AmakuruUbuzima

Kurya amaronji menshi bishobora guteza ibyago ku buzima bwawe

Nubwo ironji ari urubuto rw’ingenzi cyane ku buzima, rufite vitamin C nyinshi, isukari karemano n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri, kurirya mu rugero rurenze cyangwa kurukoresha buri kanya bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abahanga mu by’imirire n’ubuvuzi bemeza ko ibintu byose byiza bigira aho bigarukira, ndetse na ironji nayo si ukwihanganirwa iyo ikoreshejwe nabi.

  Dore  Ingaruka mbi zishobora guterwa no kurya ironji cyane

Gutera aside nyinshi mu gifu (acidité)

Ironji irimo aside (citric acid) nyinshi. Kurya nyinshi cyane bishobora gutera:

  • Kuribwa mu nda,
  • Kwangirika kw’igifu,
  • Kuzamuka kwa aside mu muhogo (reflux),
  • Kumva ushya mu nda no mu gatuza.

By’umwihariko ku bantu basanzwe bagira ibibazo by’igifu, kurya ironji  ryinshi birushaho kubabaza

Rishobora gutera impiswi cyangwa impinduka ku igogora

Kurya ironji nyinshi bituma igogora rihinduka nabi, kuko vitamin C nyinshi igira uruhare mu gukurura amazi mu mara. Ibi bishobora gutera:

  • Impiswi,
  • Kuribwa mu mara,
  • Kuvura kenshi.

Kwangiza amenyo

Ironji irimo aside ishobora kurya uruhu rwo ku menyo (émail dentaire) igihe urirya kenshi:

  • Bituma amenyo atogota,
  • Atangira kuribwa,
  • Akanatukura.

Ni byiza kandi kunywa amazi nyuma yo kurya ironji, cyangwa kuri rya  mugitondo, ariko ntibibe ibintu bisimbura amafunguro.

Kuko Isukari yayo karemano irenze urugero

Ironji nubwo itarimo isukari mbi nk’iyo mu binyobwa bya fanta, irimo fructose nyinshi:

  • Iyo urya nyinshi cyane, bishobora kwangiza uburinganire bw’isukari mu mubiri,
  • Bigira ingaruka ku barwayi ba diyabete,
  • Bitera imvune y’umwijima n’utundi turemangingo tw’umubiri.

Aba Hanga mu by’ubuzima  bagira inama abantu,

:

  • Kurya ironji 1 cyangwa 2 ku munsi birahagije ku muntu mukuru.
  • Abana bakwiye kuyihabwa mu rugero, kandi bakayirya ari uko imeze, aho kubaha imitobe ifite aside nyinshi.
  • Ntukarye ironji ufite uburwayi bw’igifu kitihanganira aside.

Nubwo ironji ari urubuto rwiza kandi rw’ingenzi,

Bikwiye  kuyirya mu rugero, kugira ngo wungukire ku byiza byayo, ariko wirinda ibibazo byo ku gifu, amenyo, igogora n’isukari nyinshi. Ibiribwa byose bifite akamaro iyo bikoreshejwe neza — ariko biranahinduka uburozi iyo bikoreshejwe nabi.

By:Florence Uwamaliya

Loading