MINISANTE yategetse amavuriro yose kuvura abarwayi mbere yo kureba iby’ubwishingizi bakoresha
Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushimangira ko amavuriro ya Leta agomba kujya abanza gusuzuma no kuvura umurwayi mbere yo kujya kureba ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bakoresha.
Ku wa 23 Werurwe 2026, Perezida Kagame yanenze imikorere y’Ikigo Nderabuzuma cya Bigugu i Karongi cyaganwe n’umubyeyi wari ugiye kubyara yaratanze mituweli ariko itaratangira gukora kubera ko yagombaga kumara iminsi 30 ngo abone kuyivurizaho, abaganga bamusubiza mu rugo ango azasubireyo iminsi yuzuye, birangira apfiriye mu rugo.
Ati “Iyo bamuvura ibyo bindi bikanakurikiranwa, ibyo bamwishyuza bakazabimwishyuza cyangwa ubimwishyurira akabimwishyurira.”
Iki kibazo cyabayeho muri Gashyantare 2020, ariko n’ubu mu mavuriro menshi ya Leta mbere yo kugera ku muganga habanza guca ku mukozi ushinzwe mituweli cyangwa ubundi bwishingizi no kwishyura umurwayi akabona kugera ku muganga umusuzuma.
Ibaruwa ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yo ku 27 Werurwe 2026 isaba amavuriro kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku Bitaro Bikuru kubanza gusuzuma abarwayi mbere yo kujya gusuzuma ibindi.
Iti “Hashingiwe ku ibaruwa No. 20/0891/MOS/2020 yo ku wa 26 Gashyantare 2020, isaba amavuriro yose kubanza gusuzuma abarwayi bikozwe n’umuganga ubifitiye ubushobozi mbere y’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuyobozi birimo no gusuzuma ubwishingizi harimo na Mutuelle de Santé cyangwa ubundi bwishingizi.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko byagaragaye ko aya mabwiriza adakurikizwa hamwe na hamwe.
Ati “Nta murwayi ugomba gukerezwa, kwimwa serivisi cyangwa gusabwa kuzagaruka kubera ikibazo cy’ibitarakemuka mu nzego z’imiyoborere cyangwa ibibazo bijyanye n’ubwishingizi.”
Minisiteri y’Ubuzima yongeye gutegeka amavuriro yose kubanza kuvura umurwayi nyuma bakabona gusuzuma ibindi bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Dr Nsanzimana ati “abayobozi b’amavuriro bagomba gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.”
MINISANTE ivuga ko ikigo kitazubahiriza aya mabwiriza kizirengera ingaruka zabyo.
![]()

