AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Niringiyimana wahanze umuhanda yagiriwe icyizere cyo kwamamariza Airtel Rwanda

Ikigo k’Itumanaho Airtel-Rwanda kifashishije Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wahanze umuhanda wa kirometero 7 mu kwamamaza Poromosiyo nshya yitwa TERA STORI iha urubuga Abanyarwanda rwo kuvugana bisanzuye ku mirongo yose y’itumanaho mu Rwanda.

Inkuru ya Niringiyimana ukomoka mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, yatangajwe bwa mbere mu itangazamakuru ikwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagenda bamushimira ubutwari yagaragaje mu gutekereza igikorwa gifitiye abantu benshi akamaro.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’izindi nzego zasuye uyu musore zimushimira ndetse zimwemerera no kumutera ingabo mu bitugu mu mushinga yatangiye.

Yabonetse no mu byamamare byatumiwe mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 15 abana b’ingagi 25 bavukiye muri Pariki y’Ibirunga, mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa 06 Nzeri 2019.

Yatumiwe mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 15

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko bwamwifashije mu kwamamaza Poromosiyo ya TERA STORI kubera ko afite inkuru nziza kandi ikora ku bantu benshi, bijyanye na Poromosiyo ubwayo ije ari indi nkuru nziza ku Banyarwanda bagorwaga n’ibiciro guhamagara indi mirongo itari iya Airtel.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati: “Ni iby’Igiciro kuba dufite Emmanuel nk’umufatanyabikorwa mu kwamamaza ubu bukangurambaga. Inkuru ye itanga isomo rikomeye, natwe nka Airtel Rwanda dufite ukwiyemeza nk’ukwe kuko dushaka guha abaturage serivisi batigeze babona ahandi. Azahagararira Poromosiyo yacu neza kuko ihuje na we umurongo wo guharanira inyungu z’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko kwifashisha Niringiyimana mu bukangurambaga ari intangiriro kuko azakomeza guhagararira izina rya Airtel mu bikorwa bitandukanye.

Airtel Rwanda yiyemeje no kumutera inkunga akarangiza neza umushinga we wo kunoza umuhanda yatangiye ugasa neza. Niringiyimana yatangarije Imvaho Nshya ko akimara kumva ko Airtel Rwanda igiye kumutera inkunga byamushimishije, ashimangira ko kubamamariza ibikorwa bigiye kurushaho kumuteza imbere.

Yagize ati: “Airtel Rwanda tuzamanukana tugere ku gikorwa natangiye, maze duhuze amaboko, icyo ni icya mbere bazaba bamfashije kandi bari kurushaho kunteza imbere ntabwo ndimo gusubira inyuma.  Bakimbwira gukorana na bo byaranejeje cyane kuko imbaraga zabo zizangeza kure.”

 TERA STORI iguhesha amahirwe  yo guhamagara uko ushaka

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buratangaza ko “TERA STORI” ari Poromosiyo igamije guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bavuga ko guhamagara ku mirongo itandukanye bibasaba igiciro kiri hejuru.

Iyo Poromosiyo ijyanye na “Pack” zitanga iminota yo guhamagara ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Pack ya mbere y’amafaranga 300 imara iminsi ibiri, ni ukuvuga amafaranga 150 ku munsi, ikaba itanga iminota 210 buri munsi. Hakurikiraho “Pack y’icyumweru igura amafaranga 1,000 itanga iminota 740, n’i y’ukowezi igura amafaranga 3500 ikaguha iminota 3200.

Sabuweza Grace ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana iby’amajwi muri Airtel Rwanda,  yatangaje ko iyi Poromosiyo izafasha abaturarwanda guhamagara ku mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda nta gutekereza gushirirwa n’amafaranga.

Yagize ati: “Twazanye ubu bukangurambaga kuko twasanze Abanyarwanda benshi babasha gutumanaho bakoresheje guhamagara, kuko internet ntiragera ku bantu benshi ugereranyije n’abatunze terefoni bazihamagaza.”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yongeyeho ati: “Gutumanaho kw’Abanyarwanda ni uburenganzira si isumbwe ry’abifite gusa. Airtel Rwanda yiyemeje gufasaha Abanyarwanda kwibona muri serivisi zayo ishyiraho izo buri wese yibonamo.”

Yakomeje atangaza ko Airtel Rwanda yatangiye kuvugurura imiyoboro yayo y’itumanaho kugira ngo igere mu gihugu hose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *