamba zo kuzorora mu buryo burambye.

    Igitabo cyiswe African Livestock Genetic Resources and Sustainable Breeding Strategies: Unlocking a Treasure Trove and Guide for Improved Productivity kigaragaza ko Afurika ifite umutungo ukomeye w’amoko y’inka, ihene, inkoko, intama, indogobe n’izindi nyamaswa, ushobora gufasha kongera umusaruro, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere iterambere rirambye.

    Afurika icumbikiye hafi kimwe cya gatatu cy’amatungo yose ku isi. Ifite ubwoko bwinshi bw’inka z’iwacu (hagati ya 150 na 180), ihene 289, inkoko 126, dromedaries 94, intama 363, indogobe 27 n’izindi. Aya moko yagiye amenyera ibihe bikomeye birimo ubushyuhe bwinshi, indwara n’ibura ry’ubwatsi, bigatuma aba ingenzi mu buhinzi n’ubworozi bworoheje bukorwa n’abahinzi bato.

    Gusa, aya moko ari mu kaga ko kuzimira kubera kuvanga mu buryo budateguwe n’amoko y’inyamahanga agamije kongera umusaruro w’inyama n’amata, bikaba bishobora gusenya imiterere kamere yayo ituma ihanganira ibihe bikomeye.

    Abanditsi b’igitabo bagaragaza ko kongera umusaruro binyuze mu guteza imbere imyororokere, ubuvuzi n’imicungire myiza bishobora kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 2.1–5.0 kg CO₂ ku kilo cy’umusaruro, bityo bigafasha kurengera ibidukikije no kongera umutekano mu biribwa.

    Umuyobozi Mukuru wa ILRI, Prof. Appolinaire Djikeng, yavuze ko umutungo w’amoko y’inyamaswa zo muri Afurika atari umurage gusa, ahubwo ari igikoresho cyo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu.

    Prof. Mizeck Chagunda, Umuyobozi wa CTLGH, yagaragaje ko amoko y’iwacu ari inkingi ya mwamba y’ubuhinzi burambye kandi ko kurengera no kuyabyaza umusaruro mu buryo bwa siyansi ari ingenzi mu kurengera imibereho y’abaturage.

    Dr. Huyam Salih, Umuyobozi wa AU-IBAR, yavuze ko gushora imari mu gusobanukirwa imiterere y’ayo moko no gushyiraho gahunda zihamye zo kuyavugurura bizafasha Afurika kubaka ubuhinzi n’ubworozi burambye.

    Chair wa AABNet, Ed Rege, yavuze ko iki gitabo ari igikoresho kizahuza ubushakashatsi n’ibikorwa ku rwego rw’umugabane, kigafasha abanyamwuga mu kororora inyamaswa kugira ururimi rumwe rushingiye ku bumenyi.

    Iby’ingenzi bikubiye mu gitabo

    Igitabo gitanga inama zifatika zirimo:

    • Gushyira imbere amoko afite ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.
    • Guhuza intego zo kororora n’uburyo abahinzi bakora.
    • Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nka gene editing n’ubundi buryo bwo kuvugurura imyororokere.
    • Gukomeza kubungabunga no gukoresha ayo moko mu buryo burambye.
    • Kubaka ubushobozi bw’inzego n’abakozi mu bijyanye no gukusanya amakuru no kuyasesengura.

    Iki gitabo cyashyizwe ku rubuga rwa Springer ku buryo bushobora gusomwa no gukururwa ku buntu, kikazafasha abayobozi, abashakashatsi n’abakora mu bworozi muri Afurika no ku isi hose.

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza iki gitabo wabereye ku cyicaro cya ILRI i Nairobi, bashimangiye ko kurengera amoko y’inyamaswa zo muri Afurika ari ishingiro ry’umutekano mu biribwa, ubukungu n’imihindagurikire y’ibihe ku mugabane.

    By: Florence Uwamaliya

  • Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi

    Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi


    Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Gashyantare 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri ku mpuzandengo iri hagati ya milimetero 10 na 80.

    Ni ibikubiye mu nyandiko iki kigo cyashyize hanze igaragagza iteganyagihe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28.

    Iyo nyandiko ivuga ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice ybaga iri ku mpuzandengo iri hagati ya milimetero 10 na 80.  Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’itandatu  bitewe n’imiterere ya buri hantu.

