Uncategorized

Kigali yaje mu bice 50 bigezweho ku Isi wasura mu 2022

Kigali yaje mu bice 50 bigezweho ku Isi wasura mu 2022

Amahanga akomeje gutangarira Umujyi wa Kigali n’udushya dukomeje kuvuka twiyongera ku isuku n’umutekano usesuye byubatse izina mu ruhando mpuzamahanga mu myaka isaga 10 ishize.

Umurwa Mukuru w’u Rwanda wongeye kuvugwa cyane nyuma y’aho Ikinyamakuru The Times gitangaje ibice 50 bihebuje ku Isi ba mukerarugendo badakwiriye gucikwa gusura mu mwaka wa 2022, Umujyi wa Kigali ukaza kuri urwo rutonde rugaragaraho ibice byamamaye nka Ras Al Kkaimah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Umujyi wa Seoul, Ibirwa bya Galapagos n’ahandi.

Kigali ni umuyi usanzwe uzwiho kuba mu bice bikunzwe cyane muri Afurika, cyane  ko uhorana udushya tworohereza abawutuye n’abawusura kurushaho kuryoherwa n’ubuzima bizeye umutekano usesuye haba ku manywa na nijoro.

Zimwe mu ngero z’ibikururira abanyamahanga mu Rwanda, ni uburyo Umujyi wa Kigali uharanira iterambere ritangiza ibidukikije ariko ukanazanamo n’udushya dutuma abantu barushaho kwidagadura no kuruhuka, kandi bigafasha mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

GuraRide ni agashya k’amagare kanyuze benshi, gakomeje gufasha abatembera Umujyi wa Kigali gukoresha amagare asanzwe n’akoresha ingufu z’amashanyarazi, bakitwara bazenguruka bimwe mu bice by’Umujyi batarinze gutega moto cyangwa bisi.

Icyo utembera asabwa gusa ni ugutunga Application ya GuraRide maze akajya yemeza ko agiye gutangira urugendo ruhendutse kurusha izindi mu Mujyi wa Kigali, kandi akaba anagize uruhare mu kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Umujyi wa Kigali kandi ukomeje kwagura imihanda mu mishinga itandukanye hagamije kugabanya ubucucike bw’abayigendamo no kurushaho kurimbisha umujyi, muri yo hakaba imihanda inyuranamo mu kirere. Uwa mbere wuzuye ku kicukiro ugiye gukurikirwa n’indi igera kuri 43 izubakwa mu bice bitandukanye by’umujyi.

Iyo mihanda irimo n’iyagiye igezwa no mu duce byagoranaga kugeramo mu bihe byashize, ku buryo kuri ubu byoroshye gutembera kandi wizeye ko udahura n’imyanda itandukanye ishobora guterwa n’imihanda mibi.

Ikinyamakuru The Times, cyatangaje ko akandi gashya kihariye ari imihanda yakumiriwemo imodoka (car free zones) mu bice bitandukanye kugira ngo abayitembereramo barusheho kuhidagadurira no kuharuhukira.

Urugero rwa hafi ni urwo ku Gisimenti, ahahoraga urujya n’uruza rw’ibinyabiziga buri munsi none ubu hakaba harahinduwe icyanya Abanyakigali batembereramo bakaharuhukira mu bihe bisoza icyimweru. Gisimenti yaje ikurikira Imbuga City Walk yatunganyijwe ku buryo bugezweho.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nko ku Irebero, Rwandex n’ahandi hagiye hashyirwa intebe rusange zigenewe kuruhukirwaho n’abatembera Umujyi wa Kigali.

Hari irindi shoramari rigenda rikorwa mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu mujyi aho nko mu mwaka ushize hubatswe Ikibuga kigezweho cy’umukino wa Golf (Kigali Golf Resort and Villas) cyakiriye imikino ya mbere yacyo mu Kuboza k’umwaka ushize.

Icyo kibuga gifite imyobo 18, cyiyongera kuri Pariki ya Nyandungu y’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije, ibungabunzwe kuri hegitari 121, ikaba ibarizwamo amoko asaga 70 y’inyoni n’ishyamba rifite ibiti binyuranye byiganjemo ibyifashishwa mu buvuzi.

Haciwemo imihanda y’abanyamaguru n’iy’abakoresha amagare, ndetse mu cyumweru gishize iyo pariki yafunguriwe abayisura muri rusange.

Muri Kigali habarizwa hoteli zigezweho ku rwego mpuzamahanga, iya vuba ikaba yitwa Four Points ya Sheraton yafunguwe mu mpera za Kamena 2022 ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM).

Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bakomeje gukwirakwiza iki cyegeranyo cya The Times, bashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange, uburyo bakomeje kwimakaza iterambere rirambye rishingiye ku gutegura ahazaza hazira kwangiza ibidukikije.

Ku Gisimenti, hasigaye haryoheye abakunzi b’ibirori bisoza icyumweru

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *