Nyanza: Uko BK Foundation na EPD Bagaruriye Abaturage ba Muyira Icyizere n’ Iterambere
Abaturage bo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza biboneye impinduka nziza mu mibereho yabo, nyuma yo kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba hamwe n’imbabura zirondereza ibicanwa, ku nkunga y’ubufatanye bwa BK Foundation na Energy Private Developers (EPD). Ibi bikorwa byatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, bikaba byibanze ku kuzamura imibereho y’abaturage no kugabanya gukoresha ibyo ibyangiza ikirere.
Nkundakozera Félicien na Twagirimana Anne Marie, batuye mu Kagari ka Gati muri Muyira, ni bamwe mu bahawe umuriro w’imirasire y’izuba n’imbabura zirondereza ibicanwa. Ubusanzwe, Nkundakozera yagiraga impungenge z’umutekano mu rugo rwe kuko aho atuye hatari umuriro w’amashanyarazi, bigatuma abana be badashobora gusubiramo amasomo nijoro. Asobanura ko izi mbabura zigiye gutuma agira impinduka zikomeye mu mibereho ye.
Nkundakozera Felicien Ati. “Imbabura nahawe izamfasha kurondereza inkwi ku buryo izo naguraga amafaranga 1500 zamaraga iminsi itatu, ubu zigiye kumara ibyumweru bibiri. Kandi Urumuri rw’imirasire na rwo rudufitiye akamaro kuko ubu dufite amahoro yo gutekereza ku bindi bikorwa by’iterambere.”
Twagirimana we yishimira ko abana be bashobora gusubira mu masomo no gukoresha urumuri nijoro, bityo akizera ko bizazamura ireme ry’uburezi muri uyu Murenge.
Ubushakashatsi bwa MININFRA bwerekana ko ibicanwa byiganjemo inkwi bikoreshwa n’ingo nyinshi mu Rwanda, akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera ingaruka ku bidukikije, harimo n’ubutayu. Imbabura zirondereza zifite ubushobozi bwo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa ku kigero cya 60% ndetse zikarinda abaturage guhumeka imyuka yangiza iva ku nkwi zitwitswe nabi.
Patrick Kajyambere, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari mu Karere Ka Nyanza, yavuzeko ko iyi nkunga yongereye ingo zifite umuriro w’amashanyarazi muri Muyira ku kigero cya 2%.
Ati. “Uyu Murenge wa Muyira ufite ubuso bunini kandi ukaba ari uwa kabiri mu mirenge ifite amashanyarazi make. Twishimira ko ubufatanye nk’ubu budufasha kugabanya icyuho cy’ibura ry’amashanyarazi mu baturage bacu.”
Marion Nirere, Umuhuzabikorwa w’imishinga y’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yagaragaje ko kugeza ubu 77% by’ingo zo mu gihugu zifite amashanyarazi. anongeraho ko iyi gahunda izageza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu myaka itanu iri imbere, ku bufatanye n’ibindi ibigo by’abikorera.
Ati. “Ubushake bw’inzego z’abikorera nka BK Foundation na Energy Private Developers butuma tugera ku ntego yacu vuba. Turakangurira n’abandi gukomeza gufatanya natwe mu rwego rwo gufasha abaturage mu bikorwa nkibi byo gushyira umuturage ku isonga.”
BK Foundation, binyuze ku nkunga iva mu bigo bine bigize BK Group, yatanze 70% by’ingufu zakoreshejwe muri uyu mushinga, bigendanye n’ubushobozi bw’inyungu zasubijwe mu baturage (1% y’inyungu z’ibi bigo). Iyi nkunga ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 37 Frw, mu gihe uruhare rwa Energy Private Developers rwari 30%.
Ingrid Karangwayire, Umuyobozi wa BK Foundation, yemeje ko iyi gahunda izakomeza mu mwaka wa 2025, ikaba yitezwe kugera no ku yindi miryango itaragerwaho.
Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba no gutanga imbabura zirondereza ibicanwa ni intambwe ikomeye mu kubaka iterambere rirambye. Ibi byerekana ko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage no kubungabunga ibidukikije. U Rwanda rukomeje urugendo rw’iterambere, intego ikaba ari ugukura buri muturage mu kizima.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye