Maguma: Umutwaro uremereye ku buzima bw’abaturiye ibirunga
Mu gihe ibirunga ari isoko y’ubutaka bwera kandi bikurura ubukerarugendo, ubushakashatsi bwerekana ko maguma (volcanic ash na gaze ziva mu birunga) zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ku maso .

Iyo ibirunga bisohora imyotsi, haba higanjemo ibinyabutabire birimo sulfur dioxide, fluorine, na gaze zindi. Izi gaze zifatana n’utuntu tw’ivu (ash particles) bigakwirakwira mu kirere, bikagera mu maso n’imyanya y’ubuhumekero y’abaturage.
• Kubyimbirwa no kurwara amaso: ubushakashatsi bwa World Health Organization (WHO, 2017) bwagaragaje ko abaturage batuye hafi y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamulagira bakunze kugaragaza indwara zo mu maso nk’amaso atukura, kubyimba no kuribwa bitewe no guhura kenshi n’ivu rya maguma.
•Abashakashatsi b’i Goma bavuze ko amazi anyuze mu butaka bwa maguma akenshi aba arimo fluorine nyinshi, igira uruhare mu kwangiza cornea y’amaso.
• Kubura ubushobozi bwo kureba neza: igihe umuntu ahura kenshi n’ivu rya maguma mu kirere, bigira ingaruka ku rumuri rw’amaso, bikaba byatera ubumuga bw’amaso mu gihe kirekire.
• Cancer y’ubuhumekero: nubwo bitagaragara vuba, ubushakashatsi bwa US Geological Survey (USGS, 2015) bwagaragaje ko kurenza igihe kinini uhumeka ivu riturutse ku birunga bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ubuhumekero.

Munyaneza Jean Bosco, utuye mu gace ka Rugari hafi ya Nyiragongo, yagize ati: “Iyo ibirunga bisohoye umwotsi, amaso yacu aratukura, tugatangira gukorora cyane. Hari n’abana benshi bahora barwaye mu buhumekero. Abaganga batubwira ko biterwa na maguma.”
Abashakashatsi n’abaganga bagira inama zo kwa mbara • udupfukamunwa Mugihe ibirunga bitangiye kuruka bakanipfuka Ku,amaso kugirango amaso yabo yokubona ibishashi by’umuriro kuko byangiza amaso.
• Kunywa amazi meza atanyuze mu butaka bwa maguma mu rwego rwo kugabanya fluorine.
• Gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ku ngaruka za maguma n’uburyo bwo kwirinda.
Nubwo ibirunga ari ibyiza ku bukungu no ku bidukikije, maguma ibiturukamo igira uruhare runini mu kwangiza ubuzima bw’abantu, by’umwihariko ku maso n’imyanya y’ubuhumekero. Ubushakashatsi bwerekana ko abaturage batuye hafi y’ibirunga bakeneye ubufasha bwihariye mu buzima, kugira ngo imibereho yabo itazahazwa n’ingaruka zituruka kuri maguma.

By:Florence Uwamaliya
![]()

