AmakuruUbukungu

Kwibohora 30: Abakozi Ba GIMI Barishimira Urwego Bagezeho.

U Rwanda hamwe n’ Abanyarwanda muri rusange barizihiza imyaka 30 Bibohoye kuri uyu wa kane tariki 4 Nyakanga, mu rugendo rw’imyaka mirongo 30 u Rwanda rugeze kure mu iterambere yewe n’ Abanyarwanda muri Rusange, Ni mwurwo rwego Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko bageze kure mw’iterambere kubera ubuyobozi bwegerejwe abaturage, ibyo bikaba byaraborohereje kugera kw’iterambere rirambye kandi bafite n’ubuzima buzirumuze.

Yvette Mukasekuru ashinzwe kumenya iby’abakoze bageze mu kazi umunsi ku munsi muri kamapani ya Gisizi Mining Limited (GIMI LTD), ikorera mu karere Ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi, akaba avuga ko umunsi wo kwibohora bawiteguye neza nk’abakozi ba GIMI LTD.

Yvette Ati. “Twebwe nk’abakozi ba GIMI Ltd tugenda turi itsinda ntago tujya dusobanya, bivuze ngo ejo aho ubuyobozi bw’ Akagari bwateguye tuzahasesekara dukeye kandi tugomba kugerayo turi aba mbere ubundi tugafatanya n’abandi kwizihiza aho u Rwanda natwe tugeze mu Iterambere”.

Yakomeje avuga ko kuva yaza muri Gisizi Mining amaze kugera kuri byinshi harimo nko kuba Mbere ntakonte yagiraga muri banki yewe nta no kwizigamira ariko Ubu Ibyo byombi akaba abikora nuburyo bumworoheye.

Ibi kandi abihiriyeho n’abandi bakozi nka Manishimwe claudina uvuga ko yizigamira Neza Kandi akanishyurira umwana we ishuri, ndetse na mugenzi we Nyandwi Tharcisse, uvuga ko yishyura mutiweli Ku gihe Kandi akaba yaranaguze amabati Akuvugurura inzu ye akuyeho amategura.

GIMI Ltd Ifite umwihariko wo kuba 80% by’abakozi bayo ari igitsina gore.

Imena.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *