Utuntu n'utundi

Menya impamvu imbwa zizunguza imirizo

Uburyo imbwa zizunguza umurizo bushobora kugira ibisobanuro bitandukanye. Mu gihe injangwe zigaragaza uko zimerewe zikoresheje uburyo bwo guhirita, imbwa zo zibanda cyane ku gukoresha umubiri wazo nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Psychology Today.

Abantu bakunze kwibwira ko igihe imbwa zirimo kuzunguza umurizo ziba zishimye, nyamara ngo ntabwo ari ko biba bimeze buri gihe.

Kuzunguza umurizo kw’imbwa ni nk’uburyo bwo kuganira cyangwa ururimi zikoresha ubwarwo. Kubera ko zibikora zishaka gutanga ubutumwa, imbwa ntabwo zizunguza imirizo mu buryo bumwe iyo nta muntu urimo kuzireba.

Igihe rero hari umuntu cyangwa indi mbwa, injangwe n’ibindi binyabuzima hafi yazo, icyo gihe uburyo zizunguza imirizo biba bifite icyo bisobanura ku buryo zirimo kwiyumva. Mbese bifate nk’uko abantu nabo badapfa kwivugisha iyo nta muntu uhari ngo abumve.

Na none intera imbwa izamuraho umurizo wayo ukaguma hejuru, nabyo bifite igisobanuro cyihariye. Niba imbwa yawe yazamuye umurizo cyane, icyo gihe uzamenye ko iri maso kandi yumva ko nta cyayikanga. Niba umurizo umanuye, bivuze ko imbwa yawe iciye bugufi, ishobora no kuba idatekanye cyangwa itamerewe neza mu mubiri.

Igihe umurizo uri hagati na hagati, byerekana ko imbwa yawe irimo kumva ituje muri yo. Wabigereranya n’uburyo umenya uko umuntu amerewe ugendeye ku ijwi rye.
Dore uburyo bwo kuzunguza umurizo bumenyerewe cyane n’icyo busobanura:

Kuzunguza umurizo byoroheje

Kuzunguza umurizo byoroheje

Kuzunguza umurizo gutyo ni nk’indamukanyo y’ubushuti mufitanye. Icyo gihe umurizo ntabwo uba wikoza hirya no hino wizunguza cyane, kandi ni uburyo imbwa ikoresha igerageza kugusuhza cyangwa kukwereka ko ihari ku bwawe.

Kuzunguza umurizo hirya no hino

Kuzunguza umurizo hirya no hino cyane

Ubu ni bwo buryo imbwa yereka shebuja ko imwishimiye cyane, ni nabwo buryo abantu benshi bamenyereye. Icyo gihe imbwa yawe iba irimo kukubwira ko ikwishimiye kandi inezerwe. Ubu buryo bwo kuzunguza umurizo nta bwo bugomba kugutera ubwoba kandi niba imbwa yawe irimo no kunyeganyeza amayunguyungu icyarimwe n’umurizo, ni uburyo bwo kukwereka ko ifite ishyaka ryinshi.

Kuzunguza umurizo gake gake

Kuzunguza umurizo gake gake

Igihe umurizo utazamuye cyane, ni ikimenyetso cy’uko imbwa yawe yumva nta gushyikirana cyane yifuza. Ntabwo ari ikimenyetso cyihariye cyo kugaragaza ko nta bwoba ifite cyangwa ko iciye bugufi, kandi icyo gihe imbwa yawe ishobora kuba yumva idatekanye muri ako kanya.

Kuzunguza umurizo gato yihuta cyane

Kuzunguza umurizo gato yihuta cyane

Niba umurizo w’imbwa yawe uri hejuru kandi wizunguza ku ntera nto unihuta cyane, icyo gihe umenye ko hari icyo imbwa yawe yitegura gukora. Niba ibikora igakurikizaho gusimbagurika, bivuze ko iba iri hafi kwiruka kuko yumvise ikintu kitizewe gishobora kuba kiri hafi aho kandi ko yiteguye kugihinda.

Abantu bafite imbwa baba bazi uburyo butandukanye bwo gushyikirana nazo butagombera amajwi, ariko kuzunguza umurizo kwazo ni bwo buryo buri rusange kandi kubumenya bifasha gusobanukirwa ururimi-ngiro rwazo utabanje kubitekerezaho.

Loading