    Meteo Rwanda iti “Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 150, iteganyijwe mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, henshi mu Karere ka Nyamasheke, ibice byo hagati n’amajyepfo y’Uturere twa Gisagara na Huye, amajyepfo y’Akarere ka Karongi n’uburengerazuba bw’Uturere twa Nyanza na Ruhango.”


    Ibipimo byayo bivuga ko kandi imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Musanze, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Burera, Gakenke na Muhanga, ibice byo hagati by’Uturere twa Ruhango, Nyanza na Huye.

    Naho imvura iri hagati ya milimetero 80 na 110 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Akarere ka Bugesera uretse uburasirazuba bwako, ibice bito by’uburengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe giti  “Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 uretse ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.”

    Iki kigo cyasabye abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza.

    Meteo Rwanda igaragaza ko mu mpera za Gashyantare hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

    Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

  • Minisitiri Nduhungirehe ntiyumva uburyo abahuza baceceka, Tshisekedi akarenga ku gahenge ntabibazwe

    Minisitiri Nduhungirehe ntiyumva uburyo abahuza baceceka, Tshisekedi akarenga ku gahenge ntabibazwe

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarenze ku masezerano y’agahenge menshi, nyamara abahuza ntibagire icyo babikoraho.

    Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 Gashyantare 2026. Nubwo Tshisekedi yemeye ako gahenge, ihuriro ry’ingabo z’igihugu cye, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro byakomeje kugaba ibitero ku basivili.

    Ku wa 20 Gashyantare 2026, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC, yatangaje ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC byakajije umurego mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ko drones ziri kwifashishwa ziri gutwara ubuzima bw’abasivili benshi b’Abanyamulenge batuye mu bice birimo Komini ya Minembwe.

    Ruberwa ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yasobanuye ko hashize ibyumweru bibiri abasivili b’Abanyamulenge bagabwaho ibitero bya drones ubudatuza, byishe abarimo umwana w’umwaka umwe wasenyeweho inzu n’umukecuru w’imyaka 101.

    Minisitiri Nduhungirehe yashingiye ku butumwa bwa Ruberwa, abaza ati “Bimaze iki kuba abahuza n’ibindi bihugu byo mu karere batangaza amasezerano y’agahenge mu burasirazuba bwa RDC cyangwa bakaba abatangabuhamya bayo, niba badashobora kwamagana Kinshasa igihe cyose iyarenzeho ku mugaragaro?”

    Yatangaje ko indege z’intambara za Leta ya RDC na drones bikomeje kurasa imidugudu y’Abanyamulenge n’abandi basivili, ariko ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, agashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byacecetse.

    Minisitiri Nduhungirehe yabajije ati “Perezida Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge n’akandi, nta n’umwe ubimubaza?”

    Yagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka abasivili bari kwicwa, Leta ya RDC ikarenga ku gahenge uko ibishaka ariko ntibibazwe, ibyo byongerera Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza kugaba ibitero kandi ko byatuma intambara ikomeza imyaka myinshi.

    Tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola. Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko iri tangazo rigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, kuko uwo munsi ibitero byari bikomeje.

    Azarias Ruberwa yatangaje ko abasivili ari bo bari kugabwaho ibitero muri Kivu y’Amajyepfo

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge

  • Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026

    Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026

    Kuva ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, mu bice bitandukanye by’igihugu harabera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2026” rigiye kuba ku nshuro ya 18.

    Irushanwa ry’uyu mwaka ni ryo rya mbere rigiye kuba kuva u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025.

    Rigiye kuba kandi hari amakuru meza y’uko rishobora kuzamurirwa urwego rikajya mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa y’amagare akomeye ku Isi (World Tour Races) cyangwa icya kabiri (UCI Pro-Series), guhera mu 2027.

    Ni ibiki byihariye mu isiganwa ry’uyu mwaka?

    Abakinnyi bitabiriye isiganwa bose barerekanwa

    Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour du Rwanda, abakinnyi bagiye gukina iri rushanwa barerekanwa mu birori biribanziriza biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Saa 18:00 z’umugoroba kuri Kigali Convention Centre.

    Ibirori nk’ibi bisanzwe biba mu masiganwa akomeye arimo Tour de France. I Kigali, hateguwe abavanga imiziki n’abahanzi basusurutsa abitabira iki gikorwa.

    Tour du Rwanda ya 2026 yitabiriwe n’amakipe 17 atarimo Madar Cycling Team yo muri Algeria. Ni mu gihe abakinnyi ari 84 kubera ko Ikipe ya African Mixed Team yandikishije abakinnyi bane gusa.

    Tour du Rwanda izatangirira hanze ya Kigali

    Nyuma y’imyaka umunani, Tour du Rwanda izongera gutangirira hanze ya Kigali, ibyaherukaga mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangiriraga i Rwamagana akaba ari na ho hasorezwa ako Gace ka Mbere.

    Kuri iyi nshuro, Agace ka Mbere kazava mu Rukomo (mu Karere ka Gicumbi) kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,8.

    Mu myaka ibiri ishize, inzira nk’iyi yarakoreshejwe, ariko abakinnyi bagasoreza i Kayonza.

    Hazatangwa amasegonda ya ‘bonifications’

    Ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu hazatangwa amasegonda azwi nka “bonifications” aho agabanywa ku bihe umukinnyi yakoresheje mu isiganwa bitewe n’icyari kigambiriwe yagezeho.

    “Bonifications” cyangwa “bonus seconds” ni amasegonda akunze kugabanywa ku bihe by’abakinnyi mu masiganwa y’amagare mu gutuma bakora cyane mu gihe cy’isiganwa.

    Nko muri Tour de France, aya masegonda atangwa ku bakinnyi batatu ba mbere kuri buri gace, kugira ngo bitere abahatanye ku rutonde rusange gukora cyane no kongera ihangana.

    Muri Tour du Rwanda 2026, aya masegonda azatangwa ku bakinnyi bakoze cyane hagati mu isiganwa, mu bice bitambika, ibizwi nka “sprint-intermédiaire”.

    Ibyo bizakorwa mu Gace ka Mbere (Rukomo- Rwamagana), Agace ka Kabiri (Nyamata- Huye) no mu Gace ka Gatanu (kuzenguruka i Rubavu).

    Tour du Rwanda ya 2026 ni yo ya mbere igiye kuba nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025

    Tour du Rwanda izamara iminsi ibiri i Rubavu

    Si bishya ko Tour du Rwanda imara iminsi ibiri ahandi hantu hatari i Kigali kuko biheruka kuba i Musanze mu 2024.

    Uyu mwaka, ibi bizabera i Rubavu, umwe mu mijyi benshi bavuga ko iryoshya iri siganwa nk’uko bimeze kuri Musanze, Rusizi na Huye.

    Abasiganwa bazagera i Rubavu ku wa Gatatu bavuye i Karongi, baharare ndetse bucyeye bwaho bahakinira Agace ka Gatanu kazaba kagizwe no kuzenguruka intera y’ibilometero 82, ibizaba bibaye bwa mbere muri Tour du Rwanda.

    Iri siganwa rizaba nyuma ya Saa Sita nirirangira, abakinnyi bazongera kurara i Rubavu, bahave ku wa Gatanu berekeza i Musanze, mu Gace ka Gatandatu kareshya n’ibilometero 84,1.

    Abanyarwanda n’abakiri bato bahawe umwanya muri Tour du Rwanda 2026

    Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu myaka ishize, iminsi umunani yose ikaba igizwe n’amasiganwa y’abahataniye umwambaro w’umuhondo wa Tour du Rwanda, kuri iyi nshuro hazabamo impinduka.

    Abategura iri rushanwa bahisemo ko mbere y’Agace ka Gatanu kazakinirwa i Rubavu, guhera Saa Tanu hazaba isiganwa ryo kwishimisha ku bantu bose, bakora intera y’ibilometero 9,2.

    Ni mu gihe kandi isiganwa nk’iri rizakorwa n’i Kigali mbere y’Agace ka Munani, ku munsi wa nyuma, guhera Saa Moya za mu gitondo.

    Nyuma yaho, guhera Saa Tatu, ni bwo hazaba isiganwa ry’abakiri bato batarengeje imyaka 16 muri gahunda yiswe “The Next Champion”.

    I Nyamirambo na Nyabugogo bazongera kuryoherwa n’umukino w’amagare

    Tumwe mu duce tugira umwihariko wo kugira abakunzi benshi b’umukino w’amagare mu Mujyi wa Kigali ni Nyamirambo na Nyabugogo.

    Kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ni ho hazasorezwa isiganwa ry’Agace ka Karindwi kazaba kahagurukiye i Musanze, ibyaherukaga mu 2019.

    Ni mu gihe i Nyabugogo, aho abakinnyi bazanyura mu Gace ka Karindwi, na bwo hazongera gukoreshwa ku munsi wa nyuma ubwo abakinnyi bazaba bazenguruka mu Mujyi wa Kigali, mu nzira zirimo iyifashishijwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye muri Nzeri 2025.

