AmakuruImyidagaduroUbukungu

Muhanga: Ibinyobwa Bya Kasesa Byabakoze Ku mutima

Uruganda rwa Kasesa Distillers and Distributors Ltd, rwatangiriye mu Karere Ka Muhanga ibikorwa byo kumenyekanisha Ibinyobwa uru ruganda rukora.

Ni igikorwa cyabaye kuruyu wa 2 Tariki 15 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Nyamabuye Ku isoko rya Nyabisindu.

Mureramanzi n’umusore w’imyaka 20 ukora akazi ko gutwara igare hano mu Murenge wa Nyamabuye, akaba yavuzeko yishimiye impumuro Iri mu nzoga ya cabinet coconut ikorwa ikorwa na Kasesa Distillers and Distributors Ltd.

Ati. “Ni ubwa mbere numvise inzoga Yalikeli (liquor) ituma udahumira ntabi mu kanywa Kandi ukaba wanayifata mu gihe uri mu kazi Kandi ntikugwe nabi cyangwa ngo ugire Hangover (amavunane).”

Devotha Dufatanye acururiza mu isoko rya Nyabisindu akaba atuye mu Kagali ka Remera umurenge wa Nyamabuye, nawe yatangarije ikinyamakuru Imena ko yashimishijwe n’ibirori byateguwe na Kasesa Distillers and Distributors Ltd dore ko we atananywa agasembuye.

Devotha Ati. “Ubusanzwe mfite Ubumuga bw’ingingo Bityo rero akenshi mba ndimurugo cyangwa hano Ku isoko, nishimiye bidasanzwe uruganda rwa Kasesa ndetse Yewe Ubu n’umuntu usoma kugasembuye namushishikariza gushaka Ibinyobwa Bya Kasesa Distillers and Distributors Ltd, dore Nange ntatahiye Aho bampaye umwambaro wabo nkaba mbashimira.”

Ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha Ibinyobwa by’uruganda rwa Kasesa Bwana Nyabyenda Janvier yavuzeko yishimiye uko Abaturage bakiriye ibicuruzwa byabo.

Janvier Nyabyenda Ati. “Twatinze kugeza ibyo kunywa Ku baturage Kubera impamvu zitaduturitseho ariko Aho tuhagereye twishimiye uburyo babiguze Ku kigero gishimije Kandi bwari ubwa Mbere Ibinyobwa bimwe na bimwe babibonye.”

Yasoje ashimira Ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge Yewe nubw’ isoko muri Rusange, maze aboneraho guteguza abanya Ruhango dore ko Aribo bazakurikiraho mu kuryoherwa n’icyanga cy’inzoga za Kasesa n’ibindi birori muri Rusange.

Kasesa Distillers and Distributors Ltd bakorera I Kigali I gahanga mucyanya cyahariwe inganda I Gahanga, Bakaba bafite ibicuruzwa bigera kuri 7 buriwese ashobora kwisangamo.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading