Kunshuro ya 23 Umurenge wa Gitega wibutse Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
-
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega mu Umujyi wa Kigali,Abaturage bawutuye ndetse n’inshuti zabo,bose hamwe bifatanije mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabaye kuriki cyumweru,tariki ya 23Mata 2017,k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyahafi mu murenge wa Gitega,ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi benshi bakomokaga mu Gitega, ndetse no muyindi mirenge ihana imbibi nuwa Gitega bakaba basaga ibihumbi bitanu, nkuko byagarutsweho n’uhagarariye Umuryango Ibuka muri uyu murenge.
Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka,rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Gitega,aho Abaturage bari barangajwe imbere n’Abayobozi babo,urugendo rusorezwa ku rwibutso rwa Cyahafi ahacanwe urumuri rw’icyizere,hagashyirwa n’indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.
Uwatanze ubuhamya yagarutse kubyo yibuka byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye,maze asobanura ibyerekeye inzira y’Umusaraba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo kugeza barokowe n’Ingabo zahoze ari iza FPR,aboneraho gukomeza abarokotse bose ,mu mpanuro yabahaye,aho yababwiye ko kurokoka ari agaciro gakomeye,ndetse gukomeza guharanira kubaho kandi bifitiye icyizere,nabyo ari akandi gaciro,bityo bakaba bakwiye guhora biyubaka.
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Gitega Mparabanyi Faustin yasobanuye byinshi mu byaranze inzira y’umusaraba Abatutsi banyujijwemo mbere yuko bicwa ndetse agaragaza akaga n’uruhurirane rw’ingorane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye nabyo,aho interahamwe zabanzaga kubashyira muri gereza yimfunganwa yari hafi yahubatswe urwibutso bategereje kicwa,nyamara Imana ikabarokora.
Yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye umuhango wo kwibuka bazanye n’Abana babo kuko ari bwo buryo buhamye bwo kurinda amateka no guharanira ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitazigera byibagirana.
Mu ijambo rye Vedaste Nsabimana Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru,yibukije abari aho byinshi mu byaranze amateka y’Abanyarwanda n’uburyo bagiye bacibwamo ibice n’abazungu ubumwe bari bafite bugakendera,hagamijwe guhembera ingengabitekerezo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,maze abahamagarira guhora bibuka amateka yabo,kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kuba mu gihugu cyiza kizira Jenoside ukundi.
Yagize Ati “Tugomba guhora twibuka amateka yacu kugirango tutibagirwa,kandi tukabigaragaza mu bikorwa bitandukanye dukora buri munsi,atari muminsi ijana gusa,ahubwo tugahora twibuka abacu duharanira kwirinda kuba twakongera kugwa mu mahano twavuyemo n’ubwo bidashoboka.”
Yakanguriye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira kubaho no kurushaho kwiyubaka, kuko aribyo bica intege abari bagambiriye kubavutsa ubuzima ,anabizeza ko Ubuyobozi butazahwema kubahora hafi.
Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Gitega, n’igikorwa kiba buri mwaka mubihe byo kwibuka , hagamijwe kuzirikana no guha icyubahiro ababuze ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse no kurushaho kwegera no gusana imitima yababashije kuyirokoka bose.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Vedaste NSABIMANA yanenze abakuruye amacakubiri mu banyarwanda,anasaba buri wese kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gitega MPARABANYI Faustin yashimiye abazanye n'Abana kwibuka,kuko aribwo buryo bwo gusiga Umurage wo kurinda amateka,kugirango ibyabaye bitazongera
Umuyobozi w'Umurenge wa Gitega Johnson KARANGWA aha ikaze ndetse n'Impanuro abaje kwibuka
Bishop Innocent NZEYIMANA yasabye Abantu guhora bubaha Imana bakirinda ikibi,kandi abakifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside bakihaga bakayiruka kuko ntacyiza yabagezaho
Uwaruhagarariye Idini ya Islam KALISA ,yihanganishije ababuze ababo,anibutsa ko Imana yita kubayubaha,bityo akaba ari nta muntu ukwiye kuvutsa ubuzima Umuntu