Nyanza: Guhinga Imbuto Ubushake Ni Bwose Ariko Ni Imbogamizi Ni Zose
Raporo yo mu Rwanda igaragazako 30% kuzamuka by’ abana bari munsi y’imyaka 5 bahura n’ikibazo cy’igwingira kubera kutabona ifunguro ry’uzuyemo intungamubiri zihagije, akababari mwurwo rwego minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda MINAGRI ikangurira abaturage kwita kundyo yuzuye ya buri munsi ihabwa umwana, ndetse n’umuntu mukuru nawe adasigaye.
Mubikorwa byo kunoza imirire iboneye mu Banyarwanda benshi basabwa kwigira kuri bagenzi babo bashoboye kuva kurwego rumwe bajya kurundi mu kwihaza mubiribwa kandi bakanasagurira amasoko.
Prudence Sendarase n’umuturage utuye mu Karere Ka Nyanza, afite umurima uhinzemo ibiti by’ imbuto z’imyembe n’avoka kubuso bwa hegitare 15, akaba avuga ko yatangiye umushinga wo gutera ibiti by’ imbuto kuko yabonaga u Rwanda rukennye ku mbuto, aho yajyaga ku isoko agasanga ibihari byose bamubwira ko Ataribyo mu Rwanda.
Prudence yatangiye ubwo gutera ibiti by’imyembe ariko agasanga kenshi ibyo bamuhaye sibyo kugeza ubwo yagiye muri RAB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi) agahabwa imbuto zujuje ubuziranenge.
Umwe mubaturage baturiye uyu murima uherereye mu Murenge wa Muyira uhana imbibi n’umurenge wa kibilizi, Habyarimana David avugako biba bigoye kubona imbuto kubera ubushobozi n’ubumenyi bucye bwuko bakwita ku mbuto zabo.
Habyarimana David Ati. “Ahantu dutuye tugira ikibazo cy’amazi kuburyo nko guhinga umwembe biba bigoye kubera amazi ava kure ndetse yewe no mu gihe gishize twagerageje gutera ibiti by’imyembe ariko ibyonnyi byarayiriye ducika intege gutyo”.
Habyarimana David Yakomeje avuga ko babonye nk’ingemwe z’imbuto ndetse bagahabwa n’amahugurwa ahagije byabafasha kweza imbuto abana babo bakabaho neza kandi bakanasagurira amasoko.
Ati. “Nkubu abana bange babona ako kavoka aruko tubanje kuyigura ku isoko kandi nabwo siburi munsi kubera nta bushobozi buhagije, tukaba dusaba ko habayeho nkunganire n’ubukangurambaga twagera kure mw’iterambere n’abana bacu bakabaho neza”.
Izi mbogamizi Habyarimana David azihurizaho na Prudence Sendarase, aho nawe avuga ko ikibazo cyo kubona amazi gihari ngo kuko harigihe amazi yo kuhirira abari ntayo bityo ugasanga umusaruro ubonetse ntuhagije nkuwari witezwe.
Sendabarase Yasoje avuga ko nubwo bimeze gutyo, kuba yaratangije uyu mushinga byahumuye abaturage benshi bahaturiye kuko harabafitemo akazi, ndetse yewe bamwe na bamwe baza kunsaba imbuto zo gutera nkazibaha, byumvikaneko rero nabo bashaka kwihaza mubiribwa ndetse bakanasagurira amasoko.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Bwana Eugene Kwibuka, yatangajeko bimwe mu bibazo abahinzi bafite muri rusange bwizwi kandi birimo gushakirwa ibisubizo.
Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE