Amakuru

Mu bwongereza Minisitiri w’ubuzima Matt Hancock yeguye nyuma yo kurenga ku ibwiriza ryo kutegerana muguhangana na covid

Gina Coladangelo na Matt Hancock
Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima nyuma yuko amafoto amugaragaje asomana na Gina Coladangelo (ibumoso)

Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza nyuma yuko arenze ku ibwiriza ryo kutegerana agasomana n’umukozi bakoranaga.

Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’intebe, yavuze ko guverinoma “igomba kubwiza ukuri abantu bigomwe byinshi cyane muri iki cyorezo igihe tubatengushye”.Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko “ababajwe” no kwakira ubwo bwegure.Sajid Javid ni we wemejwe nka Minisitiri w’ubuzima mushya, nkuko ibiro bya Minisitiri w’intebe byabivuze.

Bwana Hancock yeguye nyuma yuko amafoto abonetse amwerekana ari kumwe na Gina Coladangelo, bivugwa ko yafashwe ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa gatanu.Yari amaze igihe yotswa igitutu ngo yegure, nyuma yuko ikinyamakuru The Sun gitangaje amafoto ye na Madamu Coladangelo – buri umwe muri bo arubatse kandi afite abana batatu – barimo basomana.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko ayo mafoto yafatiwe muri minisiteri y’ubuzimaAbadepite bo mu ishyaka arimo rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, cyo kimwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, ndetse n’itsinda ry’imiryango yapfushije abayo bazize Covid-19, bari basabye ko yirukanwa.Umunyamakuru wa BBC Laura Kuenssberg ukurikiranira hafi inkuru za politiki, avuga ko ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza – bizwi nka No 10 Downing Street – byashimangiye ko Bwana Hancock ari we ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, ko atabihatiwe na Minisitiri w’intebe.

Uyu munyamakuru avuga ko na Madamu Coladangelo na we yeguye ku mwanya w’ubuyobozi udafata ibyemezo yari ariho muri minisiteri y’ubuzima.Muri videwo yashyize kuri Twitter, Bwana Hancock yagize ati:”Nagiye kureba minisitiri w’intebe kugira ngo negure ku mwanya wa minisitiri w’ubuzima.”Ndumva kwigomwa gukomeye buri muntu wese muri iki gihugu yagize, mwagize, kandi abo muri twebwe bashyiraho aya mabwiriza bagomba kuyubahiriza kandi ni yo mpamvu ngomba kwegura”.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Bwana Hancock yongeye kuvuga ko asaba imbabazi kubera “kurenga ku ibwiriza” ndetse asaba imbabazi n’umuryango we n’inshuti kubera “kubashyira muri ibi”.Mu kumusubiza, Minisitiri w’intebe yavuze ko Bwana Hancock “ukwiye kwegura ufite ishema ryinshi ry’akazi wakoze – atari gusa mu guhangana n’icyorezo, ahubwo na mbere yuko Covid-19 itugeraho”.

Yongeyeho ati: “Ndagushimiye ku bufasha bwawe kandi nemera ko umusanzu wawe mu gukorera abaturage utarangiriye aha”.Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, Sir Keir Starmer, yanditse kuri Twitter ati: “Matt Hancock yakoze igikwiye kuba yeguye. Ariko Boris Johnson yagakwiye kuba yari yaramwirukanye”.Hari haranagaragajwe impungenge ku buryo Madamu Coladangelo yahawemo ako kazi mu kwezi kwa cyenda mu 2020, uyu akaba ari inshuti ya Bwana Hancock kuva mu gihe bombi bigaga kuri Kaminuza ya Oxford.Umuvugizi wa No 10 yashimangiye ko “uburyo buboneye” bwakurikijwe mu kumuha ako kazi, ariko yanga kugira ibirenzeho atangaza

src:bbc

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *