PolitikiUncategorized

Netanyahu yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Madamu we Sara Netanyahu bakigera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bahita berekeza ku Gisozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziharukiye.

JPEG - 81.7 kb
Aha Netanyahu yari akimara kwinjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yari arimo gusura ibice bigize uru rwibutso, bikaba biteganyijwe ko ahava agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uru ruzinduko rwe mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

U Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade ndetse no mu buhinzi aho u Rwanda rwohereza abanyeshuri n’abahinzi gufata amahugurwa muri Islael.

Ibihugu byombi kandi byanahuye n’ibibazo byahuye na byo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Holocaust yahitanye Abayahudi benshi ikozwe n’Abanazi ba Hitler.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *