OFAB Irasaba Uruhare rw’ Abanyamakuru Mw’ Iterambere ry’ubuhinzi
Mu Rwego rwo gufasha abahinzi kumenya amakuru agendanye n’ubuhinzi bw’ikoranabuhanga mu Rwego rwo kubona umusaruro uhagije, OFAB hamwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ ubuhinzi n’ ubworozi (RAB) barashishikariza Abanyamakuru kumenyesha abaturage ubuhinzi bugezweho no guca imyumvire idakwiye.
Ibi bibaye mu gihe ubuhinzi buri gufata intera mw’ikoranabuhanga mu guhindura uturemangingo fatizo tw’ibihingwa aribyo bizwi nka (GMOs), kuko bishobora guhangana n’ibyonnyi Bityo abahinzi babone umusaruro uhagije.
Nina ko Kandi OFAB yafatanyije n’ Urwego rw’Abanyamakuru bigenga (RMC) kugira ngo abanyamakuru bakore inkuru zigishe abahinzi aho kubashyira mu rujijo.
Ntago byagarukiye Aho kuko abakoze inkuru babwiwe kuzohereza Kugirango harebwemo izahize izindi arinako inkuru za mbere zizahabwa ibihembo.
Ubwo hatangwaga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru nziza ku buhinzi, Abanyamakuru bibukijwe ko u Rwanda rufite ubutaka buto, bityo ko bakwiriye kugira uruhare mu gufasha abaturage kumva neza ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga.
Dr. Télesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko abaturage bibona mu itangazamakuru, bityo ko rigomba kugira uruhare rukomeye mu kuvugurura ubuhinzi nk’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.
Ati “Tugeze aho dukeneye abanyamakuru mu buhinzi kugira ngo badufashe mu bukangurambaga, badufashe gutanga amakuru nyayo mu buryo nyabwo.”
Emmanuel Mugisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yashimye uruhare rw’abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru zifasha abahinzi mu iterambere ryabo.
Yavuze ko ari ngombwa ko abanyamakuru bihugura kugira ngo bajyane n’Isi y’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubuhinzi, bityo harandurwe ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Mu cyiciro cy’inkuru zanditse ku mpapuro (Print) no kuri Internet (Online), hahembwe Annonciate Byukusenge, ukorera The Front Magazine, ni nawe wahize abandi ahembwa igikombe n’ibihumbi 500 Frw.
Mu cyiciro cy’abakoze inkuru kuri Televiziyo, hahembwe Pio Mbarushimana, ukorera RBA mu Ntara y’Amajyaruguru, naho kuri Radiyo hahembwa Juventine Muragijemariya, na we ukorera RBA, buri umwe ahembwa ibihumbi 300 Frw.
Ubukangurambaga burakomeje kugira ngo abahinzi bumve neza ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga Kugira ngo abakora akazi k’ ubuhinzi nabo babashe kugera kw’ Iterambere Kandi banihaze mu biribwa.
Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE