AmakuruPolitikiUncategorized

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 guhabwa uwaharaniye amahoro ku isi

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, w’imyaka 43, niwe wamaze gutangazwa ko yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

Byatangajwe na Madamu Berit Reiss-Andersen umuyobozi w’iyi komite, hari saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali, saa sita ku isaha y’i Addis Ababa.Azashyikirizwa iki gihembo mu kwezi k’Ukuboza.

Igihembo cy’amahoro cya Nobel nicyo gikuriye ibindi bitangwa n’iyi komite yo muri Norvege. Gihabwa umuntu umwe, itsinda ry’abantu cyangwa umuryango runaka, buri mwaka.

Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bishimira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo n’umutegetsi wabo.

Bwana Ahmed yatsindiye iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye biciye mu nzira z’amahoro.Yatsinze abantu 301 bari bahanganye.

Yashyize umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka irenga 50 ubutegetsi bw’ibi bihugu buzirana, ababituye bagatandukanywa.

Abiy yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Mata 2019, akaba ari we muntu wo mu bwoko bwa Oromo uyoboye iki gihugu gifite abaturage basaga Miliyoni 100.

Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy’abandi banyafurika nka Denis Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.

Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari nawe munyafurika wa mbere wagitwaye kuva byatangira gutangwa mu 1901.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *