Menya icyatsi gifasha umubiri kuba muzima. “Umutanzaniya”
Mu bishanga byo hafi y’imigezi n’ibiyaga by’u Rwanda, hagiye kumvikana izina rishya mu buvuzi gakondo: Kirandaranda. Ni icyatsi cyoroshye gifite amababi mato y’icyatsi kibisi, gikunda kumera hafi y’amazi cyangwa ku misozi ifite ubutaka bubobereye.

Iki gihingwa cyazanywe n’umugabo w’Umutanzaniya witwa Mussa Hamis, wamamaye mu buvuzi gakondo nyuma yo gusanga kirandaranda kivura indwara nyinshi z’abantu b’ingeri zitandukanye. Mussa avuga ko amaze imyaka irenga icumi agikoresha, aho kimufashije gukiza abantu barwaye inzoka zo mu nda, indwara z’isukari (diabetes) n’umuvuduko w’amaraso.
Musa Hamis Yagize Ati.“Kirandaranda ni impano y’Imana ku bantu. Kirinda umubiri, kigafasha amaraso gutembera neza, kandi n’abana bakinywa nta ngaruka bigira,”
Ubu Mussa yabonye icumbi mu karere ka Rubavu, aho avuga ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bakunda kumenya iby’imiti karemano. Avuga ko kirandaranda gikura vuba kandi gishobora guhingwa hafi y’amazi cyangwa mu bishanga byegereye imigezi.
Mussa asobanura ko kirandaranda gikorwa mu buryo bworoshye: kobasoroma ,amababi mashya akabanza bakayaronga kakayatogosa mu mazi iminota 10. Uwayanyoye mu gitondo n’umugoroba, ngo atangira kumva itandukaniro nyuma y’iminsi mike, cyane cyane ku bafite ibibazo by’umuvuduko cyangwa isukari n’inzoka zo munda.
Abaturage bamwe ba Rubavu batangaza ko bamaze kumenyera kunywa umutanzaniya kuko ubafitiye akamaro Kanini ko nta mwana wo murako gace ukirwara inzoka.
Mukamana Anne w’imyaka 58 aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati.”narimfite umuvuduko mwinshi, ariko kuva nta ngiye kunywa umutanzaniya , byaroroshye.”
Yongeyeho ko asigaye Ajya kwa,Muganga Baka mubwirako ameze neza Bakaba barana muhinduriye imiti bamuhaga mbere.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda batangaje ko bateganya gukorana na Mussa kugira ngo bakore ubushakashatsi bwimbitse ku bigize ikimera kugira ngo gihabwe ishingiro rya siyansi.
Umutanzaniya ni kimwe mu bimera bigaragaza ko U Rwanda rufite ubutunzi karemano bushobora gufasha mu kurwanya indwara no kurengera ibidukikije.

By:Florence Uwamaliya