AmakuruPolitikiUncategorized

Nikki Haley, wari uhagarariye Amerika muri ONU, yeguye ku mirimo ye

Nikki Haley, wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye – akazi yari amazeho imyaka hafi ibiri.

Perezida Donald Trump yagaragaye mu biro bye bya White House ari kumwe na Madamu Haley, avuga ko amushimira “ku kazi keza cyane” yakoreye Amerika.

Madamu Haley w’imyaka 46 y’amavuko, yahoze ari guverineri wa leta ya Carolina y’amajyepfo. Ni umwe mu bagore bacye bari bari mu butegetsi bwa Bwana Trump.

Madamu Haley ntabwo yatangaje impamvu yamuteye kwegura, ariko yahakanye amakuru ahwihwiswa ko afite gahunda yo kuziyamamaza ku mwanya wa perezida w’Amerika mu mwaka wa 2020.

Madamu Haley yagize ati:

“Ntabwo kuri ubu ndamenya icyo ngiye gukora kindi.”

Yabwiye abanyamakuru ko azakomeza kurwanirira ishyaka “uyu nguyu”, abivuga yerekana Bwana Trump.

Bwana Trump yavuze ko Madamu Haley yari yarigeze kumubwira ko ashaka kuba afashe ikiruhuko.

Yavuze ko Madamu Haley yamubereye “umuntu w’inkoramutima, kandi yakoze akazi keza cyane, ni umuntu w’igitangaza by’umwihariko, kandi ni umuntu uzi ibyo akora.”

Yongeyeho ati:

“Hari icyizere ko hari igihe uzagaruka [muri leta], sibyo? Wenda ugakora akandi kazi, ushobora kwihitiramo”.

Kuri ayo magambo, Madamu Haley yahise aseka.

Bwana Trump yavuze ko azagena usimbura Madamu Haley mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu biri imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *