Kwitwararika mu byo ukoresha ni wo muti w’ubuzima bwiza
Mu gihe isoko ry’u Rwanda rikomeje kugaragaramo ibicuruzwa byinshi bivugwa ko bifasha abagore kubungabunga ubuzima bw’imyororokere, inzego z’ubuzima zisaba abagore kugira ubushishozi no kwirinda gukoresha ibyo bicuruzwa bitagenzuwe n’inzego zibishinzwe, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye ku buzima.
Abaganga mu by’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko hari imiti, amavuta n’utundi twitwa “ibikoresho byisuku” byinjizwa mu myanya ndangagitsina, bigamije gukuraho umunuko, gusubiza ubukare cyangwa kongera ububobere, nyamara byinshi muri byo bidafite icyemezo cya Rwanda FDA.
Sarah Bikoribizi uzwi kw’izina rya Dr.vimbisha uvura Kinyarwanda yagize Ati.”Abagore benshi baza bangana Bambara ko bafite ibibazo byo kubura mavangingo.”

Komeza avugako abagira inama zo gukoresha utubuye bita sweet mama kuko tubazanira amavangingo .
Dr. Claudine Uwimana, umuganga mu bitaro bya Muhima, avuga ko “ibicuruzwa bidafite ubuziranenge bishobora gutera indwara zifata imyanya ndangagitsina (infection), kuzana ibisebe imbere, ndetse n’ingaruka z’igihe kirekire ku mikorere y’imyororokere.”
Yongeraho ko hari n’abagore bajya bagira ihungabana rishingiye ku mitekerereze (stress cyangwa depression) bitewe n’ingaruka z’ibyo bintu bakoze batabigishijwe.
Ku ruhande rwa Rwanda FDA, iyi nzego isaba abakora n’abacuruza ibicuruzwa bijyanye n’ubuzima kubanza kubyemeza no kubisuzumisha mbere yo kubigeza ku isoko. Mu itangazo aherutse gutangaza, Rwanda FDA yibukije ko “ibicuruzwa byose bikoreshwa ku myanya ndangagitsina bigomba kuba byujuje ubuziranenge kandi byanditse ku rutonde rw’ibyemejwe.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2024 bwerekanye ko abagore 38% bigeze kugira infections zituruka ku ikoreshwa ry’imiti cyangwa amavuta batamenye inkomoko yayo.
Abaganga bavuga ko iyi mibare ikwiye kuba isomo rikomeye ku bakoresha ibyo bicuruzwa mu buryo butagenzuwe.
Dr. Uwimana asaba abagore “kugisha inama umuganga igihe cyose bashaka gukoresha igicuruzwa cyose kijyanye n’imyororokere,” kandi akibutsa ko isuku y’inyuma y’umubiri, imyambaro y’imbere y’ibyuma byoroshye, no kunywa amazi ahagije ari byo bituma imyanya ndangagitsina igira ubuzima bwiza.

Uretse izo ngaruka z’ubuzima, abahanga mu mitekerereze bavuga ko abagore bagira ihungabana iyo babona ibyo bakoze bitatanze umusaruro bityo bigatuma batakariza icyizere imibiri yabo.
Inzego z’ubuzima zisaba abantu bose, cyane cyane abagore, kwibuka ko ubuzima ari bwo mutungo wa mbere, bityo bakirinda ibicuruzwa bitazwi cyangwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge.
By:Florence Uwamaliya
![]()

