Rutsiro : Nubwo Urubyiruko rwamaze gusobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro rurasabwa kurushaho
Binyuze mu bukangurambaga bwakozwe , bamwe m’urubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro , bemeza ko bamaze guhindura imyumvire kubijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro , aha ariko , bakaba basabwa kurushaho gukaza ingamba nyuma y’uko imibare iheruka igaragaza ko 384 bamaze guterwa inda muri uyu mwaka wa 2020 , nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Mu gihe rumwe mu rubyiruko rutumvaga akamaro ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro , bitewe n’uko hari abasangaga nta mpamvu yo kwitabira iyi gahunda mugihe batarashaka ,(Gushaka umugore cg umugabo) ariko nyuma yo gusobanukirwa ko ubu buryo aribwo bwakoreshwa nk’inkingi yo kwikingira gutwara inda zitateganijwe , bahisemo gukurikiza inama bagirwa zo kuboneza urubyaro banafata iya mbere mu kubishishikariza bagenzi babo.
Manishimwe Jean Baptiste utuye mu murenge wa Kivumu , akagari ka Kabere , umudugudu wa Kabusagara , yemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro isobanuye byinshi kuri we kuko ari uburyo bwiza bwo kugera ku iterambere ryifuzwa.
Yagize ati “Twebwe nk’urubyiriko niyo ababyeyi bacu batwohereje ku mashuri , tuhahurira n’ibibazo bitandukanye birimo kwitwara uko twishakiye , nyamara ari nabyo bidukururira kenshi mu kuba twakwishora mu busambanyi hagati y’abasore n’abakobwa , bigatuma bamwe muri twe habaho guterana inda zitateganijwe , bikatuviramo guhagarika amahirwe twari dutegereje , nyuma rero yo kubona ko kuboneza urubyaro hakoreshwa uburyo bwose twigishijwe aribyo byadufasha kutagwa mu mutego , twahisemo kubyitabira kuko ari gahunda nziza n’ubuyobozi bwacu buhora budushishikariza”.
Maniraguha Clementine nawe utuye mu murenge wa Kivumu , akagari ka Bunyoni , umudugudu wa Gitwa , avuga ko we n’abagenzi be bumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro kuko yabagoboka mu gihe cyo kuba basama inda muburyo butitezwe.
Yagize ati “ Kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ni ngombwa cyane natwe urubyiruko biratureba kuko bibasha kuturinda , bitewe n’uko iyo ugize ibyago byo kubyara ukiri muto , usanga ubuzima bwawe bujya mu bibazo bidashira ndetse no mu muryango uvukamo ababyeyi bakagutererena , ugasanga rero abagezweho n’ingaruka zo kudahindura imyumvire ngo bemere kuboneza urubyaro ubuzima bwabo buba bubaye nk’ubuhagaze”.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence avuga ko imyumvire ku kuboneza urubyaro , urubyiruko narwo rwamaze kumva impamvu yabyo kuko akenshi ari narwo rugerwaho n’ingaruka nyinshi muri iki gihe , akanagaragaza ko uburyo bwo kwigishwa burimo kongerwamo imbaraga , hagamijwe gukumira ikibazo cyo gutwara inda zitateganijwe kugiteye inkeke muri aka karere , cyane ko hagaragaye umubare munini w’abaguye muri uwo mutego mu mwaka umwe gusa wa 2020 , aho abagera kuri 384 batwaye inda zitateganijwe.
Yagize ati ” Urubyiruko rwamaze kumva impamvu yo kuboneza urubyaro cyane ko ari narwo rugerwaho n’ingaruka nyinshi muri iki gihe , kuko iyo urebye nka bamwe mubashaka bakiri bato aribwo bacyuzuza imyaka y’ubukure , usanga aribo bahitamo kubyara abana bacye ku rugero rwa 3 na 4 , aho usanga ababyara abana benshi bagaragara mu bakuze kuko bo bageza kuri 6-7-8 ,ibintu bitarangwa mubakiva mu myaka y’urubyiruko , ariko turakomeza kurushaho gukaza ingamba”.
Mu karere ka Rutsiro bakajije ingamba mu kuboneza urubyaro , aho kugeza ubu bageze ku gipimo cya 46% bavuye kuri 36% mu myaka 3 ishize , mu gihe bihaye intego nibura yo kugera kuri 56% mu mwaka wa 2024.
Mutesa bernard