AmakuruPolitiki

Nkombo: Abaturage Bafite Imbogamizi zo Kutamenya Abakandida Bose Biyamamaje

Abaturage bo mu Karere Ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo, Bamwe muri bo ntibazi abakandida uko bayimamaje ndetse n’myanya bahatanira.

Nyiraminani Rachel afite imyaka 24, akaba atuye mu Murenge wa Nkombo Akagali Ka Bwoga, bwo yaganiraga na Imena yavuzeko nta mukandida azi usibye uwishyaka rya FPR Inkotanyi, ariko akanaba aziko hari nuwitwa Phillip Mpayimana, kuko yigeze kuza ku nkombo mu bikorwa byo kwiyamamaza ariko akaba atazi ngo n’umukandida kuwuhe myanya.

Umuyobozi Nshigwabikorwa w’ Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien, akomoza ku kuba abaturage bamwe na bamwe batazi neza abakandida biyamamaje, yavuzeko ibyo Atari ikibazo kireba ubuyobozi bw’umurenge kuko bo nta hantu bahurira n’amashyaka.

Damien Ndagijimana Ati. “Buri shyaka riba rifite ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza akanagenga aho bazakorera ibyo bikorwa, urumva rero twe nk’umurenge ntago twahurira nabyo mu gihe batatubwiye ko bazaza ngo tubitegure ntag natwe twajya kubahamagara.”

Yakomeje agira Ati. “Dore ubu turi kwitegura gutora, harabura amasaha macye, kandi gutora ni ibanga, bivuzeko umuturage azatora umukandida azi kandi yizeye ko azamugirira akamaro.”

Amatora ateganyijwe tariki 15 mu Rwanda no Kuri 16 Nyakanga, akaba ari igikorwa kizatangira saa 7:00 am za mugitondo.

By: Uwamaliya Florence

Loading