Kirehe yabaye intangarugero mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe
Mu Karere ka Kirehe, ahazwiho ubutaka bwumye n’izuba ryinshi, hari kubakwa amateka mashya y’ibidukikije n’iterambere. Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), binyuze mu mushinga wa NAP, utewe inkunga na Global Environmental Facility (GEF), hatewe ibiti ku buso bugera kuri hegitari 1,400 mu mirenge ya Mpanga, Nasho na Kigina. Ubu butaka bwari butagwamo n’igitereko cy’ibiti, none bwatangiye guhinduka icyitegererezo cy’uburyo ubuhinzi, ubukungu n’imibereho bishobora kuzamuka binyuze mu kubungabunga ibidukikije.

Hatanzwe ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, Eucalyptus (inturusu) ku misozi, ndetse n’ibyitwa Caltris bishobora kumera no ku misozi y’amabuye. Ku misozi ya Mpanga, abaturage bavuga ko mbere hahoze hameze nk’ubutayu butagira amahumbezi cyangwa imvura ihagije.

Muganga Eric utuye hafi y’ahatewe Caltris yagize ati: “Aha hantu hari hameze nabi, humye kandi hatagira umwuka. Ariko ubu tumaze kubona akamaro k’ibiti ku buryo natwe twiyemeje kubitera no kubibungabunga mu ngo zacu.”
Mukamana Marie Clare wo mu kagari ka Kibonde yongeraho ko mbere imvura yagwaga ntihagume, ahubwo igahita yisukira i Tanzania.yagize Ati: “Byari ikibazo gikomeye. None ubu twiyemeje kubungabunga ibiti, tukabirinda amatungo, kandi natwe tukongera gutera ibivangwa n’imyaka.”

GRAPHIC :
- Ibiti by’imbuto: 22,500
- Ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka buhuje: hegitari 1,600
- Ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka budahuje: 1,555,545
- Amashyamba yasanzwe yasazuwe: hegitari 150

Ku ruhande rwa REMA, Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho, avuga ko ibi biti byagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage mu bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. “Aha hantu hari hameze nko mu ishyamba ry’amabuye, ariko ubu ibiti bitanga umwuka mwiza, bikakurura imvura kandi bikarinda umuyaga wangizaga inzu z’abaturage. Byongera ifumbire mu mirima, bigatuma umusaruro wiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko batangiye kwimika umuco wo gutera ibiti no kubyitaho n’igihe cy’izuba. “Ibiti bitanga umusaruro, birwanya imirire mibi, kandi kimwe nka avoka gishobora guhesha umuturage amafaranga agera ku bihumbi 400 ku gihe. Turakangurira abaturage kubyuhira kugira ngo bitangirika,”

Uyu mushinga uri mu rugendo rwo kuzamura ubukungu bw’amakoperative, kongera umusaruro no gutuma Kirehe iba icyitegererezo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence
![]()

