Kubungabunga ipera ni ugushora mu hazaza h’igihugu
Mu gihe ibihingwa byinshi bikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’abaganga bemeza ko ipêra ari imbuto y’ingenzi ikwiye kurindwa kugira ngo itazacika, kuko ifitiye abantu akamaro kanini mu buzima no mu bukungu.

Ipêra rifatwa nk’imbuto ikungahaye cyane kuri Vitamin C, ikaruta n’icunga. Ibi bituma rifasha umubiri gukomeza ubudahangarwa no kurwanya indwara zandura. Ni imbuto igira uruhare mu igogora ryiza kubera fibers ziba zirimo, ikarinda umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse igasohora uburozi mu mubiri. Abahanga kandi bavuga ko antioxidants z’ipêra zifasha mu kurwanya kanseri zimwe na zimwe.
Ntibirangirira aho, kuko ipêra rifite isukari y’umwimerere ritanga ingufu ku bana, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru. Ni yo mpamvu rihabwa agaciro nk’imbuto ikwiye kuba ku meza y’ingo nyinshi.
Mu Rwanda, ipêra rihingwa mu turere twinshi kandi rikagurishwa mu masoko atandukanye. Abahinzi barikuramo inyungu binyuze mu kugurisha imbuto nshyashya, imitobe ndetse n’ibindi bikomoka ku ipêra. Kuba rifite ubushobozi bwo kwitabwaho rikabyara umusaruro mwinshi, bituma rifatwa nk’igihingwa gifasha mu kongera ubukungu bw’umuryango ndetse n’igihugu.
Abahanga mu by’ubuhinzi basaba ko ipêra rihabwa umwihariko mu kubungwabungwa. Muri ibyo harimo:
- Kubika imbuto (seeds) kugira ngo zizakomeze kwerwa no mu myaka iri imbere.
- Gushishikariza abahinzi kuryihinga cyane, no kurihingira hafi y’ingo mu rwego rwo kugabanya kubura imbuto.
- Gukoresha uburyo bugezweho bwo kurinda ibihingwa udukoko n’indwara, harimo gukoresha ifumbire y’ikirundo n’amazi ahagije.
- Guteza imbere inganda zikorera imitobe n’ibiribwa by’ipêra, kugira ngo abahinzi babone isoko ridahungabana.
Umuyobozi ushinzwe ibihingwa by’imbuto muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Jean Claude Habimana, avuga ko ipêra rikwiye gufatwa nk’igihingwa cy’ingenzi ku buzima n’ubukungu bw’igihugu. Ati: “Ipêra rifite ubushobozi bwo kongera imirire myiza, rikongera ubukungu ku bahinzi ndetse rikagirira akamaro n’inganda z’imbere mu gihugu.”
Ni yo mpamvu tugomba gushyira imbaraga mu kuribungabunga no kuriteza imbere, kugira ngo ritazacika mu Rwanda.”
Ipêra si imbuto isanzwe ahubwo ni isoko y’intungamubiri, ubukungu n’iterambere. Abahanga n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi barasaba ko hashyirwaho gahunda zihamye zo kubungabunga iki,gihingwa, kugira ngo n’abazaza bazakomeze kuryibonera.

By:Florence Uwamaliya