AmakuruNewsPoliticsPolitikiUbutaberaUbuzimaUncategorized

Kwibuka 32: U Rwanda mu myaka 32 yo kwiyubaka 

Kuri uyu wa 7 Mata 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu guha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’Iminsi 100 gusa. Uyu munsi kandi, haratangira icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bwa Guverinoma y’u Rwanda buragira buti: “Uyu munsi, Abanyarwanda n’Isi yose turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo Kwibuka.”

Mu myaka 32, u Rwanda ntirwahwemye kwibuka ariko runaharanira iterambere rishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Iryo terambere rishingiye ku butwari bw’abagabo n’abagore batanze ikiguzi kiruta ibindi byose, aho bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagashinga umusingi w’ubumwe, kwigira no gukomeza kwiyubaka. 

Umuryango RPF Inkotanyi watanze ubutumwa usaba Abanyarwanda kurushaho gushimangira ubumwe no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo butumwa buragira buti: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke Twiyubaka.”

Ubutumwa bukomeje gutangwa n’inzego zitandukanye, bukangurira abantu bose kuzirikana inshingano bafite zo gusigasira ukuri, kubungabunga amateka no kwiyemeza guharanira ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kubaho. 

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakoreww Abatutsi mu 1994 biratangirizwa ku mugaragaro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100 yo kwibuka. 

Perezida Kagame kandi arunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyira indabo ahashyinguye abasaga 250,000 baruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ibyo bikorwa biraza gukurikirwa n’Urugendo rwo Kwibuka (Walk To Remember) ruhera ku Biro by’Akarere ka Gasabo rwerekeza kuri BK Arena. 

Uyu munsi urasozwa n’Umugoroba wo Kwibuka ubera muri BK Arena ahatangirwa ibiganiro, ubuhamya n’ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu Gihugu hose, ibikorwa byo kwibuka birakomereza ku nzibutso za Jenoside zateganyijwe ahashyirwa indabo ku nzibutso bigakurikirwa n’ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Loading