UbuzimaUncategorized

Nyamasheke: ikigage cyanduje abantu 55 bajyanwa kwa muganga

Abaturage 55 bo mu mudugudu wa Gafumba, akagari ka Gisoke, mu murenge wa Mahembe,mu karere ka Nyamasheke banyoye ikigage mu bukwe bw’uwitwa Nzamutuma Jacques kibamerera nabi cyane ku buryo abagera kuri 55 bajyanwe kwa muganga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, buvuga ko icyo kigage abaturage bakinyoye ku wa 30 Kamena mu bukwe bwo guhabwa inka no gutanga indi uyu Nzamutuma Jacques yari yakosheje.

Bukeye bwaho ku wa 01 Nyakanga bamwe mu bakinyoye batangiye kuribwa mu nda cyane ariko baruka banahitwa, bahita batangira kujyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Gatare n’ibitaro bya Mugonero hose ni mu karere ka Karongi.

Ku ikubitiro ngo abagera kuri 19 bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gatare umwe muri bo wari umerewe nabi cyane ahita ajyanwa mu bitaro bya Mugonero,mu murenge wa Gishyita muri Karongi, abandi bakomeza kuremba gahoro gahoro bajyanwa kwa muganga,kugeza ubwo bageze kuri 55,bamwe bavurwa bataha abandi bahasigara.

Ku wa 04 Nyakanga undi na we yararembye cyane ahita yihutanwa mu bitaro bya Mugunero, abasigaye mu kigo nderabuzima cya Gatare ubu ni 11.

Ibizamini bya Laboratwari byatanzwe n’ibitaro bya Mugonero byagaragaje ko nta burozi basanzemo muri icyo kigage, nk’uko abaturage bamwe bari batangiye kubihwihwisa, ahubwo ngo basanze ari umwanda iki kigage cyari gikoranye n’uwo mu majerikani cyashyizwemo wagize ingaruka ku baturage bakinyoye.

Gusa uyu muturage wari wakoresheje ubu ubukwe ntiyabashije kugaragara ngo agire icyo atangaza. Aha bivugwa ko na we abana be 2 na nyina bari kwa muganga, icyakora Nsabayesu Cyriaque wari ushinzwe kwakira ibinyobwa biza, kubyandika n’izindi gahunda z’ubu bukwe,yavuze ko banywa icyo kigage nta kibazo bakibonagamo ariko ibibazo byaje kuvuka nyuma , bakaba bataramenye uko byagenze.

Bamwe mu baturage b’aka karere bakunze kurangwa no gukora ikigage gikozwe n’imyumbati itinitse baba banitse itaruma neza bagahita bajya kuyishesha, bagashyiramo agafu gake k’amasaka, bagashyiramo ibitubura n’imisemburo, cyangwa bagahonda amatafari ahiye bagashyiramo,hamwe n’ifumbire mvaruganda ya Ire ngo ubinyoye asinde ataranywa nyinshi, bigatuma abantu bamererwa nabi.

Mu nama yakoranye n’abaturage b’aka kagari ku wa 04 Nyakanga, umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,yabasabye kubireka bakenga umwimerere.

Yagize ati’’ Ntidushaka ibi bigage byanduye gutya binangiza ubuzima bw’abantu mukora, mubihagarike,mujye mukora ikigage cy’umwimerere kidateza umutekano muke abakinyoye.’’

Yabasabye kandi kwitondera ibyo bafata mu bukwe n’ibindi birori,ababitegura bagatanga ibikoranye isuku,bitagira izindi ngaruka.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *