AmakuruibidukikijeImibereho myizaUbukungu

Leta y’ u Rwanda yasabye inyigo ku bigo bifite imishinga minini irebana n’ ibidukikije n’ imibereho y’ abaturage

Leta yashyizeho iteka rya Minisitiri rishya risaba ko imishinga minini yose ikorerwa inyigo zigaragaza ingaruka ku bidukikije n’imibereho y’abaturage (ESIA). Ni intambwe nshya igamije kwirinda ko iterambere ryihuta ryajya rigira ingaruka mbi ku bidukikije cyangwa rikabangamira imibereho y’abaturage.

Iri teka rishya risimbuye iryo mu 2019 ryibandaga gusa ku bidukikije, none rikubiyemo n’ibijyanye n’imibereho y’abaturage. Rigena imishinga igomba gukorerwa inyigo zirimo inyubako nini z’amacumbi, ubucuruzi, amavuriro, inganda, ibibuga bya siporo, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kugira ingaruka ku mibereho n’umutekano w’abantu.

Impinduka zikomeye

  • Kongeramo igice cy’imibereho y’abaturage mu isuzuma ry’ingaruka.
  • Inyigo zuzuye (full ESIA) zizajya zikorwa n’amasosiyete yemewe, mu gihe abahanga ku giti cyabo bemerewe gukora inyigo z’igice (partial ESIA).
  • Gushyiramo ibisabwa bishya birimo: isuzuma ry’imibereho y’abagore, imiterere y’akazi, kwimurwa ku butaka n’uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Abajyanama n’abashoramari barashimira iri teka kuko rifasha gusuzuma neza uko imishinga ikora ku baturage no kwirinda amakimbirane ajyanye n’ubutaka. Bavuga kandi ko rizatuma habaho ubufatanye bw’inzobere zitandukanye mu gufata ibyemezo byizewe kandi birambye.

Inyungu zitezwe

  • Kurinda abaturage n’ibidukikije hakiri kare.
  • Kugabanya igihombo no gutinda ku mishinga.
  • Kongera ubwizerane n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.
  • Gukurura abashoramari b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga.
  • Gushyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga no kurinda ibidukikije.

By:Florence Uwamaliya 

Loading