    Amasiganwa azajya atangira hakeye

    Menshi mu masiganwa ya Tour du Rwanda ya 2026 azajya atangira Saa 11:00 cyangwa Saa 12:00.

    Agace ka Gatanu (kuzenguruka i Rubavu) kazatangira Saa 15:00 naho aka Gatandatu (Rubavu- Musanze) gatangire Saa 13:00, ari na yo saha izatangirira Agace ka Munani [Kigali- Kigali] gasoza irushanwa.

    I Nyabugogo ni hamwe mu hantu haba abakunzi benshi b’umukino w’amagare

    Src:Igihe

  • Ndayishimiye yirukanye burundu Colonel wibye umuceri w’abasirikare

    Ndayishimiye yirukanye burundu Colonel wibye umuceri w’abasirikare

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yirukanye Colonel muri Polisi y’iki gihugu, Gérard Nijimbere, amuziza kwiba umuceri wari kugaburirwa abapolisi.

    Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize umukono ku nyandiko y’icyemezo cyo kwirukana uyu mupolisi tariki ya 19 Gashyantare 2026 hashingiwe kuri raporo yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Léonidas Ndaruzaniye.

    Iki cyemezo kigira kiti “Colonel ku rwego rwa Polisi, Gérard Nijimbere, ufite nimero imuranga OPN 0403, yirukanywe muri Polisi y’Igihugu y’u Burundi kubera ko yibye umuceri wari kugaburirwa abapolisi.”

    Nyuma y’icyemezo cya Ndayishimiye, Minisitiri Ndaruzaniye yamenyeshejwe ko guhera tariki ya 19 Gashyantare, Col Nijimbere atagomba gusubira muri Polisi y’u Burundi.

    Imyitwarire y’uyu mupolisi yavugishije Abarundi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Hari abahamya ko ari we wafashwe ariko hari bagenzi be banyereje byinshi, ariko batarafatwa ngo bahanwe.

    Ibiro bya Perezida w’u Burundi ntibigaragaza igihe Col Nijimbere yibiye uyu muceri n’uko wanganaga.

  • Eng. Sayinzoga yagizwe umuyobozi wa TI Rwanda

    Eng. Sayinzoga yagizwe umuyobozi wa TI Rwanda

    Eng. Sayinzoga Nkongoli Appolinaire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), asimbura Ingabire Marie Immaculée uherutse kwitaba Imana.

    Itangazo uwo muryango wanyujije kuri X ku wa 20 Gashyantare 2026, rivuga ko Eng. Sayinzoga yashyizwe muri izo nshingano hamwe n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi y’uwo muryango mu matora yabereye mu Nteko Rusange ya TI Rwanda yateranye ku wa 15 Gashyantare 2026.

    Riti “TI Rwanda yatoye Umuyobozi Mukuru wayo n’abagize Inama y’Ubutegetsi. Byabereye mu nama y’Inteko Rusange ya TI Rwanda yabaye ku itariki 15 Gashyantare 2026 yashyizeho Eng. Sayinzoga Nkongoli Appolinaire nk’Umuyobozi Mukuru Mushya w’Inama y’Ubutegetsi asimbuye nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée.”

    Eng. Sayinzoga yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’Inama y’Ubutegetsi ya TI Rwanda, kuva mu 2015.

    Amaze kandi igihe muri uwo muryango kuko kugeza mu 2025 yari umwe mu bagize Inama Njyanama yawo mbere y’uko agirwa Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yawo, yongera kubitorerwa mu 2021.

    Eng. Sayinzoga ni umuhanga mu bijyanye n’ubwubatsi (Engineering) ndetse ni umugenagaciro w’umwuga aho anayoboye Komisiyo y’Amatora mu Rugaga rw’Abagenagaciro (IRPV).

    Yanakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) akuriye umushinga ujyanye n’ubwubatsi kuva mu 2013-2015.

    Yabaye Umuyobozi w’Umushinga One Dollar Campaign kuva mu 2009-2012. Yakoze kandi mu Rugaga rw’Abikorera ndetse no mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

    Eng. Sayinzoga yasimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana ku itariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi aho yari Umuyobozi Mukuru wa TI Rwanda kuva mu 2015 ndetse yari umwe mu bantu 20 bawushinze mu 2004.