AmakuruPolitikiUncategorized

“Munyarwandakazi , ba kuruhembe mu Isi yugarijwe na Covid-19”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.Uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.Icyo gihe hatangiye kumvikana ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akanahabwa agaciro akwiye.uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Mu bihe byo hambere, wasangaga umugore yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite bitewe n’uko yabaga ari igitsina gore,ubu iyo myumvire ikaba igenda ihinduka,bitewe n’ingamba ndetse na politii bitandukanye bigenda bishyirwaho mu na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo,harimo na Pro-Femmes/Twese Hamwe

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu ke ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kandi hakagaragazwa uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye

Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Umugore mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

U Rwanda rwasubije agaciro umugore

Uyu munsi urizihizwa mu gihe u Rwanda rwishimira urwego umugore w’Umunyarwanda agezeho mu kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange cyane cyane binyuze mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Kuri uyu munsi usanga abagore bishimira uburenganzira bahawe ndetse no kuba barahawe ijambo mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.

Pro-Femmes/Twese Hamwe n’Aabafatanyabikorwa bayo isanga   n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho umugore adakwiye kwirara, ko agomba gukomeza guharanira kugaragaza uruhare rwe mu nzego z’ubuzima bw’igihugu, agakomeza kwerekana ko na we ashoboye.

Ni ngombwa rero ko hakomezwa gufata ingamba kugirango intamwe yatewe mu guteza imbere umugore idasubira inyuma kugirango umugore akomeze afate iya mbere mu kwiteza imbere,guteza imbere umuryango ndetse n’igihugu.

Iyi nshuro ya 46 twizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, ije mu gihe umubare w’ abagore bari mu myanya y’ubuyobozi mu rwanda wiyongereye, cyane cyane mu nzego zo hejuru,ariko ukaba ukiri muto mu nzego z’ibanze.

Dufashe nk’urugero,Abayobozi b’Uturere b’abagore ni 30%,abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu ni ni 10.3% gusa(ugereranyije na 89.7% b’abagabo), naho abagore bari mu nama njyanama bakaba 41%.

Mu mwaka wa 2018 abayobozi b’Imirenge(Executive Secretaries) bari 16.1% gusa ugereranyije na 83.7% b’abagabo, mu gihe ku banyamabanga nshingwabikorwa 27  b’Uturere harimo umugore umwe rukubi.

Ugendeye rero kuri uyu yu mubare muto ukigaragara mu nzego zifata ibyemezo,cyane cyane mu nzego zibanze turasabwa twese kongera imbaraga mu bukangurambaga kugirango uyu mubare uzamuke haba mu myanya y’akazi ipiganirwa ndetse n’imyanya itorerwa.

Niyo mpamvu rero, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ari umwanya mwiza wo kongera gushishikariza abagore mu kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’igihugu,ndetse no mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kwizihiza uyu munsi kandi biduhe umwanya wo kongera gushishikariza abagore ndetse n’abanyarwanda muri rusange kongera ubukangurambaga ku banyarwanda bose kongera imbaraga mu ngamba zisanzwe mu gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19 zashyizweho n’inzego zibishinzwe ndetse no kubegera no kubafasha mu guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Uyu mwaka,Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa hifashishijwe insananyamatsiko igira iti:  Abagore mu buyobozi:Amahirwe angana mu guhangana n’icyorezo cya  COVID-19.(Women in leadership: Achieving an equal future in a COVID-19 world )

Urwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19” (Women, be at the forefront in Covid-19 World).

Mu ntego yo kwimakaza iterambere ry’umugore,umuco w’amahoro n’ubworoherane,ihame ry’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zose,Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza w’umugore kandi babakangurira gukomeza ibikorwa bishimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bihereye mu muryango,gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurushaho kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse no gufatanya mu guhangana n’ingaruka zacyo.

Munyarwandakazi,komeza ubudatsimburwa mu nzego zose,mu isi yugarijwe na Covid-19, tugire umuryango ushoboye kandi utekanye

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *