Nyagatare: Umunya-Nigeria ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15 yatawe muri yombi
Umugabo ukomoka muri Nigeria witwa Dr John Dorotimi ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare ari mu maboko y’Ubugenzacyaha nyuma yo gufatanwa umwana w’umukobwa w’imyaka 15 bararanye mu nzu.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki 19 Ukwakira 2019.
Dr John Dorotimi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa tatu.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Dr John Dorotimi ukomoka muri Nigeria yatawe muri yombi.
Yagize ati “Yararanye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 baramumusangana, ubu yagejejwe mu bugenzacyaha ari gukurikiranwa.”
Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe uwo mwana w’umukobwa yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare ngo asuzumwe.
Ikibazo cy’abana basambanywa kiri mu bihangayikishije u Rwanda ndetse cyafatiwe ingamba zikomeye zo kugihashya zirimo guhana abagifatiwemo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hagati ya Mutarama na Kanama 2019, abangavu barenga 15,600 batewe inda.
Src:Igihe