AmakuruPolitikiUncategorized

Nyarugenge: Umusore yatawe muri yombi azira ingengabitekerezo ya Jenoside

Umusore w’imyaka 35 yatawe muri yombi na RIB i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze.

Uyu musore yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa 13 Mata 2019,ubwo yavugaga ngo nta gihe Abahutu bazumvikana n’abatututsi ndetse akibasira umusaza w’imyaka 65 warokotse Jenoside.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati“Yagendaga mu muhanda yivugisha ko Abahutu badateze kumvikana n’Abatutsi.’’

Yakomeje ati “Yafashwe ubwo yahuraga n’umusaza witwa Kagubari Canisius w’imyaka 65 bigeze no kugirana ibibazo mu 2016, amubwira ko yamwica akamukurikiza bene wabo b’Abatutsi.’’

Uyu musore si ubwa mbere yumvikanye avuga amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu 2016 ubwo u Rwanda rwibukaga nabwo yarafashwe arafungwa.

RIB iheruka gutangaza ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakiriye ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *