Mu mboni za Dr. Frank Habineza, imisoro mishya ni igitutu ku baturage
Dr. Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yatangaje ko ibikorwa bimwe na bimwe biherutse gushyirwaho imisoro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko bishobora guteza igitutu ku baturage.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Gicurasi 2025, ubwo iri shyaka ryateraniraga mu nama rusange yo kwemeza abakomiseri b’ishyaka, hanatangwa amahugurwa ku banyamuryango baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IMENA, Dr. Frank yagize Ati. “Nubwo gusora ari ngombwa kuko bigira uruhare mu kubaka igihugu, hari igihe bishobora guhinduka umutwaro. Iyo leta ishyizeho imisoro myinshi, cyane cyane ku bikorwa bisanzwe bifasha abaturage kubona ubuzima, nk’akazi gahabwa mu bukwe, bigaragara nk’aho ari nko konka umuturage. Twumva ko abaturage bagomba gusora ariko bitabaye kubambura ibyo bari bafite byose.“
Imyanya mu Nteko no Guhagararirwa
Dr. Frank yanagarutse ku kuba Ishyaka abereye umuyobozi kandi akaba Atari n’ umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko nkuko byari muri manda ishize, avuga ko ibyo bidakwiye gutuma abantu batekereza ko ishyaka Green Party ryacitse intege.
Ati. “Nta cyahindutse ku mikorere y’ishyaka kuko turi guhagararirwa mu Nteko binyuze mu bandi banyapolitiki. Kandi nanjye ubwanjye mpora mbegera kugira ngo dukomeze gutanga ibitekerezo bifatika.“
Gushima Umukuru w’Igihugu ku Mutekano n’Ubushishozi
Dr. Frank kandi yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuyobora igihugu mu buryo bw’ubushishozi no kurinda umutekano w’abaturage.
Dr. Frank Habineza Ati. “Guhagarika imikoranire n’Ububiligi byari ngombwa, cyane cyane nyuma y’uko ibihugu byinshi bifatiye u Rwanda ibihano ariko Ububiligi bwo bugashaka no kurenga kuribyo, byari ngombwa kuko Abanyarwanda dushobora kwibashaho, kandi rero dufite umutekano usesuye nkuko hari ibisasu byigeze kuraswa mu gihugu, ariko ntago byageze kure kubera ingamba z’ubwirinzi zihamye, bityo ntibyakwangiza byinshi, iyo bitaba ibyo, usanga abaturage benshi bari guhura n’akaga.“
Dr. Frank yasabye gukomeza kwiyubaka nk’igihugu nkuko perezida Paul Kagame yavuzeko arukwizirika umukanda kandi tugakomeza gushyira imbere inyungu rusange.

Umwanditsi wo ku Imena