PolitikiUbureziUbuzimaUncategorized

Kutigishwa ubuzima bw’imyororokere bitiza umurindi ingaruka zugarije Urubyiruko.’SGO’

Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na  Save Generations Organization mbere yo gutangira gushyira mu bikorwa umushinga ugamije kongerera abangavu n’ingimbi ubumenyi ku buzima bw’imyororokere. Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kureba bimwe mu bibazo bitera inda z’abangavu kwiyongera n’icyakorwa mu gukumira icyo kibazo ndetse n’ibikenewe n’abangavu n’ingimbi urubyiruko mu kubishakira umuti muburyo byacyemuka  burundu.

Nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, uwo muryango wakoze ubushakashatsi bugamije gukora isuzuma ry’ibyagezweho n’uwo mushinga nyuma y’amezi 17 umaze ushyirwa mu bikorwa, guhera mu kwezi kwa Kanama 2018 kugeza Ukuboza 2019.’ubushakashatsi byaragaragaje yuko bikenewe ko urubyiruko n’abangavu bagira amakuru ahagije kandi yizewe ku buzima bw’imyororokere ,aho byagaragaye ko benshi amakuru bari bafite yabaga atari ay’ukuri n’isoko baba bayakuyeho yabaga itizewe, bamwe bayakuraga kuri bagenzi babo nabo bafite amakuru adahagije, abandi  bakoreshaga ikorana buhanga You tube kubera amatsiko ukabona  amakuru  atizewe bikanaba byabakururira mu ngeso mbi tutibagiwe n’ingaruka zibiherekeza.

Yvette NYINAWUMUNTU, yavuze ko nubwo umushinga wageze kuri byinshi bijyanye no kongera ubumenyi ku bangavu n’ingimbi mu mashuri ku buzima bw’imyororokere, ariko bigikeneye guhozaho gukomeza kwigisha bigamije guhindura imyumvire y’ababyeyi, abarezi.

Nyinawumuntu Yvette  mbere yo gushyira mu bikorwa  Ubushakashatsi bugamije kureba ubumenyi abangavu n’ingimbi mu mashuri bafite ku buzima bw’imyororokere ko

Hakiri inzitizi zishingiye ku muco n’imyizerere, ku bijyanye no gutanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere, aho bamwe mu babyeyi badatinyuka  kuba baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ahubwo bakabatega kuzabyigishwa na ba nyirasenge nabubwa bo batabibibwiriye

Abana batoranijwe muri, uyu mushinga bazafasha mu gusakaza aya makuru yizewe ku buzima bw’imyororokere kuri bagenzi babo bigana ndetse nabo baba basize mu miryango

Muri uyu mushinga bashyize mu bikorwa wibanda ku bangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10geza 19  mu mashuri yisumbuye aho bakorana  n’ababyeyi,ndetse n’abarimu  ku bigo by’amashuri , abanyamadini , n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

 

 

Yvette Nyinawumuntu  Umuyobozi Mukuru  wa SGO
Dr. Anicet Nzabonimpa wakoze ubushakashatsi

Dr. Anicet Nzabonimpa, umwe mu nzobere mubakoze kuri ubwo bushakashatsi, yerekanye  ko abangavu n’ingimbi bugarijwe no kuba nta makuru bafite kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko nta makuru bahabwa n’ababarera , ari nabyo kenshi usanga bibaviramo ingaruka cyane cyane abana b’abakobwa.

Agira ati “ Abana bugarijwe  no kutamenya amakuru  nyamara bakabaye babasha kwifatira ibyemezo bibafasha kwirinda ingorane bahura nazo cyane cyane abangavu kuko ari bo bahura nazo mu gihe batwaye inda zitateguwe , kwigishwa no kuganirizwa ibirebana n’imyororokere  bizabafasha kubasha guhitamo icyiza kibashoboza  kuvuga oya cyangwa yego aho bibaye ngombwa  , ari nayo mpamvu uruhare rwa buri wese rukenewe. Basaza babo nabo bakeneye kumenya amakuru kugirango babashe kwitinyuka no kwihesha agaciro ariko kandi banazirikana indangagaciro zibereye umuntu”.

Save Generations Organization ni umuryango utari uwa Letaukaba ufite mu inshingano zawo guharanira iterambere ry’umwana , urubyiruko n’umugore.

 

Umwanditsi:Florence Uwamaliya 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *