Amakuru

Nyuma y’igihe kinini batavuga rumwe, Ariel Wayz yatumiwe mu gitaramo cya Symphony Band

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda.

Ariel Wayz na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ cyahawe insanganyamatsiko yiswe “Dusubire aho byatangiriye”.

Abakurikiranira umuziki Nyarwanda hafi batunguwe no kubona Ariel Wayz na Symphony bagiye guhurira mu gitaramo kimwe, gusa umuyobozi w’iri tsinda Niyontezeho Etienne yavuze ko nta byacitse ihari, kuko nta bibazo bari bafitanye ahubwo abantu ari bo babifashe uko bitari.

Yagize ati “Umubano wacu uhagaze neza, navuga ko abantu ari bo bari barabifashe nk’aho ari urwango ariko mu by’ukuri nta rwango ruri hagati yacu na we (Ariel Wayz)”.

Yakomeje avuga ko impamvu y’igitaramo ari ukugaragariza Abanyarwanda ko nta bibazo biri hagati y’aba banyamuziki.

Niyontezeho yagize ati “Kuba twateguye iki gitaramo ni ukugira ngo twereke abantu ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yacu na we, cyane ko muri iki gitaramo ni we muhanzi mukuru uzaba ahari”.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko aba bahanzi batabanye neza, dore ko mu mezi atanu ashize hadutse umwuka mubi waturutse ku ndirimbo ‘My Day’, Symphony Band yakoranye n’umuhanzikazi Bwiza.

Nyuma yaho Ariel Wayz yahise atangaza ko iyi ndirimbo ayifiteho uburenganzira kuko bayikoranye kera bakiri kumwe, bakaba bari bakuyemo amajwi ye batamumenyesheje.

Icyo gihe uyu muhanzikazi na we yahise akora indirimbo isa n’iyo Sympony Band bakoze akuramo amajwi y’abagize iri tsinda ayita ‘Nkomeza’.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *