Menya ibintu umusore akora bigatuma buri mukobwa amwubaha

Muri kamere y’abagabo bakunda icyubahiro akarusho kubahwa n’abigitsina gore ariko bakirengagiza ko aribo bakwiye kubigiramo uruhare.

Bimwe mu bintu abasore cyangwa abagabo bakora bigatuma bubahwa n’abigitsinagore.

1.Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafashe ho.
Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

2.Ambara neza

Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

3.Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

4.Ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *